Tony Nsanganira ntiyumva impamvu i Karongi hakiri imirire mibi mu bana
Kuri uyu wa mbere, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Tony Nsanganira yasuye ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Karongi, aha yavuze ko bibabaje kuba muri Karongi hari ibibazo by’imirire mibi ku bana kandi baturiye i Kivu bashobora kubyaza umusaruro w’amafi. Yizeje kandi abahinga urutoki mu kibaya cya Kigezi ko MINAGRI izababa hafi mu kurwanya indwara ya Kirabiranya yibasira insina.
Mu gitondo, yabanje kugirana inama y’amasaha arenga abiri n’abayobozi ba komite Nyobozi y’Akarere ka Karongi, muri iyi nama yanenze ba Agronome b’imirenge kudatanga amakuru byihuse ku buhinzi hamwe no kutegera abahinzi baba babakeneye.
Muri iyi nama hafashwe ingamba zo gufatanya, hagati y’abaturage n’abayobozi, kunoza imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo bitange umusaruro kurushaho.
Nyuma yagiye gusura imirimo y’amaterasi ndinganire mu murenge wa Rugabano maze ajya gusura urutoki rwa kijyambere ruri mu gishanga cya Kigezi, uru mu mwaka ushize rwibasiwe n’indwara ya Kirabiranya bararurimbura barutera bushya, ubu yashimye umusaruro ruri gutanga nubwo abaturage bavuze ko Kirabiranya ikinyuzamo ikagaruka.
Ku kibazo cya Kirabiranya Tony Nsanganira yavuze ko mu mbaraga MINAGRI ifite iyi ndwara itazongera kuba ikibazo, yizeza abaturage ko MINAGRI izabafasha gukomeza guhangana no guhashya iyi ndwara yangiza umusaruro wabo.
Abahinzi b’urutoki bamugaragarije ko ubu umusaruro uri kuboneka neza kugeza ubwo watangiye kuba mwinshi ku isoko kuko ngo igitoki bagurishaga 8 000F ubu bari kukigurisha 5 000F.
Kuri iki, umuyobozi w’Akarere Francois Ndayisaba yasubije ko bitaraba ikibazo gikomeye kandi ngo hari inyigo iri gukorwa ngo hajyeho uruganda rutunganya umusaruro w’ibitoki abasaba ahubwo kurusho kongera umusaruro kuko uruganda ruzakenera mwinshi.
Tony Nsanganira yasuye kandi ubworozi bw’amafi bukorerwa mu kiyaga cya Kivu buzwi ku izina rya Kareremba, aha yanenze isuku nke yasanze abasaba aborozi b’amafi kurushaho kugira isuku mu byo bakora.
Uyu muyobozi muri MINAGRI, wari kumwe na Guverineri Caritas Mukandasira w’Intara y’Iburengerazuba, yavuze ko yabonye ko mu baturage hakiri ikibazo cy’imyumvire yo hasi aho bahinga insina z’imbuto za gakondo zitanga umusaruro muto ugereranyije n’insina za kijyambere kandi nazo zihari.
Nsanganira yavuze kandi ko bitumvikana kuba i Karongi havugwa ibibazo by’imirire mibi ku bana kandi baturiye ikiyaga cya Kivu ngo bikaba biterwa n’uko abaturage badashishikarizwa kwitabira ubuhinzi bwa kijyambere no kubyaza umusaruro ikiyaga cya Kivu cyabaha amafi, asaba abayobozi guhagurukira gushishikariza abaturage kubyaza umusaruro amahirwe ahari.
Ejo kuwa kabiri uyu muyobozi uruzinduko rwe azarukomereza mu karere ka Rutsiro aho azasura ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bw’inzuki.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ntiyumva….??? Cyangwa amatwi ye yarapfuye?
Comments are closed.