“Abamarayika si bo Imana yahaye gutegeka isi izabaho, iyo tuvuga” [Abaheburayo 2: 5]. Umugambi w’Imana ku muntu ubwo yamuremaga, kwari ukugira ngo ategeke byose [Itangiriro 2:15-20], ariko umuntu yategetse umwanya muto nyuma akoze icyaha ategekwa na byose, Imana iramubwira ngo uzategekwa n’umuruho, uzarya ututubikanye, n’inyamaswa zo mu gasozi ziramuhindukirira kandi ari we wazise amazina zikamuramya, […]Irambuye
Korali Jehovahjireh isanzwe ikorera umurimo w’Imana muri Kaminuza yigenga ya Kigali Campus ya Gisozi, ikaba ibarizwa kandi mu muryango w’abanyeshuli b’abapentekote ba ULK (CEP ULK), kuri ubu iratangariza abakunzi bayo ko ubu imyiteguro irimbanyije yo kubamurikira umuzingo wa kabiri w’indirimbo z’amashusho n’amajwi. Nk’uko Bwana Ndorimana Philotin Perezida wa Korali Jehovahjireh abitangaza, avuga ko iki gikorwa bakigezeho nyuma […]Irambuye
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Dominic Nic Ashimwe yateguye ibitaramo byo kuzenguruka mu bice bitandukanye by’intara z’igihugu yise “Glory to Glory Tour 2014”, ku ikubitiro azataramira i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru tariki 09 Werurwe, dore ko ngo muri uyu mwaka nta gitaramo na kimwe azateganya gutegurira mu Mujyi wa Kigali. Dominic Nic avuga ko […]Irambuye
Abashakanye basengera muri Paroisse ya Ruhina, Diyoseze ya Kabgayi ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki ya 14, Gashyantare, 2014 bizihije umunsi w’abakundana (St Valentin) mu rwego rwo kongera kwiyibutsa ibyo abashakanye banyuzemo birimo ibyiza n’ibibi ariko Nyagasani akabibafashamo bakarushaho kwimakaza urukundo. Mu kiganiro kigufi Padiri Munyaneza Alphonse uyoboye Paroisse ya Ruhina yagiranye n’abanyamakuru […]Irambuye
Murwanashyaka Faustin usengera muri ADEPR Nyakabanda kuri uyu wa 14 Gashyantare 2014 yuzuje imyaka 27 y’amavuko, akaba yadutangarije ko ashima Imana ku bintu imaze kumukorera no ku mugezaho muri ubu buzima. Uyu muhanzi ubu ufatwa nk’umwe mu bahanzi bakunzwe cyane bo mu itorero rya ADEPR mu mpera z’umwaka washize yamuriritse album ye ya kabiri y’amashusho […]Irambuye
Umuhanzi Rugema Emmanuel wamenyekanye cyane mu indirimbo ye yitwa Niwemwami ndetse igakundwa cyane, aramurika album y’amashusho yise “Uzahira uri Imana”, kuri iki cyumweru tariki ya 16/02/2014 kuri ADEPR Muhima. Rugema avuga ko kwinjira muri kino ari ubuntu kandi ko azaba ari kumwe na Chorale Duhuzumutima, Chorale Impanda n’abahanzi Murwanshyaka Faustin, Hategikimana Nphtal na Worship Team […]Irambuye
Umuhanzi Kagina Timothy yashyize hanze album ye nshya y’amashusho iri mu rurimi rw’igiswahili ubu ikaba iri ku isoko ariko mu minsi iri imbere akaba azayimurikira abakunzi be. Kagina avuga ko yakoze iyi album mu rurimi ry’igiswahili kubera kwifuza ko ubutumwa bwe bwagera kure n’abantu bari mu bindi bihugu nka Tanzaniya, RDC, Kenya na Uganda bakabasha […]Irambuye
« Benshi bashaka gutona ku mutware, ariko Uwiteka ni we ucira abantu imanza » Imigani 29:26. Bamwe mu bantu bagize umugisha w’Imana ku buzima bwabo 1. Dawidi : N’ubwo yaragiraga intama, yari yarashatse ubundi butoni ku buzima bwe akabana n’Imana mu buryo i wabo batazi : « Ubwo Data na Mama bazandeka, Uwiteka azandarura » Zaburi 27:10. Birumvikana ko se na nyina […]Irambuye
Nyuma y’uruzinduko Pasiteri Desiré Habyarimana (ADEPER Sonatube) yagiriye mu gihugu cya Isiraheri avuga ko yasuye ahantu hatandukanye hagaragaza Amateka y’abanyayisiraheri avugwa mu gitabo cya Bibiliya. Mu magambo ye akaba yagize ati “ Tujya muri Israel, twanyuze mugihugu cya Misiri (cyangwa Egiputa nk’uko bamwe babivuga) kugira ngo tubashe gusura bimwe mu bibanza bivugwa muri Bibiliya, ndetse nk’abigisha […]Irambuye
Mu Kiganiro kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda” cyateguwe n’itorero rya ADEPR paruwasi ya Bibare Umudugudu wa Masoro depite Bamporiki Edward yatangeje ko iyi gahunda ari urubuga itorero riwkiye guheraho rikangurira Abanyarwanda gusaba imbabazi no kuzitanga. Depite Bamporiki, wari umushyitsi mukuru muri iki kiganiro yavuze ko amateka aterekana uruhare amatorero yagize mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi. […]Irambuye