Muhanga – Mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kunamira inzirakarengane zazi Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, bamwe mu baturage babanye bya hafi na Perezida wa mbere w’u Rwanda MBONYUMUTWA Domonique batangaje ko urushyi yakubiswe ari rwo rwabaye urwitwazo rwo kwica Abatutsi icyo gihe. GATANAZI Athanase, utuye mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Ruhina, […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuwa 13 Mata 2016, nibwo Niyonsaba Oscar ushinzwe ubworozi mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi na Polisi,akekwaho kunyereza amafaranga yari agenewe kugura inka zo guha abaturage muri gahunda ya Girinka Munyarwanda. Niyonsaba Oscar ubu afungiye kuri Station ya Kamembe, mu Karere ka Rusizi, akekwaho kunyereza amafaranga yagenewe kugura inka zagombaga guhabwa […]Irambuye
Kuri uyu wa 13 Mata, mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bukurikiranyemo Munyagishari Bernard ibyaha bya Jenoside, Umucamanza yemeje ko iperereza ryasabwe gukorwa n’abunganira uregwa rifite agaciro, gusa atesha agaciro Miliyoni 12 bari basabye bityo ategeka ko bagomba guhabwa ibigenerwa abayobozi bakuru (Directeur Général’) b’ibigo bya Leta. Iminsi 30 bari basabye, Umucamanza yategetse ko bahawe […]Irambuye
*Ntaganzwa noneho yatoboye akavuga ko umwaka yamaze afungiwe muri RDC wirengagijwe, *Ladislas ukurikiranyweho gutegeka ko Abatutsikazi bafatwa ku ngufu yavuze ko akeneye Dosiye y’ikirego akayisoma neza, *Me Bugabo wunganira Ladislas avuga ko Umucamanza wamukatiye gufungwa by’agateganyo atabifitiye ububasha, *Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mucamanza ari we ugenwa n’Itegeko,… bwasabye ko Ntaganzwa yubahiriza icyemezo yafatiwe. Mu rubanza […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki 13 Mata, mu muhango gusoza icyumweru cy’icyunamo wabereye ku rwibutso rw’abanyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku musozi wa Rebero, mu Karere ka Kicukiro, Perezida wa Sena Bernard Makuza yasabye abanyapolitiki kugira indangagaciro zo gukunda igihugu, ndetse n’abo bayobora. Kuri uru rwibutso rwa Rebero hashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi […]Irambuye
Mu ijoro ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, abanyeshuri biga ku ishuri rya Tumba College of Technology basabwe gutangaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kurwanya ubushotoranyi n’ibikorwa bimwe na bimwe bidahwema gukora raporo mbi ku Rwanda. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyeshuri biga mu ishuri ndetse n’abaturage barituriye, aho habanje igikorwa […]Irambuye
*Abapfobya Jenoside barashora cyane, natwe dukwiye gushora mu guhangana nabo; *Amasomo yo kurwanya ingengabitekerezo akwiye kwigishwa abana bose kimwe; *Abana barokotse baracyakeneye gufashwa kwiga kugira ngo babashe guhangana ku isoko ry’umurimo *Abarokotse baracyafite ibikomere kandi bizakomeza kubaho imyaka yose; *Gusa nyuma y’imyaka 22, abarokotse bageze kure biyubaka. Mu kiganiro na Dr Dusingizemungu Jean Pierre uyobora […]Irambuye
Abatuye mu mudugudu wa Bupfune w’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi baratabaza kuko bamwe inzu zatangiye kubagwaho, abandi zamaze guhirima. Nyiransengimana Scholastique utuye muri uyu mudugudu avuga ko amazi ava mu misozi ya Nyabugwagwa na Josi aza akinjira munzu zabo akabasenyera, ku buryo inzu zimwe zatangiye kugwa, ndetse bamwe bagiye no gucumbika kuko inzu […]Irambuye
Rev. Pasteur Dr Antoine Rutayisire ku cyumweru tariki ya 10 Mata 2016, yatanze ikiganiro kuri Radio Voice Of Africa ku ruhare rw’amadini mu kurwaya ingengabitekerezo ya Jenoside na we avuga uko abibona. Ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside yubakira ku mibanire mibi yabayeho na mbere.” Yakomeje avuga ko ubibonera ku bikomere by’amateka byagiye bisigara, n’abazungu baje babitiza […]Irambuye
*Abunganira Munyagishari (atemera) bareguuye umukiliya wabo adahari; *Ku cyaha cy’Ubufatanyacyaha mu gukora icyaha cya Jenoside, Me Bikotwa ati “uwo bafatanyije ari he?” *Me Bikotwa ngo Ubushinjacyaha bwatubuye ibyaha,Ati “Ubushinjacyaha buvuga ibyo butazi;” *Abavoka barasaba ko umukiliya wabo akagirwa umwere, n’ubufasha bwa Miliyoni 12 Frw. Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bukurikiranyemo Munyagishari Bernard ibyaha birimo gusambanya ku […]Irambuye