Digiqole ad

Dominic Nic yateguye ibitaramo yise “Glory to Glory Tour 2014”

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Dominic Nic Ashimwe yateguye ibitaramo byo kuzenguruka mu bice bitandukanye by’intara z’igihugu yise “Glory to Glory Tour 2014”, ku ikubitiro azataramira i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru tariki 09 Werurwe, dore ko ngo muri uyu mwaka nta gitaramo na kimwe azateganya gutegurira mu Mujyi wa Kigali.

Glory to Glory Tour 2014

Dominic Nic avuga ko agiye gukorera ibitaramo mu bice by’Intara kuko yasanze ngo abahanzi bakunda kwibanda cyane i Kigali, bityo ugasanga hari ikindi igice cy’abantu bagaragara nk’abahejwe kandi nabo bakeneye kumva ubwo butumwa bwiza bwa Kristo Yesu batanga mu ndirimbo.

Yagize ati “Nagitekereje kuva mu mpera z’umwaka wa 2012, ubwo nari maze gushyira hanze album yanjye ya kabiri UMUBAVU, nifuza kubanza kurenga imbibi z’Umujyi wa Kigali abari hanze yawo nabo bakabanza kumenya no kumva ubutumwa buri muri izo ndirimbo mbere yo kongeraho izindi.”

Tumubajije igihe azongera kwigaragariza abakunzi be b’i Kigali dore ko ari na benshi kandi umwaka ukaba ari munini, Dominic Nic yashimangiye ko azongera gutegura ibitaramo i Kigali nk’uko bisanzwe mu mwaka utaha wa 2015.

Yagize ati “Nibyo koko nari gukora ibi bitaramo ngakomeza no gukora n’ibindi bitaramo muri Kigali ariko bisaba imbaraga nyinshi, biravuna kandi birahenda cyane ku buryo nabonye ntabibasha byose bituma mpagarika iby’i Kigali kugira ngo mu ntara nzabashe kuhakorera umurimo neza bitagoye.”

Dominic Nic azakora ibi bitaramo aherekejwe n’itsinda rye ryitwa “Sola Band” risanzwe rimufasha gucuranga umuziki wa Live, kwinjira ahazajya habera ibi bitaramo bizajya biba ari ubuntu.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • turagukunda natwe dominic gusa navuga ngo Imana Ijye Ikuba Hafi Mubyo Ukora Byose Kd Ihaz Ukwifuza Kwawe Nuza hano Musanze ntuzibagirwe kuduha ku buhamya bwawe ndi kwishuri but nzaza muri concert ariko nabwumvise ndi murugo ikigali, uzongere ubuduheho bwaranyubatse kdi bunsubizamo ibyiringiro ndetse n imbaraga zo kwizera Imana birushijeho.bls u!!

  • Que Dieu te donne encor beaucoup des année Dieu a beaucoup de chose pour toi et de bon chose vraiment

  • Amen.Kubwibyo Imana Ikomeze Kuguha Umugisha Knd Ikomeze Kukwagurira Intambwe Ndetse Nimbibi Z’umurimo Wayo Ukora Be Blessed.

  • icyampa urubyuruko twese tukakwigiraho guca bugufi no kubaha Uwiteka. ncuti y’ Imana ije iguha imigisha kndi ikwagure mu Muka no Mumpano yo kuramyia no guhimbaza Imana.

  • Domini ndagukunda

  • Nitutagwa isari tuzagororerwa tugeze mwijuru,gusa komeza icyo ufite utakinyagwa hakagira ugutwara ikamba ryawe. Ubwitange nkubu Imana irabwubaha igatanga umugisha kuwabugize. dominic nic Imana izaguhemba komerezaho ndagushyigikiye nanjye

  • Uzaze niwacu Muhanga tugukunda turi benshi uturirimbire Azanyibuka na Ashimwe

  • gud

Comments are closed.

en_USEnglish