Hashize amezi abiri CHAN 2016 yaberaga mu Rwanda irangiye, iri rushanwa ryashowemo hafi miliyari 16 mu kubaka ibikorwa remezo n’indi myiteguro yose, ayavuye mu irushanwa mu kwinjira kuri za stade ni miliyoni 200 frws nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’imikino kuri uyu wa kane. Nk’uko byatangajwe na Minisitiri Uwacu Julienne ufite imikino mu nshingano ze, igikombe […]Irambuye
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB bwatangajwe kuri uyu wa kane buvuga ko mu banyarwanda babajijwe basanze abantu 56% aribo bagisoma ibinyamakuru byandika ku mpapuro buri gihe, muri aba ariko 41% basoma ibi binyamakuru babisanze aho bakorera. Ubu bushakashatsi buvuga ko ibinyamakuru byandika ku mpapuro byasubiye inyuma cyane mu mikorere na business kubera kuzamuka kw’ibyandikira […]Irambuye
*Iri soko ni umuhigo w’akarere ariko ryubatswe n’abikorera batanze miliyari enye n’igice (Frw 4 500 000 000) *Iri soko amabutike rifite 200 akorerwa ku munsi w’isoko ni 10 gusa. Mu bibanza 1800 mu isoko, 500 na 600 ni byo bikorerwamo isoko ryaremye. *Isoko ryubatswe ngo rijye rirema buri munsi, ubu riremwa ku wa gatatu wa […]Irambuye
Leta y’u Rwanda yakoze igikorwa gishimwa n’abakuze benshi batishoboye cyo kubaha inkunga y’ingoboka ituma hari utuntu tw’ibanze babasha gukemura, gusa hamwe na hamwe hari aho abayobozi ku nzego z’ibanze bagumisha bamwe muri aba bakecuru n’abasaza ku rutonde rw’abahabwa ingoboka ariko ntibayibagezeho bakayirira bitewe n’uko bamwe muri aba bakuze nta ntege bakigira zo gukurikirana. Mu Rwanda […]Irambuye
Iburengerazuba – Imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 mu burengerazuba bw’amajyaruguru y’u Rwanda yangije byinshi mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Jenda na Kabatwa ahapfuye abantu batatu, amazu 40 agasenyuka n’imirima ikangirika, ibi byangijwe bishobora kwiyongera kuko hagikusanywa amakuru. Philippe Habinshuti umuyobozi w’ishami ry’ubutabazi no gusana ibyangijwe n’ibiza muri Minisiteri […]Irambuye
Iburengerazuba – Mu murenge wa Kivumu Akagali ka Kabujenje mu mudugudu wa Kanyamateme imvura yahaguye mu ijoro rishyira kuri uyu wa kane ryakeye yagushije inzu igwira abana batatu na nyina bose bahasiga ubuzima. Umwana umwe utari waraye mu rugo niwe warokotse. Justine Ikimanimpaye n’abana be Abraham Iradukunda w’imyaka 15, Pascal Niyogisubizo w’imyaka 11, Alpha Mujawimana […]Irambuye
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yabigarutseho ubwo yakiraga Serge Brammertz Umushinjacyaha Mukuru wasimbuye Hassan Bubacar Jallow wari umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Arusha muri Tanzania (ICTR), uyu Serge akuriye Urwego rwiswe The United Nations Mechanism for International Criminal Tribunal, rwasimbuye ICTR yacyuye igihe. Mu biganiro byabahuje kuri uyu wa gatatu, Minisitiri Busingye yabwiye […]Irambuye
APR FC ubu niyo ifashe umwanya wa mbere wa shampionat by’agateganyo nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sports iyisanze i Huye kuri stade yayo, umukino wa mbere ukomeye Mukura yari yakiriye kuri stade nshya. Rayon Sports yari kuguma ku mwanya wa mbere iyo itanganya na AS Kigali kimwe kuri kimwe, ni mu mikino y’umunsi wa 17 […]Irambuye
Mu mudugudu wa Murangara Akagali ka Murangara mu murenge wa Mubuga Akarere ka Karongi haravugwa ubugome bukabije bwakorewe inka y’uwitwa Joseph Nyombayire n’umugore we Marie Mukantagara aho bayitemye mu ijosi n’amaguru mu rukerera rw’ijoro rishyira kuwa kabiri tariki 19 Mata. Ntakirutimana Gaspard umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga yabwiye Umuseke ko inzego z’umutekano zabashije guta muri […]Irambuye
Umubiligikazi Claudette LESCOT watuye mu Rwanda kuva mu 1972, ubu arasaba inzego zinyuranye kucyo yita akarengane yakorewe n’umunyarwanda witwa Cyrille Ndengeyingoma ngo ushaka kumwambura ubutaka mu mahugu. Ndengeyingoma we yavuze ko ntacyo yavuga ku bintu biri mu nkiko. Ubutaka impande zombi zipfa ni inzira isohoka mu gipangu cya Claudette LESCOT n’icya Cyrille Ndengeyingoma bifatanye, biherereye […]Irambuye