Digiqole ad

Rwanda – Burundi: Nyaruguru bahohoterwa n’Imbonerakure zirinda umupaka

 Rwanda – Burundi: Nyaruguru bahohoterwa n’Imbonerakure zirinda umupaka

Amajyepfo – Mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Busanze Akagali ka Kirarangombe, aha bahana imbibi na Segiteri Kivuvu ya Komini Kabarore mu majyaruguru y’u Burundi, uyu mupaka uri mu cyaro mu bihe byashize ntawawurindaga, abaturage b’ibihugu byombi bagenderaniraga nta nkomyi, ariko kuva mu mpera za 2014 ku ruhande rw’u Burundi umupaka urindwa n’Imbonerakure, zikora ubugizi bwa nabi bwa hato na hato no ku banyarwanda.

Mu kaziga ni ahari umupaka w'u Rwanda n'u Burundi, iburyo ni i Kivuvu ibumoso ni i Kirarangombe mu Rwanda, ni imisozi ifatanye
Mu kaziga ni ahari umupaka w’u Rwanda n’u Burundi, iburyo ni i Kivuvu ibumoso ni i Kirarangombe mu Rwanda, ni imisozi ifatanye

Ubuhahirane ubu bwapfuye uruhande rumwe kuko mu gihe Abarundi bambuka bakarema isoko ryo mu Gatunda mu kagali ka Nkanda mu Rwanda, nta munyarwanda ugipfa kwambuka hakurya mu Burundi kubera izo mbonerakure, ndetse hari umunyarwanda wishwe nazo, hari n’ufungiye muri Gereza ya Mpimba i Bujumbura wafashwe n’izi mbonerakure nk’uko abatuye aha babibwiye Umuseke.

Imbonerakure zirinda uyu mupaka muto ziba zifite imbunda, ibihosho, udufuni n’inkota nk’uko umunyamakuru w’Umuseke yabyiboneye. Icyoba kiba ari cyose ku munyarwanda ugerageje kwambuka ajya hakurya cyangwa gukora ibikorwa bye hafi y’umupaka kuko ngo hari abo zifata hakuno mu Rwanda zikabajyana i Burundi zikabashinja ibyaha.

Abaturage n’abayobozi ku rwego rw’Umudugudu  babwiye Umuseke mu mpera z’ukwezi kwa gatatu gushize izi mbonerakure zirinda umupaka zafashe umusore witwa Elias Ndikumana zimugirira nabi zimushinja ko ari we watanze ubuhamya ko zishe mukuru we kwa se wabo witwa Mirindi wishwe mu 2012 atewe ibyuma hafi y’uwe aha mu kagali ka Kirarangombe.

Mu kwezi kwa gatanu 2015 umunyarwanda witwa Francois Bikorimana yafashwe n’Imbonerakure mu kibaya kiri hafi aho hagati y’u Rwanda n’u Burundi aho yari yagiye kwahira ubwatsi no kuvoma, Imbonerakure ziramuboha ziramujyana, kugeza n’ubu ngo afungiye muri Gereza ya Mpimba i Bujumbura nk’uko umuryango we wabibwiye Umuseke, ngo ajya abahamagara kuri telephone, ngo ibyo ashinjwa ni amaherere.

Uyu niwo mupaka uri hagati y'ibihugu byombi muri aka gace, ku kapa handitseho ngo "Kaze neza mu Burundi" ariko abanyarwanda bambuka ubu urebye ntabo
Uyu niwo mupaka uri hagati y’ibihugu byombi muri aka gace, ku kapa handitseho ngo “Kaze neza mu Burundi” ariko abanyarwanda bambuka ubu urebye ntabo

Muri aka gace kegereye umupaka, Imbonerakure ngo zijya zifata abantu zikabambura ibyabo ubundi abandi bakigura amafaranga ngo zibarekure.

Usibye umutekano mucye no kutisanzura ku ruhande rw’Abanyarwanda batuye hafi aha n’abahafite imirimo, izi mbonerakure zishe ubuhahirane hagati y’abaturage b’ibihugu byombi muri iki gice cy’icyaro.

Francois Habitegeko, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yabwiye Umuseke ko iki kibazo cy’Imbonerakure zirinda umupaka bakizi, ko icyo babwira abaturage ari ukujya bajya i Burundi baciye mu nzira zizwi ahari inzego zibizi kugira ngo hagize uhohoterwa babashe gukorana n’inzego z’i Burundi.

Habitegeko yagize ati “Izo mbonerakure zifite uburenganzira mu gihugu cyabo nubwo badafite uburenganzira bwo guhohotera abantu. Si n’Abanyarwanda gusa zihohotera kuko n’Abarundi benewabo zarabacogoje. Twe tugerageza kurinda ubutaka bw’u Rwanda ngo batabuvogera.”

Umunyamakuru yafotoreye hakurya, Imbonerakure zirinda umupaka ziba ziryamye munsi y'umuhanda, n'imbunda n'ibikoresho bya gakondo
Umunyamakuru yafotoreye hakurya, Imbonerakure zirinda umupaka ziba ziryamye munsi y’umuhanda, n’imbunda n’ibikoresho bya gakondo
Mu gitondo ariko, aba bari ku magare ni Abarundi baturutse hakurya binjiye mu Rwanda baje kurema isoko mu Gatunda
Mu gitondo ariko, aba bari ku magare ni Abarundi baturutse hakurya binjiye mu Rwanda baje kurema isoko ryo mu Gatunda
Nyabyenda Onesifore (ushoreye igare) ni umurundi waganiriye n'Umuseke avuye guhahira mu Isoko rya Nkanda, yemeza ko bo kuza mu Rwanda nta kibazo
Nyabyenda Onesifore (ushoreye igare) ni umurundi waganiriye n’Umuseke avuye guhahira mu Isoko ryo mu Gatunda, yemeza ko bo kuza mu Rwanda nta kibazo

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Ariko rero nineho buteye impungenge. Nonese abasirikari barirwa mu mujyi wa Kigali nabari mu bigo RDF iramara iki ko utarinda umupaka cyane muri ibi bihe u Burundi tutatwishimiye?

    Niyo hapfa umunyarwanda umwe ni ikibazo ku gihugu izo mbonerakure ubwo ejo nizinjira ni nizameara nka biriya bya Rubavu?

    Nisabirr RDF gukora akazi kayo kuko irabishoboye ariko ndabona mubyirengagiza. Kagame ejo buri yaravuze ngo bibeshye batwiyenzeho kdi mbona batumereye nabi. Mutegereje iki?

    • Uburundi si RDC, numusazi arubaha nyina, mwitonde kubarundi, ntimubarusha umujinya, uburakarari/ kurasana,nabana bintambara

      • hahahahah hahah clementine ndagusetse cyaneeeee nabataribo aho ntimubona u Rwanda rucecetse mukagirango ni ugutinya mwitonde kuko haricyo rutegereje ukareba kuko mwe nta numutamiro urimo, murasa se mwarashe nde hari na commune mwigeze mufata usibye amasezerano yabashyize kubutegetsi mwe murasa u rwanda??? hahahah ndagushinyitse ntimuzi ikibategereje sha mukomeze mucokoze gusa ariko twabuze nurenga metero imwe.

  • Ariko rero noneho ibi aho bigeze nakumiro!

  • @RUKUNDO Reka gushoza intambara. Sigaho rwose. Ntanubwo ari wowe ushinzwe kwigisha inzego z’umutekano zo mu Rwanda uko zigomba kurinda umupaka w’u Rwanda n’abanyarwanda. Akazi izo nzego zishinzwe zirakazi bihagije, kandi zigakora neza.

  • Niki kibyemezako ari imbonera kure atari ibisuma Cyangwa abagizi banabi?

  • harya imbonerakure zisa gute? ni ubururu, umuhondo, umutuku cg? mutubwire cg nazo zifite imirizo?

  • Wajinga nyinyi,,????????????

  • Turaryaryatwa bareke ariko baranyica sana aragenda kinyumanyuma first of all dufite kumenya umwanzi tugiye kurwana nawe si umututsi cg umuhutu twitpndere ibi bintu

  • Kurwana si umuti kandi suko dutinya abarundi iyo mvugo sinziza nagato, bibaye ngombwa byakorwa ariko banyarwanda ingabo zanyu ntabwo zibanga, ibyo mukorerwa hirya no hino birazwi, kuko ntimuturusha kubimenya hari n’ibyo mwe mutazi, gusa mwibucye uyu mugani “UWO UJYA GUSIGA URAMURINDA”

  • mbona mwahina akarenge kanyu nimba abarundi batabashaka mujyayo kuberiki? muteza urwanda induru

  • Niba umupaka w’igihugu urindwa n’abitwaje intwaro gakondo ubwo namwe murumva icyiciro kiba kirimo. Ariko ngire icyo nisabira abanyarwanda bene wacu baturiye uriya mupaka: mwakwihanganye mukareka kujya muri kiriya gihugu kikabanza kigakemura akavuyo kacyo?

Comments are closed.

en_USEnglish