Digiqole ad

Kagina Timothy yashyize ku isoko album ye y’igiswahili

Umuhanzi Kagina Timothy yashyize hanze album  ye nshya y’amashusho iri mu rurimi rw’igiswahili ubu ikaba iri ku isoko ariko mu minsi iri imbere akaba azayimurikira abakunzi be.

Kagina avuga ko yakoze iyi album mu rurimi ry’igiswahili kubera kwifuza ko ubutumwa bwe bwagera kure n’abantu bari mu bindi bihugu nka Tanzaniya, RDC, Kenya na Uganda bakabasha kumva ibihangano bye.

Umuhanzi Kagina yavutse tariki ya 1/1/1977, mu Ntara y’IBurasirazuba, Akarere ka Kayonza, Umurenge wa Rwinkwavu muri Nkoondo. Yavukiye mu muryango w’abantu badakijijwe kuko ababyeyi be bose nta n’umwe wasengaga.

Yatangiye kujya gusenga mu mwaka w’ 1988 ku rusengero rwa ADEPR Matinza, atangira ariririmba muri korali  y’abana b’ishuri ryo ku cyumweru bakunda kwita Ecole de Dimanche.

Kagina yakomeje gusenga akunda kuririmba ndetse no kuvuza ingoma, mu mwaka w’1996 ni bwo yagiye gufasha  korali Abagenzi yo kuri paruwasi  ya Rwinkwavu, akanayibera umutoza mubijyanye n’amajwi.

Yakomeje guhimba indirimbo nyinshi azigisha amakorali atandukanye ndetse hari ni zo yahaga Abahanzi ku giti cya bo.

Mu mwaka w’1997 ni bwo yatangiye kwiga Piano, amaze kuyimenya atangira no kuyigisha abantu bacuranga mu masengero atandukanye.

Mu mwaka w’1999 Kagina yakoze ubukwe na Uwamariya Agnes, ubu bakaba bafitanye abana batanu.

Muri 2002 yayoboye Korale Abategereje ya ADEPR Nyankora1, anaba umwanditsi muri komite  yari ishinzwe abaririmbyi muri paruwasi ya Rwinkwavu.

Uyu muhanzi album ye ya mbere y’amajwi yayisohoye mu mwaka w’2007, ikaba yaritwaga « Amatangazo » yaririho indirimbo 12, irakundwa cyane bigeraho igurwa n’umushoramari wacururizaga Nyabugogo, aramwishyura aba ari we uyicururiza.

Muri 2008 yasohoye album  ye ya kabiri yise « Turabanyamugisha » yo anayikorera amashusho mu mwaka ukurikiyeho wa 2009, ikaba yaririho indirimbo 10.

Iyi album  y’amashusho na yo yarakunzwe ituma atumirwa hirya no hino mu gihugu ndetse no mu bihugu bikikije u Rwanda agenda aririmba mu biterane n’ibitaramo bitandukanye.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2014 akaba yashyize hanze album ye ya kane iri mu rurimi rw’igiswahili akaba ari album y’amashusho DVD, iriho indirimbo umunani ikaba iri ku isoko hano mu Rwanda ndetse no muri Tanzaniya .

Kagina  afite izindi ndirimbo zigera kuri 80 abitse atarasohora, ubu asengera muri  ADEPR Nyarugenge, aho akora ivugabutumwa mu ndirimbo.

Kanyamibwa Patrick
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish