Abakristu benshi bavuye muri Kiliziya Gatolika bigira muri Restauration churches, Ikinyamakuru Jeune Afrique cyanditse ko Abakirisitu benshi bateye umugongo Kiliziya Gatolika bajya mu madini yigisha ivanjili bita Eglise Evangélique. Umunyamakuru wa J.A avuga ibi ashingiye ku rugendo yakoreye ku rusengero rwa Evangelical Restauration Church ruri i Remera, mu Karere ka Gasabo, akavuga ko agezeyo yitegereje […]Irambuye
Umuyobozi wa Korale Betesida Gatete Theogene, atangaza ko mu mpera z’icyumweru gishize iyi Korale yakoze urugendo rw’ivugabutumwa mu Majyarugu mu Karere ka Musanze ikavuga ubutumwa abantu benshi bagakizwa. Gatete avuga ko bari bafite igikorwa kivugabutumwa mu ndirimbo, ijambo ry’Imana ndetse na Filime z’Imana i Musanze muri Paruwasi ya Nyarubande ku Mudugudu wa Giheta. Igikorwa […]Irambuye
Umuhanzi Musabe Bernadette usengera ku rusengero rwa ADEPR Nyakabanda uherutse kumurika album ye y’amashusho, cyumweru gishize yahawe inka ubwo yarimo kuririmba mu gitaramo yari yatumiwemo. Iki gikorwa kitamenyerewe cyane mu Rwanda, cyabereye kuri ADEPR Murambi ya Nyamagabe ubwo uyu muhanzi Musabe Bernadette yari yahawe kuririmba indirimbo enye ageze ku ndirirmbo ya gatatu yitwa […]Irambuye
Abantu bakunze kwibaza kenshi impamvu Yezu tuzi mu bitekerezo dufite ishusho ye ari umuzungu kandi yaraje gucungura isi yose, umusomyi w’Umuseke aragaragaza uburyo abantu bayobye kuko Yesu/Yezu n’Abisiraheli ba kera yavukiyemo bari Abirabura. Igitekerezo cy’umusomyi kigira kiti: Haranditse ngo “Ntimuzikubite imbere y’ishusho iyo ari yo yose, cyangwa ikintu cyo mu ijuru, etc.” Kuko Imana ari […]Irambuye
Ku myaka 34 Sheikh Hakizimana Hassan ni umuvugabutumwa mu idini ya Islam ariko kandi akaba n’umunyamakuru kuri Radio Voice of Africa aho akora buri munsi, imirimo yombi avuga ko imufasha kwegera abantu no kwegera Imana. Kuri Radio akuriye ishami ry’ivugabutumwa, akora mu biganiro bitandukanye ndetse na rimwe na rimwe no muri gahunda y’amakuru. Ni umugabo […]Irambuye
Mu giterane ngarukamwaka cyateguwe n’abagore b’ibyiringiro cyahuje amatorero atandukanye yo mu mujyi wa Muhanga, abadepite n’abandi bayobozi ku rwego rw’Intara, Akarere,n’imirenge Apotre Masasu Joshuwa yatangaje ko jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 itari kubaho iyo abakristo baza gushyira mu bikorwa icyo ijambo ry’Imana rivuga. Iki giterane cyabereye mu karere ka Muhanga taliki ya 19/01/2014 Apotre Masasu […]Irambuye
Umuntu wese ufite inenge ntakigire hafi: impumyi cyangwa uremaye ukuguru, cyangwa ufite urugingo ruruta urundi nka rwo, cyangwa uvunitse ikirenge cyangwa ikiganza, cyangwa ufite inyonjo cyangwa igikuri, cyangwa ufite inenge ku jisho, cyangwa urwaye ubuheri cyangwa ibikoko, cyangwa umenetse ibinyita bito” Abalewi 21:18. Inenge 8 zituma umuntu adakora umurimo w’ Imana: Impumyi, Uremaye ukuguru, Ubutaraye […]Irambuye
Ku nshuro ya kabiri,akarere ka Rubavu kagiye gushima imana ibyiza yabagejejeho iki gikorwa kikazahuza abayobozi batandukanye haba mu nzego za Leta ndetse n’amadini yo muri aka karere. Umuhango Rubavu mubiganza byawe Mana uteganijwe tariki ya 19 Mutarama 2014 muri Serena hoteli Rubavu kuva I saa munani kandi uzitabirwa n’abayobozi batandukanye bo muri aka karere. Nkuko […]Irambuye
Inyigisho ya Pasitor Habarimana yatangiriya mu gitabo cya Samweli wa mbere 4:10-11 Abisilayeri baraneshwa bikomeye n’isanduku y’ Imana iranyagwa. Amagambo dusomye, Abisirayeli bagiye ku rugamba bazi ko Imana ari iyabo kandi bahorana intsinzi, kuko ngo bagiye basize n’isanduku y’isezerano. Bari bazi ko bazahora batsinda, nyamara batazi ko Imana igiye kubamara akamenyero. Bagezeyo baratsindwa bikomeye, baravugana ngo […]Irambuye
Papa Francis yamaganye yivuye inyuma itegeko ryo gukuramo inda aho yavuze ko cyaba ari ikimenyetso kigaragaza ko umuco watakaye burundu, igitekerezo cyari gitegerejwe na benshi bo muri Kiliziya Gatulika. Ibi Umushumba wa Kiliziya Gatolika yabigarutseho kuri uyu wa 14 Mutarama, 2014. Mu majambo yagiye ageza ku batuye isi mu mwaka ushize wa 2013, Papa yaranzwe […]Irambuye