Digiqole ad

Yasuye Isiraheri abona byinshi yasomaga muri Bibiliya

Nyuma y’uruzinduko Pasiteri  Desiré Habyarimana (ADEPER Sonatube) yagiriye mu gihugu cya Isiraheri avuga ko yasuye ahantu hatandukanye hagaragaza Amateka y’abanyayisiraheri avugwa mu gitabo cya Bibiliya.

Pasiteri Desire Habyarimaba ADEPER Sonatube
Pasiteri Desire Habyarimaba ADEPER Sonatube

Mu magambo ye akaba yagize ati “ Tujya muri Israel, twanyuze mugihugu cya Misiri (cyangwa Egiputa nk’uko bamwe babivuga) kugira ngo tubashe gusura bimwe mu bibanza bivugwa muri Bibiliya, ndetse nk’abigisha b’ijambo ry’ Imana dukunda kwigishaho kenshi ”.

Pasiteri  Habyarimana yakomeje agira ati « Twanyuze hejuru y’Umujyi wa Alexandria uri hafi y’Umurwa mukuru Cairo. Uyu Mujyi uzwi muri Bibiliya nk’ahantu habitse amateka ya Bibiliya n’ubwo muri iki gihe utuwe n’Abayisilamu. N’ubwo nta bakirisitu bakiharangwa, babitse amateka y’imizingo ya Bibiliya, na ba Pawulo bahavugiye ubutumwa bwiza cyane. Ibi byatwigisha ko umuntu abasha gusigarana Imana mu mateka ariko yaraguye ”.

Avuga ko igihugu cya Misiri  gifite amateka akomeye, kuko sogokuruza Aburahamu yagihungiyemo inzara, ahageze abeshya ko Sara ari mushiki we (Itangiriro 12:10-20).

Aha bitwigisha ko kubeshya ari bibi, kuko na Isaka umuhungu we na we yaguye muri uyu mutego, ndetse byafashe ibisekuru bitanu  kuko Yakobo na we yabeshye se yiba umugisha birakomeza kugera ku bahungu ba Dawidi). Imbuto ubiba uzayisarura ukiri mu Isi (Abagalatiya 6:7).

Muzi ko nyuma Yosefu baje kumugurisha mu Misiri, nyuma hakaza umuryango w’abantu 70 nk’uko Imana yari yarabibwiye Aburahamu ubwo yasinziraga maze inkongoro zikarya ku bitambo, Imana ikamubwira ko izamuhana urubyaro rwe rugakora uburetwa imyaka 400.

Pasiteri yakomeje agira ati:“Nyuma twasuye uruzi rwa Nil. Aho ni ho hari ibikari bya Farawo, aho abami ba Egiputa bari batuye. Aho kandi ni ho hari igishanga Mose yatoraguwemo. Ni na ho Mose yakoreye ibitangaza bikomeye, birimo guhindura amazi ya Nil amaraso n’ibindi byinshi”.

Pasiteri  kandi  avuga ko yanasuye aho Yesu yahungishirijwe, akahamara imyaka itatu  igihe umwami Herode yashakaga kumwica (Matayo 2:13-21).

Bakomereje aho Abiyisiraheli bari batuye i Gosheni, ari na ho bahagurukiye basubira mu gihugu cy’ isezerano barenga miliyoni ebyiri na magana atanu (2,500,000), bagafata inzira y’ubutayu (Kuva 12:37-42). Aho Abayisiraheli  bari batuye ubu hari ‘Canal de Suez’, ni ho amato manini anyura ajya i Burayi.

Avuga ko banyuze mu butayu n’imodoka, kugira ngo basure  inzira banyuzemo irenga ibirometero 500.

Avuga ko bari intwari cyane, kuko ngo ubu butayu burashyuha kugera kuri dogere 70, kandi iyo hakonje haba munsi ya zeru. Ikindi kandingo nta mazi ahaba,  bo babumazemo imyaka 40.

Pasiteri Habyarimana  nab o bari kumwe Nyuma bagarutse  mu misozi ya Sinayi ifite ubutumburuke bureshya na metero 2,285. Aha wakwibaza uko bayurira ari amabuye, bakayurira bafite abana, nta mazi yo kunywa. Imana yabakoreye ibikomeye cyane.

Bageze ku nyanjya itukura, aho Isiraheli  ihana imbibi n’ibihugu bine  ari byo Jordanie, Arabie Saudith, Iran na Egypte. Aho ni ho bambukiye binjira muri Isirayeli.

Pasiteri yagize ati:“Icyo navuga ku nyanja itukura ni uko inyanja ubwayo idatukura  ahubwo bayitiriye imisozi itukura iyikikije, aho ni ho Abayisiraheli  bageze bagatungurwa n’Abanyegiputa baje kubagarura imbere ya bo hari inyanja ifite ubujyakuzimu bureshya na kilometro bibiri, hirya hari imisozi ya Sinayi bagira ubwoba, ariko Imana yaberetse igitangaza ubwo yabaciraga inzira muri nyanja bakambuka”.

Patrick Kanyamibwa
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Imisozi itukura se yo irahari koko?

    • @ Paci, reka njye ngusubize ….yes iyo misozi irahari rwose…A vrai dire ntago iyo misozi itukura ahubwo ni ibisozi biriho ibibuye bishinyitse ukuntu bisa n’ubutaka bw’inombe.Ni characteristic y’ubwoko bumwe bwa desert.Desert yahariya ntago yo ari umucanga nkiriya yo muri Sudani. uzampe e-mail yawe nguhe amafoto yaho…nzkwereka nicyo bita “la mer des roseaux” (nzakubwira ibisobanuro birambuye nubishaka).

      • Ariko Ruvugukuri urashoboye koko!! Ese wadukoreye iyawe nkuru ko byadufasha cyane? Wabonye iki ko watinze kutubwira kandi warahabaye? Dushyirireho twisomere twe tutarahagera.

  • Imana ishimwe ko dukoresha Bibliya,nibyo koko ibyanditsemoni ukuri kuzuye,ibi bitwereka ko Imana dusenga iriho kandi Yera kuko itabeshya niyo mpamvu n’abayisenga bakwiye kuba abera,nanjye Imana izamfashe nzagereyo mparebe byanezeza cyane.

  • abavuga ko bitabayeho se kuki babivuga ngo igitangaza cyo gusatura inyanja nticyabayeho nabo batubwire icyo bashingiraho kdi ibyo nabo babizi

    • @dou….oya ,biriya byose byabayeho,ababihakana sinzi icyo baba bashingiyeho….gusa hari bimwe byagezaho birasibangana…nyuma kubera tourism barongera bakora ibindi baterekaho…njye naguha ingero nyishi kuko nabyibwiriwe na banyirubwite ko bimwe ari ibihimbano.Ariko nk’ubu inyanja y’umunyu umuntu aryama hejuru y’amazi ntiyibire irahari rwose,inkingi ya mukaroti,agacentre ka yeriko..n’ibindi byinshi……ariko ikiraro,umuvure umwe bavuga aho Yesu yavukiye ntabikiriho…kandi iyo uhageze barabikwereka……abashumba? muri desert ya Israel abo bita ababedwe(bedoins) barimo benshi n’intama zabo…….

  • hanyuma rwose pasta dufashe uduhe kumafoto mwagiye mufata kugirango birishyeho kudufasha.ndizerako kugambira kujyaya am’Appalleis mwayiteguranye.sawa rwose Yese abahe imigisha

  • pasteur ntabwo wabonye se inzira moses yanyuzemo ajya gufata ya mabuye yariho amategeko cumi? ko mbona utwicishije amatsiko wageze kuri yorodani se? tubwire mugeze muri israel ibyo wahabonye ndabona wivugiye misiri gusa amakuru yose ufite mu mashusho uyadusangize urakoze cyane

  • Namakuru meza none ko utatubasriye urugendo rwawe rwose udusigiye amatsiko murugendo rwawe kandi uzorutugirire video tuzoyigura pe.ndabikwemereye.

    • Ubwo wowe wenyinyine uzatuma akora video!!! ubwo ese uzayigura angahe? ayo wayigura wenyine wayatwaye nawe ukajya gutemberayo. ubwo ese icyo wumva arigishya yavuze ni ikihe?

    • uzoyigura angahe? wowe wenyine utume akora video? ayo wayigura uzayatemberemo nawe wirebere. niba nawe ufite abazakwishyurira

  • Paste waba warageze i Bethlehem aho Yezu yavukiye?

  • 1. Pastor,uzasome neza ntago Yakobo yigize yiba umugisha ahubwo yarawuguze…nusoma neza uzasanga ko ESAU yagurishije Uburenganzira bwo kuba mukuru(droit d’ainesse)kuri murumuna we Yakobo…bitabaye ibyo ntago IMANA iba yarivugiye iti”Nanze Ezau nkunda Yakobo…..”

    2. Ikindi ahubwo ,ndabona Pastor yarasuye Egypt aho gusura Isiraheri….niba yaranyuze mu butayu ajya muri Israel,yakatubwiye Massadah,Inyanja y’umunyu(mer morte),inkingi y’umunyu ya Muka Roti,umugezi wa yorudani,Umugi wa Yeriko,ahahoze ari Sodoma na Gomora….gukomeza ugahinguka i Yeruzaremu.

    3. Ikindi nakibutsa pastor ni ikitwa tourism, hari bimwe yabonye bitari ukuri ahubwo byateretswaho kugirango biriya bihugu byibonere amakuta ya tourism.Ibyo ubisanga cyane mu kitwa Israel y’ubu.Ibyo ndabivuga nk’ubizi kuko nabayeyo(muri Israeli) imyaka irenga 3,ngerageza gutembera ahantu henshi cyangwa ndetse hose,nganira na bariya biyita abaheburayo noneho banambwiza ukuri.

    4. Ntago ndimo gukiritika urugendo rwa Pastor,ariko ngirango biriya byaba kwitemberera gusa ,ariko biriya sibyo umuntu yashingiraho imyizerere ye !!! kuko ibyinshi ni ibipapirano, naguha ingero nyinshi singombwa ko nzivuga.cyane cyane ko n’uwo twizera atari ngombwa ko ashingira kuri biriya.

    5.Otherwise ,Pastor,nkuye ingofero,mugombe kuba mwaragize ubutembere bwiza.

    • None se kuriganya ni iki ko nawe ubwe (Yakobo) yahinduriwe izina ati ntukitwa yakobo ahubwo wiswe Israël si uko yari yarariganyije umurage none se icyo Pastor yavuze kitari ukuri ni ikihe ? nanone kandi inkuru y’urugendo rwa Pastor muri Israël zaravuzwe cyane ku rubuga rw’Agakiza.org iki nibaza ko ari igice kimwe uriya mwanditsi yashatse kwandikaho gusa naho urugendo rwose kugera muri Israël Pastor yarwanditseho.biriya wita ibipapirano keretse niba utemera Bible naho ubundi naho abaheburayo batabyemera bose ko ari ukuri ni nuko batemera ko Yesu ari Kristo wagombaga kuza mu isi kuko ubu bagitegereje Messie naho twe abemera Kristo tuziko Messie yaje. nabo kandi hariyo ababyemera nubwo bafite umubare muke (15.000)ariko barahari kandi bakijijwe neza.thx

      • @ Eugénie……sinakurenganya kuko uravuga ibyo utazi…..njye igituma nabivuze kuriya ndabizi….nta n’ubwo napinze ibyo Pastor yasuye cyangwa ngo mpakane ko byabayeho,nta n’ubwo undusha kumenya bibiliya,kuko njye ndayemera,umunsi ku munsi ndayisoma singire ijambo nsimbuka,kugirango ndusheho kugira ubumenyi,kandi umwuka w’IMANA ukamfasha kumva message yashatse kutubwira.Cyokoza wowe urandusha amarangamutima,kuko navuze ko pastor wawe hariya yavuze ko Yakobo yariganyije umugisha mukuru we kandi atari byo,Bibiliya siko ivuga……iby’uwo mubare(15000) ubwo ndumva ushaka kubindusha, njye wahabaye imyaka irenga itatu (njye sino gusura gusa)….Ibya tourism mbivuga kuko nabyibwiriwe na banyirubwite,ikigaragara rero wowe uravuga n’ibyo utanazi……cyokora komerezaho,ariko ujye ubanza ugire ubumenyi bwimbitse ku bintu ntugapfe kuvuga ibyo bakubwiye gusa.Sibyo??? Nyagasani akugirire neza.

        • Dore ikindi! uyu munyamakuru nawe arimo kutuvanga,Israel ihurirahe na Iran koko????,Arabiya Saoudite se yo… ni nk’uko wavuga ngo Tanzania ihana imbibi na Madagascar.Hagati ya Israel na Arabie Saoudite harimo Jordanian….Cyokora wenda byaba bihurira Negev hariya ku cyambu cya Eilat da!!!…ariko se ko naho ari inyanja itukura…..abanyamakuru nabo nibajya bajya kwandika bajye bandika ibyo bakoreye ubushakashatsi.

        • @Ruvugukura, ntugakabye, wagira ngo ntuyoborwa na Mwuka Wera, ibyo wavuze wagira ngo ni uguhangana, nyamuna mujye mwera imbuto.

  • nagira ngo yiswe inyanja itukura Kubera amaraso ya farao ningabo ze zaguyemo?
    ICYO MPAMYA NI UKO BIBLIYA IBYO IVUGA BYOSE ARI UKURI§§§§§NANJYE NJYA MBIBONA MURI ZA DOCUMENTAIRES BYOSE BYABAYEHO!!!!rwose!!!!!!

  • kujyayo bisaba iki?

  • Ni byiza pastor yabonye bimwe mu byo ajya yigisha intama ashinzwe.gusa nakwibutsa ko Egypte irimo abakristu bake ugereranije n, abaslam ariko nibyo bantu bagira umutima mwiza. Ikindi nuko aba Egyptians ari indyarya wabonye ko ku mpinga ya Sinai hari aga church kurruhande hakaba agasigiti umuntu bitewe n,imyemerere ye, munsi yaho hari umwobo bavuga ko ariwo Mose yaherewemo amategeko 10. Umanutse ku nta giro z, uwo musozi bahubatse igihuru kimwe Mose yavuganiyemo n , Imana hamwe n,ibikoresho yakoreshaga. Icyantangaje nuko byose iri kumwe na rya riba Mose yuhiriyemo intama z,uwari umutambyi I mediyani( kuva 2: 11-22 harimo ibyo byongeye rwose narahabaye kandi narahatemberye kenshi mfite gihamya mu mafoto

Comments are closed.

en_USEnglish