Digiqole ad

Waremewe gutegeka !

“Abamarayika si bo Imana yahaye gutegeka isi izabaho, iyo tuvuga” [Abaheburayo 2: 5].

Ubutware nyabwo buva ku Mana Ishobora byose
Ubutware nyabwo buva ku Mana Ishobora byose

Umugambi w’Imana ku muntu ubwo yamuremaga, kwari ukugira ngo ategeke byose [Itangiriro 2:15-20], ariko umuntu yategetse umwanya muto nyuma akoze icyaha ategekwa na byose, Imana iramubwira ngo uzategekwa n’umuruho, uzarya ututubikanye, n’inyamaswa zo mu gasozi ziramuhindukirira kandi ari we wazise amazina zikamuramya, ariko arazitinya kuko yakoze icyaha.

Urupfu ruzana indwara, ubukene no gucishwa bugufi mu buryo bwose. Inkuru nziza ngufitiye ni uko hari ahantu wajya ukongera gutegeka byose nk’uko byari imbere.

Aho nta handi ni muri Kristo Yesu, kuko Yesu yatsinze byose: urupfu, umuruho, uburwayi, ubukene, inzara, gutotezwa… kandi agakiza yaduhaye gakiza ibyaha, indwara, imibabaro (ibikomere, intimba, agahinda) hamwe n’imivumo.

Iyo utarakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe, uba utegekwa na byose kuko uri muri kamere y’umubiri atabasha kunezeza Imana [Abaroma 8]. Ariko iyo ukijijwe urahindukira ukabitegeka byose.

Ikibabaje ni uko abantu bageze aho bakabaye bategekera byose (muri Kristo Yesu), ariko bagakomeza gutegekwa n’ibyo bakagombye gutegeka.

Umukristo yakagombye kumenya gutegeka amaso ye, amatwi ye, ururimi rwe, intekerezo ze, ingingo zose akazitegekera muri Kristo Yesu. Ariko abantu kamere irabategeka, no mu nzu y’Imana [Abagalatiya 5 :19- 22].

Yesu agira ati “Inyoni nta wazibuza guca hejuru y’umutwe, ariko nta wakwemera ko inyoni imwarikaho.”

Kandi muzi yuko umuntu atakizwa uruhande rumwe ngo urundi rusigare. “Witange wese kugira ube inzu y’Imana nk’uko Bibiliya ivuga,”[1 Abakorinto 3 :16-17].

Igituma abantu benshi tutagera ku butegetsi twahawe muri Kritso Yesu, ni uko tutazi gushyira mu bikorwa ijambo ry’Imana.

Yesu agira ati “Mbahaye ubutware, ibyo muzahambira mu isi bizaba bihambiriwe mu ijuru, kandi ibyo muzahambura mu isi bizaba bihambuwe mu ijuru,” [Matayo 18:18; Matayo 16 :19].

Hari imigisha tutazabona nitutamenya gutegekera imibiri yacu n’ubugingo muri Kristo Yesu. [Gutegeka kwa kabiri 28:1-14], haranditswe ngo “Iyi migisha yose izabazaho ibagereho nimugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yanyu.”

Umuntu ushaka umugisha w’Imana ataremenya kubaha Imana muri Kristo, ni nko guhinga ibigori wiringiye kuzasarura ikawa, cyangwa ushaka amata akorora ibimasa! Niba ushaka umugisha w’Imana, umvira amategeko yayo wige gushyira mu bikorwa ijambo ry’Imana.

“Ijuru ni iry’Uwiteka, ariko isi yayihaye abantu,” [Zaburi 115 :15-18]. Twige uko twahindura isi, tukabaho itadutegeka ahubwo tuyitegeka muri Kristo Yesu kuko isi imaze abantu b’Imana.

Tuzabishobozwa n’iki?

a)     Kudakunda isi, ugahora wumva ko iwanyu ari mu ijuru, ko isi atari gakondo.

b)   Abera ba kera bari bazi gakondo yabo, bikabatera kwihanganira imibabaro bahura na yo kuko barengeje amaso ibyo bareba bakaba bazi iyo bajya. Igituma isi idutegeka ikatwambura ubutware twahawe n’Imana, ni uko tutazi iyo tujya.

Yesu yarengeje amaso umusaraba, areba ibyishimo byamushyizwe imbere. Ihanganire ibyo ureba, agahinda wahuye na ko, amateka yawe mabi, ibikomere… ntibigutegeke ngo bikubuze kubana n’Imana. Komerera muri Kristo Yesu, ubitegeke we kwemera gutegekwa na byo.

Pawulo  yari yarateye intambwe mu byo kudategekwa n’ikintu cyose cyo mu isi.

Yaravuze ati “Jye nigishijwe guhaga no gusonza, nzi kuba muri byinshi no muri bike, ngashobozwa byose na Kristo umpa imbaraga,” [Abafilipi 4:13]

Satani yagerageje Yesu, amutegera ku mubiri amusaba guhindura ibuye umugati aranga kuko atari kwemera gutegekwa na kimwe; amwereka n’ubutunzi bw’isi na bwo ntiyemera kurekura ubutegetsi bwe; amwereka ijambo rivuga ko izamurinda imutegeka kwimanurira hasi ko Imana iri bumurinde, ariko Yesu aramunesha.

[Abafilipi 2:9-11] haranditswe ngo “Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru, ikamuha izina riruta ayandi mazina yose kuko yageragejwe akanesha byose.”

Birababaje kubona umuntu ategekwa n’itabi, akakubwira ngo inzoga yamunaniye kuyireka, irari ry’ubusambanyi… Abameze batyo tubasengere, ariko ibyo byose utemeye guhagarara muri Kristo Yesu ngo aguhe ubutware bwo kubitegeka ntiwabishobora kuko mu mubiri nta na kimwe wabasha gutegeka.

Iga gukoresha ubutware uhabwa na Kristo Yesu, Imana izaguha imigisha yose wari warabikiwe muri Kristo Yesu. Amen. Waremewe gutegeka, ntiwaremewe gutegekwa. Subirana ubutware bwawe: kuva ukijijwe, wasubiranye ubutware bwawe. Ntuzongere kwemera gutegekwa n’ikintu na kimwe !

Pastor Desire Habyarimana umukunzi w’ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • urakoze pastor ,dukomezwa na Yesu ,uduha imbaraga koko.kandi nawe ajye agushoboza.

  • Imana iguhe umugisha cyane kubwiyi nyigisho isobanutse. Mu by’ukuri nta muntu ukijijwe cyangwa wamenye Imana wari ukwiye guteza urujijo kubera kutamesa kamwe ngo twemere guheka umusaraba ariwo kumvira kristo. umukristo akwiriye kuba imbata ya kristo mu ntekerezo ze no mu myanzuro yose y’ubuzima bwe kuko aba atakiri uwe ngo yigenge ahubwo agengwa n’uwo yita ko yemeye ko amubera umwami we(KRISTO) ariko se niba tutamugisha inama tukabaho uko tubyumva aho kubaho twishingikirije kuwo twise ko ari umwami wacu ubwo ntituba turi indyarya mbi? Yesu ni ukuri ariko akorana n’abanyakuri, abiyobagiza ntakorana nabo kuko UKURI ntabwo kwakorana n’ikinyoma , n’ububigwa. Nituba abanyakuri tuzaba abahamya nyakuri ba yesu kuko confusion imaze kuba nyinshi kuko abakristo badahagarara mu nshingano zabo. Imana ibahe umugisha

Comments are closed.

en_USEnglish