Digiqole ad

Umugisha w’Imana ku buzima bwacu (Igice cya 2)- P.Désiré HABYARIMANA

« Benshi bashaka gutona ku mutware, ariko Uwiteka ni we ucira abantu imanza » Imigani 29:26.

Bamwe mu bantu bagize umugisha w’Imana ku buzima bwabo

Bamwe mu bantu bahawe umugisha
Bamwe mu bantu bahawe umugisha

1.  Dawidi :

N’ubwo yaragiraga intama, yari yarashatse ubundi butoni ku buzima bwe akabana n’Imana mu buryo i wabo batazi : « Ubwo Data na Mama bazandeka, Uwiteka azandarura » Zaburi 27:10.

Birumvikana ko se na nyina bari baramuretse, cyangwa baramutaye kuko ntiyagiye kuragira habuze bakuru be baragira. Ariko abonye ko yanzwe n’umuryango ahita ashaka umugisha w’ Imana ku buzima bwe.

Zaburi 27 :13-14 haranditswe ngo « Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k’Uwiteka mu isi y’ababaho. » Iki gihe yashatse mu maso h’Imana, yizera y’uko niyiringira Imana izamukiza.

Ni cyo cyatumaga ahora ayitegereje kandi koko yamurutishije bagenzi be kuko gutoranywa akaba umwami burya Imana yamutoranije kuva umunsi ayiringira.

Abantu baba mu mugisha w’Imana bazagenda babona kugira neza kw’Imana. Iyo Imana ije gutoranya abami (cyangwa gutanga umugisha), ireba abariho imbabazi zayo gusa abandi bose ikabacaho nk’uko yabigenje kuri bakuru ba Dawidi, ikavuga ngo ntireba nk’uko abantu bareba.

Daniyeli yari afite umugisha w’Imana ku buzima bwe, baramugambanira batazi ko abana n’Imana. Yari inshuti  y’Imana, asenga gatatu ku munsi. Bamujugunye mu rwobo rw’intare, n’aho Imana iramurinda nti zamurya (Daniyeli 6). Iyo Imana itanze amahoro nta we utera amahane.

Mu gihe cya Esiteri, Abayuda baragambaniwe ngo bicwe ariko Esiteri amara iminsi itstu ashaka mu maso h’Imana ngo ibanze imureba neza, hanyuma ajya ku mwami yemera guhindura ibintu, ibyari urupfu bihinduka ubuzima (Esiteri 9:1-2).

Umuntu  nakurusha ubutoni ku Mana uzamureke azaba akuruta, kandi utakurusha gusenga azaba akurusha umugisha kuko Imana izagenda imurengera (Abaroma 8:31).

Salomo yahawe ubwami akiri umwana, asanga ntazabishobora atagira umugisha w’Imana ku buzima bwe. Yahise ajya gushaka Imana, iramubwira iti « Ubwo utansabye kurama, ntunsabe  ubutunzi, cyangwa ko abanzi bawe bapfa ahubwo ukansaba ubwenge, n’ibindi byose ndabiguhaye (1 Abami 3:4-14).

Abantu bazi ko habanza ubutunzi n’icyubahiro. Ariko habanza umugisha ibindi bikaza nyuma. Dawidi yaravuze ngo « Nzagendera mu mugisha, ibindi byose bizankurikira mu minsi yo kubaho kwanjye » Zaburi 25:6.

Umugisha ntuva mu gushimwa cyangwa ku mwete umuntu abigiramo, umugisha uva ku  mbabazi z’Imana ziri ku buzima bwawe. Uwamenya ishuri abazaba abayobozi b’ibihugu bigamo, twajyanayo abana twese.

Ariko Perezida ashobora kuva mu bantu batigeze batekerezwa. Umuntu ashobora kuva mu giturage, ejo akabakirana yarabasanze mu Mujyi kuko yaje afite umugisha.

Dusenge, tubwire Imana ngo « Twinjize mu mugisha wawe kuko twasanze twarabanje ibitari iby’ukuri. Bibiliya iravuga ngo « Nawe Betelehemu nturi muto mu Ntara ya Yuda, kuko muri wowe hazavukira Umwami, Umucunguzi w’Isi yose. » Betelehemu ifite umugisha w’Imana.

Nawe reka kureba  aho uvuka, amashuri wize, uko wakuze…, ngo uvuge ko nta cyiza cyakuzaho. Reka kwicira urubanza, umugambi w’Imana ni mwiza ku buzima bwawe. Saba Imana igushyire mu mugambi wayo, kuko icyo yakuremeye kirahari. Saba Imana kukiguhishurira gusa.

2.   Yabesi :

Yabesi yavukanye agahinda, bamwita GAHINDA ariko amenya ko Imana itanga umugisha maze ajya gusenga asaba Imana kumuhindurira amateka, ayisaba ibintu bine.

a) Umugisha b) Kwagurirwa imbago c) Kurindwa ibyago d) Ukuboko kw’Imana kwabana na we. Imana ngo imuha ibyo yayisabye byose. Imana itanga andi mahirwe. Nuyegera  izaguha umugisha ube ku buzima bwawe. Amen ! (1 Ngoma 4 :9-10)

« Abashaka ubwiza n’ icyubahiro no kudapfa, babishakisha gukora ibyiza badacogora izabirura ubugingo buhoraho » Abaroma 2 :7.

Dushake umugisha w’Imana, tuwushakisha gukora ibyiza. Hari abantu bazi gucira bugufi ababayobora, kuko hari icyo babashakaho.

None twebwe niba dushaka umugisha ku Mana, byatunanira kuyicira bugufi ? Dushake ubucuti  ku Mana, kuko ntirobanura abantu ku butoni ahubwo abakora ibyo gukiranuka bose irabemera (Ibyak. 10 :34).

Yesu yaravuze ngo nimusaba mwizere ko mubihawe, kandi muzabibona: Ikintu kibabaza Imana ni uko dushakira umugisha ku bantu kandi ari yo iwutanga.

Iyo umuntu aguhaye isezerano ubyumva vuba, ariko Imana amasezerano yayo ni gake tuyizera nk’ayo twabwiwe n’abantu. Yeremiya 17:5-8 haranditswe ngo « Havumwe umuntu wiringira undi muntu akishimira amaboko ye, mu mutima we akimura Uwiteka.

Ariko uwiringira Uwiteka azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi gishorera imizi mu mugezi. »

Umuntu akomera akanya gato, igihe kikabihindura abari baramwiringiye bakagira ibibazo. Ariko Yesu wacu ntahinduka, uko yari ejo n’uyu munsi ni ko akiri kandi ni ko azahora iteka ryose (Abaheburayo 13:8).

Kuraho ibyo wiringiye, kugira ngo umugisha w’Imana ubone uko ukuzaho. Wiringiye iki mu buzima bwawe ? Ni ubuzima bwiza wumva ufite, ni akazi kawe, ni imiryango, ni aho utuye, ni amasezerano abantu baguhaye, ni ‘diplôme’ ufite ?

Ibyo byose nibiba ibya mbere mu kubaho kwawe, uzaba ufite umuvumo. Ariko niwagira Imana iya mbere, ibindi byose bizakubera umugisha.

Hahirwa Uwizera Uwiteka, na we akamubera ibyiringiro. Azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi gishorera imizi mu mugezi. Imana idushoboze kuyiringira bitari mu magambo gusa, ahubwo bibe ubuzima.

Ubwo ni bwo ibyiza bizatuzaho (Yeremiya 17 :7-8). Ubuzima bw’ abantu benshi burumye, cyangwa nta mugisha bufite. Ariko nituba hafi y’Imana neza ntituzabaho nk’uko abantu bose babaho.

Ikibabaje ni uko abantu batizera baganya, natwe tukaganya, barira ko ibiciro byazamutse natwe tukarira. Ariko mu ijuru nta ‘crise economique’ yabayeyo. Ijuru riracyatanga umugisha ku bo Imana igiriye ubuntu.

Iyo wizera, abandi bumva ngo turapfuye wowe ukumva Imana ikubwira ngo « Humura ndi kumwe nawe. »

Izuba rirava, ariko igiti kigakomeza kwera imbuto. Iyo ibigegarezo bije bigasanga utagira umugisha w’Imana ku buzima bwawe birakugusha, cyangwa ugakora ibijyanye no kwirwanaho kuko utategereza  gutabarwa n’Imana.

Ariko umuntu ufite umugisha w’ Imana no mu bibazo ntabura kwera imbuto. Yadushyiriyeho kwera imbuto, kandi ngo izo mbuto zigumeho (Abagalatiya 5:22-24).

Umuntu ufite umugisha w’Imana, iyo ari umukene akomeza gukizwa, yaba umukire agakomeza gukizwa, bamukunda cyangwa bamwanze arakizwa, iyo ariho neza cyangwa nabi nti bimuhindura.

Indirimbo 108 iravuga ngo « Njye ndi Umukristo, nzahora ndi we mu bintu byose ngeze ku gupfa ! »

Mbifurije umugisha w’Imana ku buzima bwanyu. Amen !

4 Comments

  • Amen. Imana idufashe kumenya ibyo ikunda/idushakaho. Kandi idushoboze. Amen!

  • Amen natwe turawukwifurije pasteur nkunda inyigisho zawe pe uwiteka aguhore hafi

  • Uwiteka aguhe umugisha kandi yongere akuzuze kugira ngo ukomeze ugaburire ubwoko bw’Imana.

  • Ndafashijwe

Comments are closed.

en_USEnglish