Digiqole ad

Umucamanza wa Nyarugenge yemeje ko Ladislas yafatiwe mu Rwanda atafatiwe muri RDC

 Umucamanza wa Nyarugenge yemeje ko Ladislas yafatiwe mu Rwanda atafatiwe muri RDC

Ladislas Ntaganzwa ageze ku rukiko

*Aburana ku bujurire bwo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, Ntaganzwa yavugaga ko atafatiwe i Kanombe nk’uko byagendeweho ashyikirizwa urukiko rwa Nyarugunga,

*We n’umwunganizi we bavugaga ko umwaka yamaze afungiye muri RDC utitaweho,

*Umucamanza yanzuye Ntaganzwa akomeza gufungwa by’agateganyo… Ngo iki cyemezo ntikizajuririrwa.

Umucamanza w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge,  ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Mata yatesheje agaciro ubujurire bwa Ntaganzwa Ladislas ukekwaho uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Cyahinda. Uyu mucamanza yavuze ko Ntaganzwa yafatiwe mu Rwanda atafungiwe cyangwa ngo afatirwe muri Kongo nk’uko byari byatangajwe na Ntaganzwa, atesha agaciro ibigenwa n’itegeko ko uwafashwe ashyikirizwa urukiko rwegereye aho yafatiwe.

Ladislas Ntaganzwa ageze ku rukiko
Ladislas Ntaganzwa mu minshi ishize ubwo yari agejejwe ku rukiko

Umucamanza wifashishije ingingo z’amategeko, yavuze ko ingingo ya 23 yo mu mategeko yo kohereza imanza muri Repubulika y’u Rwanda igena ko ko uregwa afatwa ndetse agafungwa hakurikijwe itegeko ry’imiburanishirize y’imanza z’Inshinjabyaha ryo mu Rwanda.

Uyu munyamategeko wahise agaragaza ko ingingo ya 99 y’iri tegeko ry’imiburanishirize y’imanza z’Inshinjabyaha ivuga ko uwafashwe ashyikiriza urukiko urwo ari rwo rwose rumwegereye uretse urukiko Rukuru, Urukiko rukuru rwa Gisirikare n’urukiko rw’Ikirenga.

Umucamanza yahise avuga ko Ntaganzwa wafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo atafungiwe cyanwa ngo afatirwe muri Congo nk’uko yabivugaga kuko atabashije kugaragaza icyemezo cy’inkiko zo mur iki gihugu avuga yafungiwemo igihe cy’umwaka bityo ko ahazwi yafatiwe ari ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Agaragaza ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwari rufite ububasha bwo kuburanisha uyu mugabo ukekwaho (ntarabihamywa) kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bo mu cyahoze ari Komini Nyakizu,  Umucamanza yavuze ko uru rukiko rwa Nyarugunga ari rwo ruri mu ifasi yegereye aho uregwa yafatiwe (ku kibuga cy’indege).

Ladislas Ntaganzwa n’umunyamategeko we, Me Bugabo Laurent bavuga ko Umucamanza ufite ububasha bwo kuburanisha uyu mugabo ari uw’Urukiko rukuru nk’uko bigenwa n’itegeko ry’Urukiko rwashyizweho n’Umuryango w’abibumbye rushyiriweho u Rwanda rwa TPIR.

Abayobozi ba TPIR baza gusezera ku buyobozi b’u Rwanda mu Ukwakira 2015, Umushinjacyaha mukuru w’uru rukiko Boubacar Jallow yavuze ko u Rwanda rwohererejwe amadosiye y’abantu umunani rugomba gukurikirana barimo na Ntaganzwa Ladislas.

Uyu mugabo wafashwe mu mpera z’umwaka wa 2015 akurikiranyweho ibyaha bitanu birimo icyaha cya Jenoside, Icyaha cyo gushishikariza abandi gukora Jenoside, icyaha kurimbura imbaga nk’icyaha kibasiye inyokomuntu n’icyaha cyo gusambanya ku gahato nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Bwa mbere agezwaga imbere y’Umucamanza, Ntaganzwa yabajijwe niba aburana yemera cyangwa ahakana ibyaha akekwaho, avuga ko yifashe.

Umucamanza wo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yemeje ko Ntaganzwa akomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ndetse ategeka ko iki cyemezo kitajuririrwa.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

24 Comments

  • Nonese uyu mucamanza uwamubaza niba uyu mugabo mbere yo kugezwa i Kanombe yaridegembyaga muri Kongo yabisubiza? Ese bamugejeje i Kanombe nta rupauro na rumwe u Rwanda rwasinyiye abari bamuzanye? Iby’i Rwanda narumiwe.

    • None se wowe uherahe uvuga ko yafatiwe muri kongo? Urwanda barushyikirije umuturage warwo, Plosi ibona ko ari ngombwa ko afatwa ikamugumana, kandi byabereye i Kanombe. Ese wowe waba ufite inyandiko z’ifatwa n’ifungwa rye ryo muri Kongo? Ese niba yarafashwe ntibikorerwe imihango yabugenewe wabyita ifungwa ute?

      Banyarwanda bavandimwe, nimureke twizere ibyo inzego z’igihugu cyacu ziba zakoze, kuko uriya mucamanza nkeka ko atari asanzwe azi cyangwa afite icyo apfa n’uriya mugabo!

      Ndasanga wowe ufite amarangamutima nkayo, wagombaga ahubwo kuvuga ko hari uwaba yaramubujije kuzagera imbere y’Urukiko ngo aburane anatanga n’ibimenyetso bye kandi ashaka ko wenda ari umwere. Ariko tuzumva ryari ko kuregwa no kugezwa imbere y’Urukiko bidasobanura kurengana? Ese ntabantu mujya mubona baba abere?

      • Noneho ubwo yemeza ko yafatiwe i Kanombe najyanwe i Cyahinda yakoreye ibyaha dore ko nabaturage baho babyifuje igihe bibukaga ababo.

  • Uyu we azagerageza gutoroka ryari igihe bazaba bamukuyemo amapingu ngo ajye kwihagarika?

    • Safi ayo bayita amatiku.

      • Niryari umufungwa bamukuraho amapingu hanze yagereza no murukiko?

      • Azikwaricyo mutegereje eregaburiya ayomakuru ashobora kuba anayazi kukurusha.

  • @ Bunyago,

    Bunyago we, icyo kibazo wibaza natwe twarakibajije igihe uyu mugaba yazanaga aba gendarmes I ICYAHINDA ( muri commune NYAKIZU) bo kurasa impunzi z’batututsi zari zahahundiye ziva ku gikongoro,Runyinya,Mubuga n’ahandi.
    Ese icyo gihe yarafite uruhusa rwo gutsemba ubwoko tutsi nkuko yabivugaga? Niba utabizi atangiza génocide yaravuze ngo: ” Abatutsi mworoye inka natwe abahutu tugura amasasu. Ubu rero nimukenyere tubereke ko Urwanda ari urw’umuhutu kandi murabyumva mwanze mukunze”.

    Ayo magambo rwose nibaza ko nawe ubwe atayahakana. Naho amagambo yo ntagihe mutayavuze kandi urwanda rurakomeza rugatera imbere.
    Ahubwo sinzi impamvu ababishinzwe batarasa imbwa ya nyina!!.

    Mujya mwivugira sha mwahuye n’umubyeyi KAGAME ubasiga amavuta kandi mararereshejwe inkaba!!
    Ariko bizashira tu!!

    • @Makanji we wivunika ucumuzwa namagambo kuko urimo uramushinja amabi yavuze nibikorwa bibi yakoze hanyuma nawe ykavuga ibisa nibye ubwo se mutaniyehe? Nta bapfira gushira erega . Uyu yazanye nabantu baje gutsemba abatutsi barabica ariko ntibapfiriye gushira nikimenyimenyi waraharokokeye Ubu uri umuhamya wibyo wahaboneye nivyo uyu mugabo yavuze yanakoze. Ibyo byonyine byatuma wumva ko efforts zose wakoresha utsemba abantu batapfira gushira. Ubu se uyu byamumariyiki yishe inzirakarengane none se ubu yungutse iki? Ubu se ukeko ikibazo yarafite yibwiraga KO kizakemurwa No kwica abatutsi ubu yaragikemuye?

      Abantu dukwiye kureka kwicana No gukangisha kwicana kuko twese niyo tujya

  • Aba ntibakorwaho kuko binjiza ama$ nk’ingagi!! Uzumve hari indimburabatutsi yarashwe;duheruka karamira na bagenzi be!

  • murwanda nukotubifata arikonziko uriyamugabo murikongo yarahafungiwe kubantu bakurikiranaga amakuru kuri erefi byaravugwaga esembaze uriyamucamanza niwe wamufashe cg niwewizanye ntiyaje avuyegereza aha nakumirogusa ntawarubara RWANDAWE?????

    • Ubwo yarimburaga abatutsi yari azi ko akabo karangiye!!! None bamuteyemo amapingu bagiye kumukatira Burundu y umwihariko afungwe kugeza igihe azapfira. Iki nicyo gihano kiruta ibindi mu Rwanda ni nacyo akwiye nubwo kitangana nibyo yakoze. Ubundi yari akwiye urupfu rubi nkurwo yishemo inzirakarengane. Ibi bijye bisigira isomo abanyarda bashimishwa no kwica.

      • @Kaka uvuze neza rwose.

        Erega nimbaraga nke za muntu nakababaro umuntu aba yaragize kubera abantu nkaba baba baragiye batsemva imbaga ituma tutabyumva dutyo.

  • Professionalism is still an issue. A judge who can denie the truth…

    • Hhahahahhahha ntimukansetse muhakana ibyo mureba kuberiki umucamanza ati zana impapuro zaho warufungiye nyirazo aracecetse arazibuzwe mwe muteye hejuru. murunva atarikibazo kamanji we ihorere mwana wurwanda, kagame niwe wakiswe umubyeyi nuko ryangijwe nuwaryswe ritamukwiriye ngewe simba nibaza abantu baba baburanira nkuyu atarabanyamategeko kubera amarangamutima just mureke urukiko rukore kandi niba munamuziho ibyiza ndunva ntawe babuza gushinjura kandi nzi neza ko ushinjuwe neza arafungurwa naho ibyo gufatirwa murwanda se icyo mutunva niki siho police se yamufatiye nyine harumunyarwanda wamufatiye DRC bamufatiye ikanombe. ngewe ubu mba nunva uwabanyereka tukavugana turebana kuko kwandika umuntu yakwandika byinshi.

      • hhhhh !Bivuze ko abafashwe bakekwaho ibyaha bikomeye batagomba kubaza ibirebana n’uburenganzira bwa kiremwa muntu !n’uwahawe burundu y’umwihariko amategeko aba akimurengera, uyu mugabo we na Louise mushikiwabo yemeje ko afungiwe muri DRC ndetse ko ibiganiro biri gukorwa ngo yoherezwe mu Rwanda,yageze Kigali yambaye amapingu arinzwe n’imbunda . ukuri kwawe kugaragarira mubyo wandika keretse niba ibyo wandika bitandukana n’ibyo ubwira abo muba murebana

  • Mbe Bunyago we, wowe urahera kuki uvuga ko uyu mugabo yafatiwe muri Kongo? Ese waba ufite inyandiko z’ifatwa n’ifungwa ry’uwo mugabo muri kiriya gihugu? Ko ndabona ubifata nk’akarengane kandi nawe uzi neza ko Urwanda rwashyikirijwe uyu mugabo ku kibuga cy’indege cya Kanombe ari naho Polisi yabonye ko byaba byiza agize ibyo abazwa, ese nk’uko uyu mucamanza yabibonye buriya sibwo ifatwa rye ku buryo bw’amategeko ryabayeho. ese waba wamufasha kwerekana indi mihango y’ifatwa n’ifungwa riciye mu mataegeko ryabaye kuri uriya mugabo?

    banyarwanda rero byaba byiza tugiye tugirira icyizere inzego zacu, kuko nizera ko uyu mucamanza ari ntaho asanzwe azi uyu mugabo, cyangwa se ngo habe hari ikindi bapfa! None se Bunyago, ni ubwambere wakumva ko hari umuntu waburanye agatsinda? Niba wanamufanaga mubwire ategereze urubanza mu mizi, kandi niba hari ibimenyetso bihagije bimuhamya icyaha, si umucamanza uzaba ubimushinja ngo none aramwanga. Erega tujye twibuka ko inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, zitiyishe, nubwo bwose abacamanza bacu bahamya umuntu bashingiye ku bimenyetso. Uzajye usoma kopi ya buri rubanza nibwa uzabona ko ntarubanza ruhamya umuntu icyaha ari nta kimenyetso bashingiraho!

  • Chief editor mukosore nta nyoko munyu ibaho mubantu !!!!!!(Uyu mugabo wafashwe mu mpera z’umwaka wa 2015 akurikiranyweho ibyaha bitanu birimo icyaha cya Jenoside, Icyaha cyo gushishikariza abandi gukora Jenoside, icyaha kurimbura imbaga nk’icyaha kibasiye inyokomunyu n’icyaha cyo gusambanya ku gahato nk’icyaha kibasiye inyokomuntu).THANKS

  • Ingingo ya 91 CPP IGIRA ITI : : Gutegeka uwafunze umuntu mu buryo bunyuranije n’amategeko kwitaba Urukiko
    Iyo umuntu yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, umucamanza uwo ari we wese ukorera mu rukiko ruri hafi y’aho umuntu afungiye, rufite ububasha bwo kuburanisha imanza zerekeranye n’ibyaha bisa nk’icyo ufunzwe aregwa, ashobora gutegeka uwafunze umuntu muri ubwo buryo, kwitaba azanye n’uwafunzwe kugira ngo asobanure impamvu n’uburyo uwo muntu afunze.
    Nyuma yo kumva ibisobanuro yahawe, umucamanza ashobora gutegeka ko ufunzwe akomeza gufungwa cyangwa se ko afungurwa. Ashobora kandi no gutegeka ko ufunzwe afungurwa by’agateganyo akamutegeka ariko kugira ibyo yubahiriza biteganyijwe mu ngingo ya 107 y’iri tegeko.

    ibi rero bivuze iki ? NIBA ABONA YARAFUNZWE MU BURYO BUDAKURKIJE AMATEGEKO YARI KUREGA UWO MUKONGOMANA WAKOZE ICYA CYAHA …. KABONE ARIKO N` UBWO YABA YARAFUNZWE KOKO MUBURYO BUDAKURIKIJE AMATEGEKO UMUCAMANZA ARACADIRIA NTATEGETSWE BYANZE BIKUNZE KUMUREKURA KUKO YIBESHYE YAKONGERA AGACAHO BITYO RERO NDABONA IBYO ABACAMNMANZA BAKOZE BARAGIZE GUSHISHOZA , AGOMBA GUFUNGWA BY` AGATEGANYO KANDI ICYO CYEMMEZO NTIKIJURIRIRWA IBI NABYO ABANTU BABYUNVE NEZA SI UKWIRENGAGIZA AMATEGEKO NKANA AHUBWO NI UKUYAKURIKIZA KUKO NIKO AVUGA , AHUBWO DOSIYE IRANGIRE VUBA ABURanishwe mu mizi yiregure kuibyaha ashinjwa niobimuhamwe ahanwe nkuko amategeko abitreganya kandi ntgtazavuge ngo hashize igihe ngo icyaha cyarashaje ………………kuko ibindi birasaza ariko genoside yo ntisaza ntimuvuge ngo ayo ni amategeko twishyiriyeho abanyarwanda oya ! ku isi yose icyo cyaha ntigisaza ! mboneyeho gusaba inshuti zacu abavandimwe babundabunda iyo mu mashyamba gutahuka mu rwababyaye maze bakaryozwa n` amategeko ibyo bakoze bayarenzeho , cyangwa akabagira abere .. kuko kabone n` ubwo bagira imyaka 120 batagishobora kuvuga no kugenda ariko batarashyingurwa byanze bikunze bazaburanishwa !!!!

  • Uwo mugabo arazwi cyane ibyo yakoreye i cyahinda bizwi nabaho ariyo mpamvu ubwi hibukwaga kunshuro ya 22 abatutsi baguye i Cyahinda hatanzwe icyifuzo cyuko yaza akaburanira i cyahinda aho yakoreye amarorerwa.

  • Aranshekeje uriya uvuga ngo akaza akagira ibyo asobanura. Mu Rwanda ushobora kumara imyaka makumyabiri hari ibyo usobanura. Ubucamanza se buri he?Bamwe ndabona barangije no kumucira burundu y’umwihariko!

  • Ahreeeee nkiyo nkora marasoiba yikora ibiki???abo yishe se azabazura?nafungwe areke gutera iseseme

  • Umuseke nawo ukorera mukwaha? Mwagiye mureka ibitekkereko bigatambuka? Ubwo nukureka hagatambuka ibyo irangamutima ribemerera gusa? Please mugomba kuba abanyamwuga mukareka ubutumwa bugatambuka.murakoze

  • Kd mperuka leta ya drc ariyo yamufashe ikamuzana nindenge?

Comments are closed.

en_USEnglish