Mu mwiherero w’abayobozi kuva barimu, Abapasiteri, Abashumba, abayobozi b’amatorero y’Uturere n’abayobozi b’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali barenga 300 waberaga Kicukiro ku matariki ya 25 na 26, ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bwasabye abo bayobozi kureka kuyobya Abakirisitu babinjiza mu matiku n’amakimbirane ari mu bayobozi. Abari bateraniye muri uyu mwiherero babonye umwanya uhagije wo kuganira kuri Ndi Umunyarwanda […]Irambuye
Pasiteri Kabandana, umuyobozi akaba n’umuvugizi w’itorero ry’Assamblies of God mu Rwanda, yatangaje iri torero ryongeye imbaraga mu kwigisha abashumba (Pastors) n’abandi bakozi b’Imana binyuze mu ishuri ryaryo rwo kwigisha bibiriya ‘Bible Training Center’ ubu rimaze guha impamyabushobozi abatari bacye. Pasiteri Kabandana unasanzwe ayobora ‘Assemblies of God’ Dieu’ ya Gatsata mu magambo ye yagize ati “Dushinga […]Irambuye
Chorale Abacunguwe yo mu itorero ‘Umuriro wa Penteconte mu Rwanda’ igiye gushyira hanze Album yayo ya mbere y’indirimbo mu mashusho ‘Videos’ nyuma y’igihe kigera ku myaka 10 yishyize hamwe. Ku cyumweru tariki ya 30 werurwe 2014 i saa sita z’amanywa mu isoko rya Musambira mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo niho iyi chorale izaba […]Irambuye
Mu giterane gisoza umwiherero w’iminsi itatu abashumba bakuru bo mu itorero rya ADEPR bakoreye mu Karere ka Rwamagana, umuvugizi w’iri torero, Pasitori Sibomana Jean yavuze ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” baganiriyeho izatuma amacakubiri yakomeje kubarangwamo avugutirwa umuti. Muri uyu mwiherero wasojwe ku cyumweru tariki 23 Werurwe, abashumba bakuru muri ADEPR barimo abayobozi baryo mu Turere […]Irambuye
Ku cyumweru tariki ya 30/03/2014 ku rusengero rwa Nazereni ruri i Remera ni bwo umwanditsi Mumararungu Innocent bakunze kwita Rugoyera Zaburi azashyira hanze igitabo cye cya kabiri yanditse yise “Imana y’i Murenge”. Iki gikorwa nk’uko Mumararungu yabidutangarije ngo kizatangira saa munani kandi hazaba hari n’abahanzi batandukanye barimo Alarme Ministries, kandi hazabaho umwanaya wo gusobanura iki gitabo, […]Irambuye
Abapasiteri 3 mu bakiristo 10 bandikiye Umukuru w’Igihugu ibaruwa bamumenyesha ibibazo byugarije Itorero rya ADEPR, bahagaritswe ku mirimo yabo yose. Tariki ya 17/09/2013 nibwo abakristo 10 b’iryo torero bajyanye ibaruwa yo “gutabariza Itorero rya ADEPR” ku biro by’Umukuru w’Igihugu, bimwe mu bikubiye muri iyo baruwa akaba ari uko ngo abayobozi bakuru ba ADEPR bariho ubu […]Irambuye
Zaburi 91:14-16 (Wahasoma muri Bibiliya yawe). Abakristo benshi ntibakunda Yesu nk’uko adukunda. Ibi bigaragazwa n’uko duhora duhora tumusaba, ariko ni bake bamushima kandi ibyo akora byiza kuri twe ni byinshi, kandi ubuzima bwa muntu bugizwe n’ibyifuzo. Njya mbona abantu bafata amasengesho y’iminsi myinshi basaba, ariko bake ni bo bafata amasengesho y’igihe kinini bajyanywe no gushimira Imana […]Irambuye
Nyuma y’igihe kirerekire umuhanzi Bright atari mu muziki k’uburyo buhamye, ahanini kubera amasomo yagiye amuhuza mu gihe cyashize, ubu aratangaza ko noneho agarutse mu muziki k’uburyo buhamye akaba azanye n’indirimbo nshyashya ari na yo ya mbere muri uyu mwaka yitwa ID (Identity). Indirimbo ID umuhanzi Bright yayikoranye n’umwe mu bahanzikazi bakomeye hano mu Rwanda nu […]Irambuye
Ijoro ngaruka mwaka ryo kuramya no guhimbaza Imana rizwi nka “Aflewo (Africa Lets Worship)” rigiye kongera kugaruka, kuri iyi ncuro rizaba kuwa gatanu tariki ya 28 Werurwe 2014, rikazabera i Nyarutarama ku rusengero rwa Christian Life Assembly. Umuhuzabikorwa wa Aflewo mu Rwanda, Buntu Luc yadutangarije ko iki gikorwa gitegurwa n’abashinzwe kuramya no guhimbaza Imana mu matorero […]Irambuye
Umuhanzi Patient Bizimana aratangaza ko tariki 30 Werurwe2014 azashyira ahagaragara album ye ya kabiri yise “Impumuro yo guhembuka”. Igitaramo cyo kumurika iyi album kizabera I Kigali muri Serena Hotel. Muri iki gitaramo cyo kumurika album umuhanzi Patient azafatanya n’abandi bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana barimo Gaby, Uwimana Aime ndetse ndetse na Dudu, Fortran Bigirimana b’I […]Irambuye