Digiqole ad

Umuhanzi Rugema Emmanuel agiye kumurika album y’amashusho

Umuhanzi Rugema Emmanuel wamenyekanye cyane mu indirimbo ye yitwa Niwemwami ndetse igakundwa cyane, aramurika album  y’amashusho yise “Uzahira uri Imana”, kuri iki cyumweru tariki ya 16/02/2014 kuri ADEPR Muhima.

Rugema Emmanuel
Rugema Emmanuel

Rugema avuga ko  kwinjira  muri kino  ari  ubuntu kandi ko azaba ari kumwe na Chorale Duhuzumutima, Chorale Impanda n’abahanzi Murwanshyaka Faustin, Hategikimana Nphtal na Worship Team ya Kacyiru ndetse n’umuvugabutumwa Rusingizandekwe Etienne.

Avuga ko  kuva saa saba z’amanywa iki gitaramo kizaba gitangiye aho azab arimo kuririmba mu buryo bwa live music.

Rugema Emmanuel yavutse mu mwaka w’1983 avukira mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasiya ya Congo mu Karere ka Bukavu,  yakijijwe mu mwaka w’1999.

Rugema  akiri umwana yakundaga kwicara no kuba hafi y’abaririmbyi ndetse no kumva radiyo  igihe harimo umuziki, ubwo abandi bana bajyaga gukina, we yakundaga gukusanya ibikombe n’amadebe akigana abaririmbyi baririmba bacuranga n’ingoma.

Yatangiye kuririmba akiri umwana muri Kiriziya Gaturika, twamubajije igihe yatangiriye kuririmba muri Gatorika atubwirako nawe yamenye Ubwenge akisanga muri Gatorika kuko ariho ababyeyi be basengeraga. Mukiriziya yarabyinaga, akaririmba muri korali, ndetse baza kumugira umuhereza.

Mu mwaka w’1999 ni bwo yakijijwe, abatirizwa mu itorero rya ADEPR arinaryo agisengeramo kugeza ubu.

Ntiyaretse gukunda kuririmba kuko agikizwa yakomeje umurimo wo kuririmba mu rusengero; yahise yinjira muri Choral Bethel yomuri ADERPR Rwamagana atangira kujya ayobora indirimbo.

Yaje no kuririmba muri korali  y’urubyiruko ya ADEPR Muhima ndetse aba umuyobozi w’indirimbo,  kugeza ubu ni umuririmbyi ku giti cye ndetse akaririmba no muri korali  Duhuzumutima ari nawe muyobozi w’indirimbo w’iyi korali  yagiye ikundwa n’abatari bake.

Twaboneyeho kumubaza urwego agezeho atubwira ko ari muri Studio arimo gukora album ye ya kabiri ikurikira iya mbere yitwa Niwemwami yakozwe mu mwaka w’ 2008.

Tumubajije uko afatanya ubuhanzi bwe ndetse na gahunda za korali  atubwira ko izo gahunda zose azikora k’uburyo nta n’imwe ibangamira indi.

 Patrick Kanyamibwa
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Rugema mbwira wakijijwe kwakira umubiri n’amaraso bya Yezu koko,ndakwifuriza kuzasoza ubu buzima, Yezu ubwe yiyongeye ku kwiyereka, kandi akakwereka uburyo ari muzima m’umugati na Divayi,kuko ntekereza ko wagiye utaragirirwa ubwo buntu

  • Naho asengera birahaba bo barya namunini kurusha uwo yasize ho banywera no kugikombe ntabwo barya ukarisitiya gusa kuko na divayi tugomba kuyisangira naho ahuvuga padiri niwe uyinywera gusa usome ibyanditswe byera bivugako yasangiriye nabigishwa be kwisahane no kugikombe gusangira nugusoma twese ntabwo arukukwereka gusa ukanywa nkureba ntumpe kdi tugomba gutera ikirenge mucya Yezu.

Comments are closed.

en_USEnglish