Digiqole ad

Chorale Abacunguwe igiye gushyira hanze Album yayo ya mbere yise’Natangiye Urugendo’

Chorale Abacunguwe yo mu itorero ‘Umuriro wa Penteconte mu Rwanda’ igiye gushyira hanze Album yayo ya mbere y’indirimbo mu mashusho ‘Videos’ nyuma y’igihe kigera ku myaka 10 yishyize hamwe.

Chorale Abacunguwe
Chorale Abacunguwe

Ku cyumweru tariki ya 30 werurwe 2014 i saa sita z’amanywa mu  isoko rya Musambira mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo niho iyi chorale izaba ishyira ku mugaragaro Album yabo y’amashusho bise ‘Natangiye urugendo’ igizwe n’indirimbo zigera ku icumi n’imwe ‘11’.

Mu kiganiro n’Umuyobozi w’iri torero Nahimana Gervais,yagize ati “Ubundi itorero ryacu rikorera mu gihugu hose, rikaba rigizwe nibyo twita amaparuwasi n’imidugudu, akaba ari muri urwo rwego twe k’umudugudu wacu  ariwo Mbari-Musambira twiyumvisemo gukorera Imana dushyira ubutumwa bwiza ahagaragara tubunyujije mu ndirimbo”.

Gervais yakomeje atangaza ko iyi Chorale igeze ahantu hashimishije kuko imaze gusohekara ahantu henshi muri iki gihugu ndetse ikaba itegura n’izindi ngendo nyinshi.

Urusengero rwa Chorale Abacunguwe
Urusengero rwa Chorale Abacunguwe

Ku bijyanye n’imitegurire y’iki gitaramo ‘Concert’ yavuze ko ntakibazo ibikenewe byose kugira ngo kigende neza byamaze kujya mu buryo.

Yagize ati “Nibyo koko twatumiye Chorale eshatu zizaza kudufasha iki gikorwa,harimo Chorale Rubonobono izwi mu ndirimbo ‘Urwambariro’,Chorale Yasipi yo ku mudugudu wa Kamuhoza ndetse na Chorale Remera yo ku mudugudu wa Kibagabaga”.

Akaba yarasoje asaba abaturage bose batuye muri aka Karere ka Kamonyi kuzaza kwifatanya banahimbaza Imana muri iki gitaramo. Ikicaro gikuru cy’iri torero kiri imbere y’ishuri bita ‘St Ignace Kibagabaga’ .

UM– USEKE

 

en_USEnglish