Digiqole ad

Korali Jehovahjireh izwi ku ndirimbo “Gumamo” igiye kumurika album ya kabiri

Korali Jehovahjireh isanzwe ikorera umurimo w’Imana muri Kaminuza yigenga ya Kigali Campus ya Gisozi, ikaba ibarizwa kandi mu muryango w’abanyeshuli b’abapentekote ba ULK (CEP ULK), kuri ubu iratangariza abakunzi bayo ko ubu imyiteguro irimbanyije yo kubamurikira umuzingo wa kabiri w’indirimbo z’amashusho n’amajwi.

Iyi korali yiteguye gushimisha abakunzi bayo
Iyi korali yiteguye gushimisha abakunzi bayo

Nk’uko Bwana Ndorimana Philotin Perezida wa Korali Jehovahjireh abitangaza, avuga ko iki gikorwa bakigezeho nyuma yo kumara gushyira ku mugaragaro umuzingo wa bo wa mbere ugakundwa cyane ndetse by’umwihariko mu ndirimbo nka Gumamo, ifeza, n’izindi.

Avuga ko  ibi byatumye bagira umwete wo gukora cyane ndetse nk’uko bakomeje kubisabwa n’abakunzi babo ko bakora iyo bwabaga hakaboneka undi muzingo wa kabiri, ngo nti bazuyaje kuko bashyize imbaraga mu guhimba indirimbo nyinshi kandi zirimo ubutumwa bukora ku mitima ya benshi.

Akomeza avuga ko bakomeje kugira umwete cyane ubwo bajyaga mu biterane bitandukanye indirimbo nshya zikakirwa neza n’abakunzi ba bo cyane cyane nk’indirimbo icyo gusa, Eliya (iyi ninayo irimo amagambo yitiriwe album ya 2 ariyo Uwiteka niwe Mana).

Kuri ubu avuga ko imyiteguro hafi ya yose irimo igera ku musozo ndetse akaba avuga ko uko bimeze ari uko iki gikorwa kizabera kuri Stade ya ULK guhera saa tatu za mu gitondo kugeza saa sita n’igice (9:00am – 12:30pm) hazaba amateraniro abanza ya mu gitondo n’aho guhera saa munani kugeza saa kumi n’ebyeri (2:00pm – 6:00pm) hazaba ari gahunda y’igikorwa nyirizina cyo kumurika umuzingo wa ya kabiri.

Ndorimana avuga ko bahisemo gukorera muri stade mu rwego rwo kwagura iki gikorwa ndetse no kugira ngo hatagira umuntu n’umwe wazacikanwa nk’uko mu minsi yatambutse byagiye bigenda.

Korali Jehovahjireh  nti zaba iri yonyine kuko izabana na Korali Hoziyana Nyarugenge mu Gakinjiro ndetse n’umuvugabutumwa ukunzwe cyane muri iyi mimsi ari we Munezero Jean, n’abandi batandukanye.

Patrick Kanyamibwa
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ni ukuri mudu tera imbaraga IMana ibakomeze,ndabzkunda.amina

  • None se ko mbonye nta tariki mwashyizeho? Yewe n’umunsi ntawo uretse ko tumenyereye ko amateraniro aba dimanche.

  • Imana Ijye Ibaba hafi.

  • ni ku itariki 23/02/2014 -saa 9hoo materaniro rusange, saa munani (14h00) concert +launch byose bikazabera muri stade ya ulk.

Comments are closed.

en_USEnglish