Digiqole ad

CNLG yamuritse igitabo cy’ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

 CNLG yamuritse igitabo cy’ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Igitabo cyamuritswe na CNLG n’umugereka wacyo hejuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yamuritse igitabo gikusanyirijwemo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, isa n’iyatangiye gutegurwa mu myaka ya 1960, iki gitabo kikaba gifite n’umugereka uvuga uko ingengabitekerezo ya Jenoside ihagaze kuva mu 1995 kugeza 2015.

Igitabo cyamuritswe na CNLG n'umugereka wacyo hejuru
Igitabo cyamuritswe na CNLG n’umugereka wacyo hejuru

Liberée Gahongayire umukozi muri CNLG asobanura iby’iki gitabo n’umugereka wacyo yavuze ko basanze mu cyahoze ari Komini Karago iwabo wa Perezida Juvénal Habyarimana ariho hishwe Abatutsi benshi mu 1990 nyuma y’uko ingabo za RPA Inkotanyi ziteye zigamije kubohoza igihugu.

Ubushakashatsi bwabonywe bwakusanyirijwe mu gitabo kimwe gifite umutwe ugira uti: “Itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi” n’umugereka wacyo w’igitabo gifite umutwe ugira uti: “Etat de l’idéologie du génocide au Rwanda: 1995-2015’.

Nk’uko byasobanuwe na Gahongayire, igitabo cya mbere kigizwe n’ibice birindwi.

Igice cya mbere kirimo amateka y’ivangura yaranze ubutegetsi bwa Grégoire Kayibanda aho Abatutsi bahejwe, baratotezwa cyane cyane muri Komini za Satinsyi, Ramba na Kibirira n’ahandi…

Igice cya kabiri kigaragaza uko ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana  mu ntangiriro zabwo bwaranzwe n’iheza ryakorewe Abatutsi binyuze mu cyiswe ‘iringaniza’ mu burezi.

Nk’uko bigaragara mu gice cya gatatu cya kiriya gitabo, ubutegetsi bwa Habyarimana bwakoreye urugomo no kwica Abatutsi cyane cyane nyuma y’urupfu rwa Gen Fred Rwigema rwakurikiwe n’icyo bitaga ‘guhamba imitumba’.

Uku guhamba imitumba byajyaniranaga no guhohotera Abatutsi bababwira ko ari mwene wabo bagiye ‘guhamba’.

Muri kiriya gihe Abatutsi muri Komini Mutura babwirwaga ko ari ibyitso by’Inkotanyi bigatuma batotezwa.

Igice cya kane cya kiriya gitabo hagaragaramo uko byari bimeze mu myaka yabanjirije Jenoside nyirizina binyuze muri za ‘meeting’ zakorwaga na ba Burugumesitiri bari mu mashyaka ya MRND, MDR na CDR.

Muri Gisenyi ngo hari mu ha mbere hatangiye gutorezwa Interahamwe baziha imbunda kandi ngo abasirikare  nka Capt Pascal Simbikangwa nibo bazitozaga nk’uko bigaragara mu gice cya gatanu cy’igitabo.

Gahongayire yabwiye abaje kwitabira imurika rya kiriya gitabo ko mu gice cyacyo cya gatandatu harimo uko Jenoside yashyizwe mu bikorwa muri Gisenyi nyuma y’urupfu rwa Juvenal Habyarimana wayoboye u Rwanda guhera muri 1973 kugeza 1994.

Kubera ko yari umuntu ukomeye kandi wakundwaga by’umwihariko n’abo mu gace akomokamo, Interahamwe zishe Abatutsi benshi muri Komini Karago zivuga ko bari ibyitso by’Inkotanyi bavugaga ko arizo zishe uwo bitaga ‘umubyeyi.’

Igice cya karindwi ari nacyo cya  nyuma hakubiyemo ibyifuzo byerekeye uko basanze ibintu byifashe n’uko bifuza ko amateka ya Jenoside yabungwabungwa muri kariya gace.

Basanze hari imibiri ibihumbi 70 ishinguye mu nzibutso ariko ngo hari n’indi iri hirya no hino ikeneye gushyingurwa mu cyubahiro.

CNLG yemeza ko ubushakashatsi nka buriya buzakorwa mu gihugu hose, agace ku kandi kugira ngo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazasibangana na rimwe.

Igitabo cya kabiri cyamuritswe na Faustin Mafeza cyagarutse k’ukuntu ingengabitekerezo ya Jenoside yakuze guhera muri 1995 kugeza 2015, avuga ko kugeza n’ubu ihari n’ubwo bwose yaganutse.

Ngo kuba hari aho igaragara mu mashuri ngo ni ikintu kibi cyane cyane kuko abanyeshuri aribo bazavamo abayobozi bityo asaba ko hakongerwa ingufu mu kuyirandura binyuze mu gushyiraho za ‘clubs’ ziyirwanya.

Kiriya gikorwa cyari kitabiriwe n’ibigo bifite kurwanya Jenoside mu nshingano zabyo nka Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, AERG, ILDP, Minisiteri  y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Minisiteri y’umuco na Siporo, abanditsi, abashakashatsi n’abanyeshuri muri za Kaminuza.

Honorable Dr Ezechias Rwabuhihi wigeze kuba Minisitiri w'ubuzima yatanze ibitekerezo mu imurika ry'iki gitabo
Honorable Dr Ezechias Rwabuhihi wigeze kuba Minisitiri w’ubuzima yatanze ibitekerezo mu imurika ry’iki gitabo
Fidel Ndayisaba umuyobozi wa Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge, yasabye ko abanditsi bajya banavuga ku bishimangira ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda
Fidel Ndayisaba umuyobozi wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, yasabye ko abanditsi bajya banavuga ku bishimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda
Depite Karenzi nawe yagize icyo avuga kuri iki gitabo
Depite Karenzi nawe yagize icyo avuga kuri iki gitabo
Minisitiri Uwacu wa MINISPOC yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kugaruka ku muco kuko Jenoside yabayeho kuko abantu bagiye bava ku ndagagaciro z'umuco wa Kinyarwanda
Minisitiri Uwacu wa MINISPOC yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kugaruka ku muco kuko Jenoside yabayeho kuko abantu bagiye bava ku ndagagaciro z’umuco nyarwanda
Jean Philibert Nsengimana Minisitiri w'Urubyiruko n'ikoranabuhanga avuga ku ngengabitekerezo ya Jenoside, yasabye urubyiruko ko rukwiye guhangana mu bitekerezo n'abagaragaza ku mbuga nkoranyambaga ko bashaka gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside
Jean Philibert Nsengimana Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga nawe wari aha avuga ku ngengabitekerezo ya Jenoside, yasabye urubyiruko ko rukwiye guhaguruka rugahangana mu bitekerezo n’abagaragaza ku mbuga nkoranyambaga ko bashaka gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Mu kinyejana tugezemo nta muntu ukwiriye kwanga undi amuziza uko yaremwe. Twese tuva amaraso amwe ni ukuvuga y’umutuku niyo mpamvu dukwiriye kurwanya ibitanya abantu ahubwo tugaharanira ibibahuza.

  • e icyo uvuze nukuri,
    Mfite ikibazo kinkomereye bavandimwe duhurira kuribi binyamakuru twisomera,byaha iwacu nibyo hanze? Kd mumbabarire munsubize nta guhangana cg gutukana?
    Ingengabitekerezo Niki mukinyarwanda kirambuye?

  • Ingengabitekerezo, n’ibitekerezo biba mu muntu imbere , byaba ari byiza cyangwa bibi.Ariko byose bikagengwa n’umutimanama wa muntu!

  • @kc
    Reka nusubize ikibazo cyawe. “Ingengabitekerezo” ni urunyurane rw’ibitekerezo biri mu muntu we ubwe kandi bifite umurongo runaka, noneho mu gihe avuze amagambo cyangwa agakora igikorwa runaka, abamubona avuga cyangwa akora, bagasnga ya magambo avuze cyangwa cya gikorwa yakoze bihishuye ibyo yari afite muri we ariko abantu batashoboraga kumenya.

  • Ingengabitekerezo ni uruhurirane rw ibitekerezo n imyemerere y umuntu byigaragaza mu bikorwa no mu myitwarire ye. Ingengabitekerezo Ishobora kuba mbi cg nziza. Urugero: Ingengabitekerezo y ubukirisitu, y’ ubuiIslam, ya jenocide, y uburinganire bw’ ibitsina byombi n izindi utarondora

  • Ingebitekerezo harimo kugenga ibitekerezo. Ni umurongo mugani cg se ishingiro ry’ibindi bitekerezo byinshi

  • Iki gitabo ni ubuntu cg kiragurishwa? Cyaboneka hehe

  • Ijambo “Ingengabitekerezo”, mu rurimi rw’igifaransa baryita “idéologie”.

    Ku bazi neza rero ururimi rw’igifaransa, dore igisobanuro cy'”ingengabitekerezo/idéologie”:

    Une “idéologie/ingengabitekerezo” est un ensemble d’idées, de pensées philosophiques, sociales, politiques, morales, religieuses, propre à un groupe, à une classe sociale ou à une époque. C’est un système d’idées, d’opinions et de croyances qui forme une doctrine pouvant influencer les comportements individuels ou collectifs.

    Nizeye ko kc asobanukiwe.

  • Iyo mburagasani yadukannywe na Safari Stanley! Niwe twayumvanye bwa mbere. Hari ibiganiro yajyaga atanga kuri TVR,asobanura ukuntu MDR yarifite ingengabitekerezo ya Parmehutu none yasize ayanduje abanyarwanda nka virus! Mureke tuyamagane ,tuyihige,tuyirandurane n’imizi yayo yose ,maze tuyitwike ikongoke!

  • Masteris, ugize neza, nasabaga abanditse bose ko basoma iyi definition nubwo iri mu gifaransa ubwo no mu cyongereza irimo. Irumvikana neza kurusha mu Kinyarwanda. Urakoze gusubiza kc.

  • Ok ndabashimiye kubisobanuro mumpaye
    ariko ndacyababaza,kontumvise mubisobanturo mwampaye mwese,ntakibi kirimo cyo kugira ingenga bitekerezo, none kugira ingengabitekerezo birahanirwa?
    Tugendeye kubisobanuro mwampaye?

  • ndumva umuntu utagira ingengabitekerezo yaba ari nkumusazi?bitewe nibisubizo mwampaye.abasomyi mwese.

    • KC bagusubije ikibazo wabajije aho ubaza icyo ingenfabitekerezo bivuga. Ihanirwa iyo arimbi ijyana ahabi.

      Nko mû Rwanda abenshi bahanirwa ingengabitekerezo ya génocide nukuvga KO fuite idéologie ya génocide . ahubwio nuko babicamo kabiri ntibabivuge byose ngo kanaka yatawe muri yombi azira kugira ingengabitekerezo ya génocide . Ngirango urabyumvise noneho

      Ushobora No gukora ibikorwa utewe ningengabitekerezo yawe aha naguha urugero rwaba terroristes ibyo bakora biterwa ningengaikerezo bafite kandi iyo bafashwe barahanwa

  • nonese haringengabitekerezo iganisha aheza kuburyo wayihemberwa?
    Cg irahanirwa gusa?

  • Ariko kuki CNLG ubeshya ?

  • Sha nanjye CNLG irancanga peeeee

Comments are closed.

en_USEnglish