Digiqole ad

Abunganira Mbarushimana bahawe ikindi gihe cyo gukora iperereza rishinjura utabemera

 Abunganira Mbarushimana bahawe ikindi gihe cyo gukora iperereza rishinjura utabemera

Emmanuel Mbarushimana wahoze ari Inspecteur w’amashuri muri Butare yoherejwe na Denmark mu Rwanda ngo aryoze ibyaha bya Jenoside. Photo/T.Ntezirizaza/Umuseke

*Ngo bagombaga gukora iperereza mu bihugu bitandukanye ku Isi,…Bemererwa ahahoze ari muri Komini Muganza;

*Batekerezaga ko bakoresha asaga Miliyoni 100, Urukiko rubasaba gukorera mu Rwanda, basaba miliyoni 4.3;

*Kuri uyu wa Mbere babawiye Urukiko ko batakoze iperereza kubera kutabonera ku gihe ubufasha bwa MINIJUST.

Me Shoshi Bizimana na Twagirayezu Christophe bahagarariye inyungu z’Ubutabera (bunganira utabemera) mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukurikiranyemo Mbarushimana Emmanuel ukekwaho ibyaha birimo ibya Jenoside, kuri uyu wa 18 Mata aba banyamategeko bagombaga kugaragariza Urukiko ibyavuye mu iperereza rishinjura ufatwa nk’umukiliya wabo ariko babwiye Umucamanza ko ubufasha bagombaga kugenerwa na MINIJUST butabagereyeho igihe bituma batuzuza inshingano.

http://www.thegossipers.com/gossip/britney-ritoccata-al-computer.asp
Emmanuel Mbarushimana wahoze ari Inspecteur w’amashuri muri Butare yoherejwe na Denmark mu Rwanda ngo buranishwe ku byaha bya Jenoside. Photo/T.Ntezirizaza/Umuseke

Aba banyamategeko bagenwe kunganira Mbarushimana mu nyungu z’Ubutabera (kuko we atabemera) bari bitezweho gutangaza ibyavuye mu iperereza rishinjura uyu mugabo ukekwaho ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bo mu cyahoze ari Komini Muganza, ariko babwiye urukiko ko batabashije gukora iri perereza.

Me Twagirayezu Christophe wemerewe kugira icyo avuga muri uru rubanza wenyine, kuko mugenzi we Me Shoshi ataratanga Amande yaciwe, yabwiye Umucamanza ko ubufasha bw’amafaranga bagomba kugenerwa na Minisiteri y’Ubutabera batabuboneye igihe bituma badakora ibyo bari basezeranyije Urukiko.

Uyu munyamategeko yavuze ko Urugaga rw’Abavoka rugomba kunyuzwamo ubu bufasha, ruherutse kubamenyesha ko MINIJUST yohereje aya mafaranga, ariko ko kugira ngo babashe kuyagiraho uburenganzira bifata iminsi itatu (3).

Bagaragaza ubufasha bakeneye, Me Shoshi Bizimana Jean Claude na Twagirayezu Christophe bari babanje kugaragaza ko iperereza rishinjura uwo bahagarariye mu nyungu z’ubutabera bazarikorera mu bihugu bitandukanye ku Isi birimo Danemark yohereje Mbarushimana, Ubuholandi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), batekereza ko bazakoresha amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 100.

Aba banyamategeko bavugaga ko bifuza kuzahura no gukorana n’inzobere mu by’iperereza, umucamanza yabategetse kutarenga imbibi z’ahakekwa ko Mbarushimana yakoreye ibyaha, Umucamanza abemerera kuzakora iperereza mu cyahoze ari Komini Muganza mucyari Perefegitura ya Butare, bahita bagaragaza ko bazakoresha miliyoni 4 n’ibihumbi 300.

Me Twagirayezu Evariste na mugenzi we Bizimana Shoshi (utemerewe kuvuga muri uru rubanza) bari bemerewe kugenerwa nk’ibisanzwe bihabwa abayobozi bakuru (Directeur Général) b’ibigo bya Leta bagiye mu butumwa bw’akazi.

Kuri uyu wa mbere, Umucanza Antoine Muhima uyoboye inteko iburanisha uru rubanza yemereye aba banyamategeko guhabwa ikindi gihe cyo gukora iperereza, abasaba ko mu gihe habaye icyo bagomba kumenyesha urukiko byajya bikorwa mu maguru mashya.

Bidatandukanye no mu rubanza ruregwamo Munyagishari Bernard na we utemera abunganizi yagenewe, abanyametegeko bunganira Mbarushimana bavuga ko nubwo uwo bunganira atabavugisha bifuza gukora iperereza ryimbitse rishinjura uwo bahawe kunganira.

Imyaka ibiri igiye gushira…Urubanza ruracyari rubisi

Mbarushimana wagejejwe mu Rwanda kuwa 03 Nyakanga 2014, yoherejwe n’igihugu cya Danemark aburana ahakana ibyaha akurikinyweho byose.

Aburanishwa mu mizi, uyu mugabo wahoze ari umugenzuzi w’amashuri abanza n’ayisumbuye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare yasabye Ubushinjacyaha bumushinja kuzana ‘attestation de deces’ z’abo akurikiranyweho kwica. Ibintu byafashwe nk’agashinyaguro, Ubushinjacyaha nabwo bukamusaba kuzazana ‘attestation de vie’ zabo.

Mu kuburanishwa mu mizi, Ubushinjacyaha bwamaze gusobanura ikirego, ikiciro gisa nk’aho aricyo cya mbere. Hakaba hategerejwe ibizava mu iperereza rishinjura ari na ryo rizagaragaza Abatangabuhamya bagomba gushinjura uregwa.

Iburanishwa ryimuriwe ku italiki ya 23 Gicurasi, Abahagarariye inyungu z’ubutabera (bagenwe kunganira Mbarushimana) bagaragaza ibyavuye mu iperereza rishinjura uregwa.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • ubwose ntanisoni afite ngo muzane impapuro zabo yishe ntaabazise

  • Ubwo ataniye he na Bagosora wabwiye abanyamakuru ngo nibazane abo yishe baze bamushinje!!! Agashinyaguro!!

  • ntagihugu cyaterimbere hatariho Democracy

    • Ibi ni ukuri ko democracy ari ngombwa. Nonese democracy=demagogy? Nareke gucuhurira abantu ngo bazane attestation de deces. Yari umurezi none ari kwigiza nkana apfobya jenoside.Icyo nange ndakimushinje.

  • Harya mu Rwanda ngo nta bwisanzure buhari? Umuntu aratinyuka ati nimuzane attestation de décès z’abo yamarishije amafuni n’imipanga, n’ivogonyo ryinshi we akisubirira kurya umuceri, agahabwa internet n’abavoka ngo bifuza miliyoni ijana zo kujya gutembera aho yakuwe abundabunda yihishahisha; mwarangiza ngo nta butabera buhari, ngo nta democracy?!!

  • ijambo democracy niryo ribyica, nkuwo akwiye gufungwa ataburanye ngo anadutakarize amafaranga numwanya.

Comments are closed.

en_USEnglish