Abakekwaho gukorana na Islamic State ubujurire bwabo nabwo bwashyizwe mu muheezo
*Mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo; Ubushinjacyaha bwari bwavuze ko hari abagishakishwa
*Abafashwe bakurikiranywe ni 17, abajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo ni 10 barimo abakobwa 2,
*Abo mu miryango n’inshuti bagaraga nk’abo mu idini ya Islam bakabakaba 80 bari bitabiriye iri buranisha ntibakiriye neza kurishyira mu muhezo.
Kimihurura – Umucamanza w’Urukiko rukuru muri iki gitondo yashyize mu muheezo urubanza rw’Ubujurire rw’abakekwaho ibyaha by’Iterabwoba no gukorana n’Umutwe wiyita ‘Leta ya Kilsilamu’ bajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo bafatiwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo. Byari bisabwe n’Ubushinjacyaha bwari buvuze ko impamvu zatumye uru rubanza rushyirwa mu muheezo mbere zikiriho.
Muri 17 bakurikiranywe hamwe, 10 ni bo bamaze gutanga ubujurire ni nabo bitabye Urukiko rukuru kuri uyu wa kabiri, benshi muri bo bagaragara nk’abari mu kigero cy’Urubyiruko.
Ubushinjacyaha bwavuze ko aba bantu, barimo abakobwa babiri, bagiye batanga ubujurire bwabo mu byiciro bitandukanye, bwabimburiwe n’ubw’abantu babiri.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubu bujurire atari bushya mu rukiko rukuru, bwavuze ko Urukiko rwari rwabanje kwakira ubu bujurire bw’abantu babiri bikaza kugaragara ko hari abandi bahuriye kuri iki kibazo bategereza ubujurire bwa bangenzi babo kugira ngo baburanishirizwe hamwe.
Umunyamategeko uhagarariye Ubushinjacyaha yahise agaragaza ko kugeza ubu bafite ubujurire bw’abantu 10 bityo ko baburanishwa, abagaragara ko batarabutanga bazaburanishwa ikindi gihe.
Aba bantu bamenyekanye nyuma yo gufata Sheikh Mugemangango Muhammed wakekwagaho kuba ari we uyoboye ibi bikorwa byo gucengeza amahame y’iterabwoba no gukorana na ‘Islamic State’ mu rubyiruko, akaza kuraswa agerageza gutoroka inzego z’umutekano nk’uko byatangajwe.
Ubushize, aba baregwa bagezwa imbere y’Umucamanza w’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ngo baburanishwe ku ifunga n’ifungura by’agateganyo, Ubushinjacyaha bwavuze ko uretse aba abantu 17 bafashwe bakekwaho uruhare muri ibi bikorwa, hari abandi bantu bagishakishwa.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko ibi bikorwa bakurikiranyweho bijyanye n’Umutekano n’ituze by’igihugu bityo ko urubanza rwabo rwashyirwa mu muhezo
Mu bujurire, kuri uyu wa kabiri, Ubushinjacyaha bwavuze ko impamvu zatumye aba bantu baburanishwa mu muhezo zikiriho bityo ko kuburanishwa kwabo kwakomeza guhezwamo abashaka kubikurikirana.
Umucamanza utabitinzeho, yahise asaba ko abari muri iki cyumba badahagarariye inyungu z’ubutabera muri uru rubanza bahita basohoka hagasigara ababuranyi, ababahagarariye mu mategeko n’ababacungira umutekano.
Abantu bageraga kuri 80 bari bitabiriye iri buranisha bagaragara nk’abo mu idindi ya Islam (imyambaro yabo) ntibakiriye neza iki cyemezo, bamwe bimyoza abandi bumvikana nk’abitsa imitima.
Mu bugenzacyaha hari abemeye ko bari baratangiye Ubuhezanguni, bamwe bari bagiye muri Syria
Ubushize kandi, yemeza ko aba bantu 17 bafungwa by’agateganyo (byakorewe mu ruhame), Umucamanza wo mu rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo yavuze ko imbere y’Urukiko abaregwa bose bahakanye ibyaha bakekwaho ndetse bagasaba ko barekurwa bagaragaza impamvu zitandukanye nk’uburwayi n’amasomo.
Umucamanza yagaragaje kandi ko uwitwa Mugemangango Muhammed wishwe na Police y’u Rwanda (ashaka gutoroka) yabwiye inzego za Police ko itsinda ry’aba bantu bagamije ibikorwa by’iterabwoba ryabayeho.
Umucamanza yavuze ko mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha hari abiyemereye ko bari biyemeje kwinjira mu ntambara ntagatifu bo bita Djihad, abandi bakemera ko bashatse aho gukorera imyitozo.
Uyu munyamategeko yavuze ko hari n’itsinda ryafatiwe ku kibuga cy’indege cya Kanombe ryiyemerera ko ryari rigiye muri Syria gufatanya byimbitse n’abarwanyi b’umutwe wa Islamic State.
Mu byo aba bemereye Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha bakabihakanira Umucamanza, Umucamanza yavuze ko hari n’itsinda ryemeye ko bari baratangiye inyigisho z’ubuhezanguni zikangurira kwinjira mu mitwe ivuga ko igendera ku mahame akarishye y’idini ya Islam.
Ibi byose kimwe n’ibyatangajwe na Mugemangango kuri aba bantu, Umucamanza yabihereyeho yemeza ko izi ari impamvu zikomeye zituma abaregwa bakekwaho ibyaha bityo ko bafungwa by’agateganyo.
Iburanisha ku bujurire bwabo ubu riri kubera mu muhezo mu cyumba cy’Urukiko rukuru ku Kimihurura….
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
6 Comments
Niba koko uyu mutwe warageze inaha i kigali turafitwe
Hari umuntu nkunda wanditse ngo “turwana n’ibinyabubasha” !
(ibazwe nawe kubona umusore cg inkumi ifite ubuzima wakwifuza ariko yo igahitamo kuziturikirizaho ibisasu!!!!)
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ntirubaho. Keraka niba ari Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.
Niba aribyo nibahanwe by’intangarugero.
Birababaje. Islamic State koko yica kuriya umuntu akayigemurira? Numvise ko ari urubyiruko ubwo bari babashutse. Nyabuneka rubyiruko n’ubwo akazi kabuze, imibereho ikaba igoye,nimureke kwita mu ruzi murwita ikiziba mwishakira urumuri mu mwijima ,Mureke dusengere bariya bavandimwe bo muri biriya bihugu byugarijwe Nyagasani niwe uzabatabara bariya bicanyi n’izindi ngoyi zinyuranye shitani yifashisha nk’intwaro zayo.
Ariko muzarebe buri gihe iyo abanyamafuti bafashwe ibintu bitagira epfo na ruguru baba bavuga: ngo muturekure kuko dufite amasomo, abandi ngo bafite uburwayi….(cyakora koko si bazima!). Umva rero bavandimwe n’idini ryanyu rwose twubaha: nta bibazo dushaka, uzabizana kazi yake.Iyo myemerere yanyu ubwo itangiye kuzana rwaserera mwitegure n’ingaruka zayo.
Comments are closed.