Muhanga: Abagatolika bizihije umunsi w’abakundana
Abashakanye basengera muri Paroisse ya Ruhina, Diyoseze ya Kabgayi ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki ya 14, Gashyantare, 2014 bizihije umunsi w’abakundana (St Valentin) mu rwego rwo kongera kwiyibutsa ibyo abashakanye banyuzemo birimo ibyiza n’ibibi ariko Nyagasani akabibafashamo bakarushaho kwimakaza urukundo.
Mu kiganiro kigufi Padiri Munyaneza Alphonse uyoboye Paroisse ya Ruhina yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko bateguye uyu munsi w’abakundana ku bashakanye kugira ngo babutse abashakanye impamvu nyamukuru yatumye uyu munsi ubaho.
Yavuze ko inkomoko yawo ituruka kuri Mutagatifu Valentin bikaza gushyigikirwa na Papa Alexandre wa 4.
Munyaneza yavuze ko abashakanye b’Abakristu bakwiye gutera ikirenge mu cyabo bakurambere ba kiliziya gatoloka bakamenya ko mu rukundo harimo no kwemera guhangana n’ibibazo byinshi kandi ko ari urugamba bagomye kurwana bakarutsinda.
Yagize ati “Niba mutagatifu Valentin yaremeye no kuba yamena amaraso kubera urukundo yari afite n’iyihe mpamvu twe tutagomba kumwigiraho ngo urukundo rwacu rugumeho.”
Padiri Munyaneza yavuze ko inshingano bafite ari ukwibutsa abashakanye ko bakwirinda gutezuka ku masezerano bagiranye igihe bashyingirwaga ahubwo bagahora iteka batekereza ko urukundo rw’abashakanye rudashingiye ku bintu bifatika gusa ko bisaba ibintu byinshi birimo kwihanganirana n’ibindi.
Ntihinyuka Jéremie wari witabiriye uyu munsi w’abakundana yavuze ko we n’uwo bashakanye bamaranye imyaka 20 babana, kandi ko mu rukundo abashakanye bagomba no kumenya ko harimo ibyiza n’ibibi ku buryo ngo imbaraga zo kubitsinda zituruka ku Mana .
Yavuze ko Imana ariyo yabanje kudukunda igatanga n’umwana wayo w’ikinege akadupfira.
Yasabye bagenzi be bashakanye ko batagomba kwitiranya urukundo n’amarangamutima kubera ko hari bamwe mu bashakanye bayashyira imbere akababera intandaro yo gutandukana.
Yagize ati: “Iyo tugeze kuri uyu munsi jye na madamu turicara tukavuga kubyo twanyuzemo, maze tukareba ibitaragenze neza, tukabikosora ibisigaye tukabiragiza Nyagasani.”
Ntihinyuka yavuze ko yageneye umugore we impano nyinshi zirimo ubutumwa bw’urukundo, imyambaro ngo icy’ingenzi kirushijeho kuba cyiza bafatanya gusoma ijambo ry’Imana cyane cyane bibanda ku mirongo ivuga ku rukundo.
Padiri Mukuru wa Paroisse ya Ruhina mu Murenge wa Shyogwe,akarere ka Muhanga Munyaneza Alphonse yavuze ko nyuma ya Misa y’abashakanye batanga n’ituro rya Kiliziya Gatolika mu rwego rwo gushima Imana ko yabibafashijemo.
MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga.
0 Comment
murakeye murahaze
Ngo Padiri wo muri Paruwasi ya Ruhina yitwa nde? Ni Munyaneza Alphonse cyangwa habayeho kwibeshya? Bibaye ari byo mwambwira kuko twaba twitiranywa neza amazina yombi!!!!
Paroisse ya Ruhina mukomereze aho ariko bijye biba kenshi atari kuruwo munsi gusa, kuko urukundo rwabashakanye bikigihe ruteye inkeke shitani yibasiye ingo z’abashakanye kandi badashyizehamwe ngo basenge ntabwo bayihashya.
ibisigaye biba kandi ngo bashakanye bakundana ni agahoma munwa! padre komerezaho wenda hari icyahinduka.
Comments are closed.