Min. Kanimba yatangije imirimo yo kubakwa isoko mpuzamahanga i Karongi
Ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, mu murenge wa Bwishyura mu mudugudu wa Ruganda, Akagali ka Gasura niho kuri uyu wa kabiri nimugoroba Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba yatangije imirimo yo kubaka isoko rya kijyambere rizajya riremwa n’abanyarwanda n’abanyecongo. Rizuzura mu gihe cy’amezi 12.
Atangiza imirimo yo kubaka iri soko, Minisitiri Kanimba yasabye abaturage ko niryuzura bakwiye kuribyaza umusaruro kugira ngo umuntu atazava kure yabo ngo aze abarushe kuribyaza umusaruro.
Minisitiri Ati “Bizadushimisha nitugaruka tugasanga imiryango y’isoko yose mwarayifashe muyikoreramo.”
Uyu muyobozi yibukije abaturage ko u Rwanda ruri guhangana no kongera umusaruro w’ibikorerwa mu Rwanda, kugira ngo bagabanye ibyinjira mu gihugu. Yabasabye ko nabo bagerageza kuzamura umusaruro w’ibyo bikorera bakawushyira ku isoko.
Minisitiri Kanimba yavuze ko iri ari isoko rya gatanu rizaba ryinjiza amafaranga menshi mu Rwanda kubera aho rizaba riherereye.
Iri soko ngo rishyizwe hano kuko Karongi ari akarere k’ubukerarugendo rikazajya ribona abaguzi batari bacye.
Iri soko rizaba rifite ibice by’ubucuruzi bw’ibintu bisanzwe, igice cy’ubucuruzi bw’imbuto n’imboga, igice cy’ubucuruzi bw’inyama n’amatungo, na Hangar y’ububiko.
Iri soko rizuzura ritwaye miliyari imwe na miliyoni 600 y’u Rwanda.
Abanyecongo biganjemo abaturutse ku kirwa cya Idjwi basanzwe baza guhaha mu isoko rishaje ryabaga aha kugura ibyiganjemo inyama, imyaka, imbuto n’imboga.
Abaturage baje muri uyu muhango bamwe muri bo babwiye Umuseke ko iri soko niryuzura rizaba ari igikorwa remezo gikomeye kandi kizabaha inyungu nini, gusa ngo ibi bizashoboka mu gihe gukodesha umuryango wo gukoreramo bitazaba bibahenze, bakifuza ko ibiciro bizashyirwa hasi.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
5 Comments
Bburiya business plan yaryo irahari?
nibyiza cyane. nonese irindi risha ryakinjyambere riri hejuru yumuhanda mumusozi hafi yahari kubakwa gari nsha rizavaho?
Bite cyane kubidukikije, kuko tubona ari no hafi y’ikivu. Abantu benshi bafite imbogamizi ko isoko rishobora kuzanduza amazi y’ikivu!!!!!!!
ese akarere ka karongi kaba gafite amafaranga yo kubaka amasoko gusa ark ibindi oya.akarere katagira gare nta kibuga kimikino kakagira amasoko abiri mumurenge umwe.ahaaa
niba hari abarema isoko gusa ntihabe abagenzi wabibazizase gare ahari abagenzi irikora