Digiqole ad

Umuhanzi Murwanashyaka Faustin yujuje imyaka 27

Murwanashyaka Faustin usengera muri ADEPR Nyakabanda kuri uyu wa 14 Gashyantare 2014 yuzuje imyaka 27 y’amavuko, akaba yadutangarije ko ashima Imana ku bintu imaze kumukorera no ku mugezaho muri ubu buzima.

Murwanashyaka
Murwanashyaka

Uyu muhanzi ubu ufatwa nk’umwe mu bahanzi bakunzwe cyane bo mu itorero rya ADEPR mu mpera z’umwaka washize yamuriritse album ye ya kabiri y’amashusho yitwa « Uruwera » iriho indirimbo umunani.

Murwanashyaka Faustin yavutse tariki ya 14/02/1987 mu Majyaruguru y’u Rwanda mu Karere ka Musanze,  Umurenge  wa Busogo.

Uyu muhanzi kuri ubu utuye mu Mujyi wa Kigali  ahitwa mu Nyakabanda avukana n’abandi bana icyenda.

Murwanashyaka ni umusore kandi akaba yikorera, ariririmba indirimbo zihimbaza Imana, ngo akaba ari nawo murimo akunda kurusha iyindi yose.

Yatangiye kuririrmba afite imyaka itanu, ku myaka umunani yari umuyobozi wa Korali  y’abana bato bariririmbaga muri Sunday School.

Mu mwaka wa 2005 Murwanashyaka afite imyaka 19 yatangiye kuririmba wenyine nyuma y’igihe kinini aririmbira muri Korali. Mu mwaka wa 2009 yagiye muri Studio asohora album y’amajwi yise « Uruwera » igizwe n’indiirmbo 10.

Uyu muhanzi yagaragaye mu bitaramo byinshi harimo ibyabahanzi bagenzi be n’ibindi byateguwe n’insengero zitandukanye yewe akaba yaranagaraye mu gitaramo cyo kwimika no gusengera abayobozi bashya b’itorero ADEPR mu Rwanda.

Kanyamibwa Patrick
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Hahahaha!akuzemo rero!kdi Imana nimukomeze.

  • Nkunda cyane indirimbo ye ivuga ngo Uragahora ku ngoma na Uruwera

  • Uyumuhanzi turamukunda nakomerezaho

Comments are closed.

en_USEnglish