Mu gihe hashize umwaka Papa Fancis atorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku isi, hari abasanga hari byinshi yagezeho, ndetse n’ibyamugaragayeho muri icyo gihe gito cy’umwaka. Ugereranije n’abamubanjirije ndetse hari n’impinduka yagiye agaragaza, haba muri kiliziya, ndeste no hanze yayo. Amakuru dukesha Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, avuga ko mu gihe cy’umwaka atowe, Papa Fransisko yabaye umuntu w’icyitegererezo […]Irambuye
Ejo kuwa kabiri tariki 11 Werurwe, Itorero rya ADEPR ryashyikirije Akarere ka Nyagatare inzu 13 zubakiwe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda abatishoboye, zifite agaciro ka Miliyoni 45. Iri torero kandi ryaboneyeho no gutangaza ko ririmo kubaka inzu 355 hirya no hino mu gihugu zizahabwa Abarokotse Jenoside batishoboye. Iki gikorwa cyishimiwe na benshi cyabereye mu muhango […]Irambuye
Mu idini ya Islam mu Rwanda haravugwa itsinda ryitwa “TF team Islam Impinduka II” ryiyemuje gukomeza urugamba rwo guharanira impinduka muri iryo dini, aho ngo ryiyemeje guhangana n’itsinda ry’Abanyapolitiki n’irindi ry’abacuruzi, bafata Umuryango w’Abayisilamu nk’uwabo bwite. Kuwa mbere tariki ya 10 Werurwe 2014, Itsinda rishya rigizwe n’abamenyi b’idini ya Islam “TF team Islam Impinduka II (Task Force […]Irambuye
Itorero rya ADEPR ryifatanyije n’abari n’abategarugori mu kwizihije umunsi mukuru w’Umugore, ndetse rinatanga ubutumwa bwuko “Umugore nk’umwamikazi agomba kubahwa n’Umutware we”. Hadashingiwe ku idini, iri torero ryanagabiye abagore batishoboye inka 14, hanatangwa ubwisungane mu kwivuza 77. Mu mpera z’icyumweru gishize ku matariki ya 7 na 8 Werurwe, Itorero rya ADEPR ryizihirije umunsi mukuru w’Umugore mu […]Irambuye
Ibitaramo byateguwe n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Dominic Nic Ashimwe byo hanze y’Umujyi wa Kigali yise “Glory to Glory Tour 2014” bigiye gutangira, ku ikubitiro bikazahera mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Musanze ku cyumweru tariki ya 09 Werurwe. Mu kiganiro n’UM– USEKE, Dominic Nic yadutangarije ko afatanyije n’itsinda risanzwe rimucurangira “Sola Band” […]Irambuye
Ku munsi wa mbere n’uwa kabiri w’iki cyumweru, Ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR ku rwego rw’igihugu bwasuye Abakristo baryo 806 bagororerwa muri Gereza ya Ntsinda iherereye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba butanga inkunga y’ibiribwa nk’umuceri, isukari, amoko atandukanye y’ifu, amavuta, imiti y’amenyo, amasabune, n’ibindi ndetse bunavugayo ubutumwa, abagororwa 48 barihana, hanabatizwa 25. Amakuru dukesha ishami ry’itangazamakuru […]Irambuye
Ubwo Bikira Mariya yabonekeraga abanyeshuri i Kibeho, muri 1981, yababwiye ko ari “Nyina wa Jambo”. Iri zina hari hashize igihe kinini ryitiriwe Paruwasi ya Kibeho. Mu kiganiro twagiranye na Dr Bonaventure Muremyangango (yitabye Imana, ariko yari umwe mu bari bagize Komisiyo y’abaganga bigaga ku buzima bw’ababonekerwaga) muri 2006, mu izina ry’ikinyamakuru La Nouvelle Relève, yatugaragarije […]Irambuye
“Baratangara cyane bikabije baravuga bati ‘Byose abikora neza: Azibura ibipfamatwi kandi akavugisha ibiragi” [Mariko 7:37]. Yesu byose abikora neza, kuko Imana ntigeragezwa n’ikibi cyangwa ngo igire uwo ikigerageresha. Aho Imana ikunyuza n’ubwo wowe wabona ari habi, ku iherezo uzasanga byose yabikoze neza. Iyo mibabaro azayihindura umunezero. Niba ibyo unyuramo atari ingaruka zo kutumvira Imana, ugire […]Irambuye
Muri gahunda itsinda Beauty for Ashes rifite yo kuzenguruka insengero 20 zo mu Mujyi wa Kigali bamenyekanisha album yabo nshya, kuri kino cyumweru tariki 24 bari mu rusengero rwa New Jerusalem Kicukiro aho bakoye igitaramo gikomeye, iki gitaramo kikaba ari icya kane bakoze muri iyi B4A Albm Tour. Igitaramo cyatangiye saa kumi n’imwe z’umugoroba, cyafunguwe […]Irambuye
Ku isabato y’Abadivantisti kuri uyu wa 22 Gashyantare hamwe na hamwe mu Rwanda mu nyigisho zabo bagarutse ku kwamagana ubutinganyi ndetse batanga urugero rushimira Perezida Museveni witeguye gusinya ku itegeko ribukumira muri Uganda aho buri kuvugwa cyane muri iyi minsi. Ubutinganyi ngo ni kimwe mu bimenyetso by’impera y’Isi nk’uko byagiye bigarukwaho n’ababwiriza, aba babwiriza bagashimangira […]Irambuye