Digiqole ad

Gakenke: Umugabo yishe umugore we amukubise amabuye mu mutwe

 Gakenke: Umugabo yishe umugore we amukubise amabuye mu mutwe

Amajyaruguru – Mu murenge wa Busengo Akarere ka Gakenke abaturanyi b’umuryango wa Rwajentakeka na Mukarubayiza babwiye Umuseke ko uyu mugabo yishe umugore we kuri uyu wa mbere amukubise amabuye mu mutwe, ibi byaje kandi kwemezwa na Police muri iyi Ntara yahise ita muri yombi uyu mugabo.

Rwanda District Maps

Triphonia Mukarubayiza w’imyaka 60 mu gitondo cyo kuwa mbere tariki 18 Mata yashyamiranye n’umugabo we Flavien Rwajentakeka w’imyaka 64 maze uyu aramwadukira amukubita amabuye mu mutwe, abaturanyi batabaye basanga uyu mugore arembye cyane.

Uyu mugore yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Busengo ariko agezeyo ahita apfa kubera ibikomere.

Inspector of Police Innocent Gasasira umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda m Ntara y’Amajyaruguru yabwiye Umuseke ko uyu muryango wapfaga amakimbirane akomoka ku bibazo by’amasambu byahoraga bizamura intonganya hagati yabo.

IP Gasasira ati “Ntabwo bari basanzwe babanye neza, ejo baratonganye amukubita (umugabo) amabuye menshi mu mutwe, bamujyanye kuri centre de Sante ahita ashiramo umwuka.”

Police y’u Rwanda ikunze gukora ubukangurambaga bushishikariza Abanyarwanda kwirinda kwihanira, kwirinda cyane ihohotera rikorerwa mu ngo no kugeza ibibazo by’amakimbirane mu ngo ku nzego zibishinzwe.

Police ivuga ko umubiri w’uyu mugore wishwe wajyanwe ku bitaro bya Nemba, naho Rwajentakeka ushinjwa kwica umugore we ubu akaba afungiye kuri station ya Police ya Cyabingo.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • INKURU Z’ABAGABO BICA ABAGORE, ABAGORE BICA ABAGABO, ABANA BICA ABABYEYI, etc, etc, NTACYO ZIMAZE PE!

  • Izi nkuru bashatse bajya bareka kuzamamaza kuri za web site kuko bituma ubugome bwiyongera mu bantu. Izi mpfu zirakabije, wagira ngo abantu bahindutse ibikoko.

  • Birababaje cyane.gusa imana yakire uyu mugore my bwami bwayo.

  • Ahooooo!ngirango ikibi gikwiye kumenyekana n,aho cyabereye n,abagikoze kugirango cyamaganywe kizwi.Ni byiza kumenya aho tuva kugira ngo tumenye iyo tujya.

  • Rwose tubabajwe n’ubu bugizi bwa nabi. Uyu mugabo azahanwe hakurikijwe amategeko.Mu gihe habayeho amakimbirane tujye tugeza ibibazo Ku nzego zibishinzwe bityo zidufashe kubikemura mu mahoro.

Comments are closed.

en_USEnglish