Digiqole ad

" Itorero rikwiye gukangurira Abanyarwanda gusaba imbabazi"- Hon Bamporiki

 Mu Kiganiro kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda” cyateguwe n’itorero rya ADEPR paruwasi ya  Bibare Umudugudu wa Masoro depite Bamporiki Edward yatangeje ko iyi gahunda ari urubuga itorero riwkiye guheraho rikangurira Abanyarwanda gusaba imbabazi no kuzitanga.

Depite Edward Bamporiki arimo kuvuga imbwirwaruhame ye.
Depite Edward Bamporiki arimo kuvuga imbwirwaruhame ye.

Depite Bamporiki,  wari umushyitsi mukuru muri iki kiganiro yavuze ko  amateka aterekana  uruhare amatorero yagize mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko bwaba ari ubugwari bukomeye mu gihe itorero ryaba ritagira icyo rikora mu kurwanya ingaruka zatewe na Jenoside no gukumira ingengabitekerezo yayo.

Pasiteri Harerimana Anaclet, Umuyobozi w’uyu Mudugudu avuga ko  intego za bo  zikomoka ku cyerekezo cy’itorero ADEPR, ari zo gushaka abandi ngo bagezweho kandi bakire ubutumwa bwiza buhindura imyumvire n’imibereho yabo.

kubaha ubuzima bwo kuramya/kubaha Imana, kubaho mubusabane, kuguza/kurera abanyetorero ngo bagire imibereho ijyanye n’imibereho ya Yesu no gukora imirimo myiza n’icyo umuntu yaremewe nk’umuhamagaro.

 Iki giterane kitabiriwe n’abaturage bagera ku gihumbi batuye kagali ka Masoro, Umurenge wa Ndera, Akarere ka gasabo ari naho uyu Mududgudu ukorere ivugabutumwa ryawo. Iki giterane kandi cyanitebiriye n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’Akagali , Umurenge ndetse n’Akarere.

 

Patrick Kanyamibwa
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Bampoliki iyo wibera Pasteur ukareka politique mwana wa mama,niba wifuza ko abanyarwanda bagira amahoro arambye ko Bible yarikubigufashamo abantu nti tujye turakugisha impaka,ibyo uvuga nibyo ariko harabakubwira ngo murafatanyije kandi baragushuka kuko iwabo mungo ntabwo ndumunyarwanda birigwa bavuga kuri radio bayizi!!!bayimenye ntabwo impunzi zabaho ,tabwo bamwe bahembwa miliyoni abandi urusenda ntabwo basoresha ibyo kurya byinjiye mugihugu kuko uretse hano mu Rwanda ntahandi basoresha ibiribwa byinjiye bije kuramira abene gihugu.

  • Ariko jyewe mbona yibeshye cyangwa yashatse kuvuga GUSABANA IMBABAZI aribeshya avuga GUSABA IMBABAZI.None se bompori abagomba gusaba imbabazi ni bande ko wavuze ABANYARWANDA?Bazazisaba ABAGANDE,ABARUNDI ni bande muby’ukuri?Sha waretse kujijisha wishakira amaramuko ko ejo bizakubyarira amazi nk’ibisusa nutareba neza!!!

  • Urarushwa n’ubusa nturenda kuyuzuza (Ndavuga inda). Ariko wibwira ko abanyarwanda ari ibicucu???? Turakwikiririza ariko buriya ugeze iwacu ku mashiga ibyo tukuvuga wakumirwaa!!!!!

  • aliko izo nimbabazi nyabaki aba ba politician bali gushyiraho abantu pressure? imbambazi zitigeze zisabwa kuva 1959 nizo bali kwingingiliza? ilyo fata mu nnyo lyabanyabyaha babona ali uyu munsi baforsa abantu uyu munsi gusaba imbabazi? ubundi dore uko basaba imbabazi: niba naguhemukiye nkumva hali icyo umutima undega, ndakwegera nkubwire ko nakugiliye nabi nkubwira ngo umbabalire, naho ubundi biliya ni byiza aliko ikibili inyuma ntawabimenya.

  • arko Bamporiki urashaka iki saba imbabazi wenyine ntuzihatire abandi kuko icyaha ni gatozi ntawe usabira undi imbabazi. ubundi muduhe mahoro asesuye uwakoze icyaha agisabire imbazi no kuzihatira abanyarwanda batakoze ibyahha ngo barazisaba kubera uko baremwe. njye ndabihaze

  • uhuuu!!!

  • kideyo wagezuyujya nta kibazo uri imprimbanyi kabisa inda.com

Comments are closed.

en_USEnglish