Digiqole ad

Muri ADEPR, 7 mu 10 bandikiye Perezida barahagaritswe

Abapasiteri 3 mu bakiristo 10 bandikiye Umukuru w’Igihugu ibaruwa bamumenyesha ibibazo byugarije Itorero rya ADEPR, bahagaritswe ku mirimo yabo yose. 

Aba ni abagize biro nyobozi ya ADEPR (Ifoto/Ububiko), bahagaritse by’agateganyo abantu 7 mu 10 bandikiye Perezida Kagame batarariza itorero (Ifoto/Izuba Rirashe)
Aba ni abagize biro nyobozi ya ADEPR (Ifoto/Ububiko), bahagaritse by’agateganyo abantu 7 mu 10 bandikiye Perezida Kagame batarariza itorero (Ifoto/Izuba Rirashe)

Tariki ya 17/09/2013 nibwo abakristo 10 b’iryo torero bajyanye ibaruwa yo “gutabariza Itorero rya ADEPR” ku biro by’Umukuru w’Igihugu, bimwe mu bikubiye muri iyo baruwa akaba ari uko ngo abayobozi bakuru ba ADEPR bariho ubu bakoze ibyaha bitandukanye birimo gucunga nabi no kwirundaho umutungo w’itorero, kwambura abaturage babakoreye, gutanga sheki zitazigamiwe no kuyoboresha igitugu.

Mu minsi yakurikiyeho barindwi mu icumi banditse iyo baruwa (Pasteur Rukundo Octave, Pasiteri Karenzi Evariste, Pasiteri Hategekimana Jean Damascene, Evangeliste Mutangana Emmanuel, Diyakoni Nkuranga Theogene, Diyakoni Twagirayezu Didas, Diyakoni Mberabahizi Emmanuel) bandikiwe amabaruwa abahagarika by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu, basabwa kwemera no gusaba imbabazi ku byaha birimo gusebya ubuyobozi bw’itorero, gukwirakwiza ibihuha mu nzego za Leta no gukora inyandiko mpimbano.

Abandi batatu bari muri abo 10 (Reverend Pasteur Nzarora Andre, Uwiragiye Alphonse na Tuyizere Gerald) bo ntibigeze bahagarikwa.

Mu gihe abahagaritswe basabwe kwemera ibyaha no kubisabira imbabazi mu ruhame, batatu (Karenzi,Hategekimana na Mutangana) barangije ayo mezi atatu ntibasaba imbabazi kuko batemera ibyaha baregwa. Rukundo we azarangiza ayo mezi atatu mu kwezi gutaha kwa kane, ariko yabwiye iki kinyamakuru ko atazigera asaba imbabazi kuko nta cyaha yakoze.

Abagize biro nyobozi ari narwo rwego rukuru mu buyobozi bw’idini rya ADEPR bayobowe n’umuvugizi mukuru Rev. Pasteur Jean Sibomana, bagiyeho nyuma y’amakimbirane yasize Rev. Pasteur Samuel Usabwimana avuyeho binyuze mu matora.

Amafaranga y’abaturage yashyizwe muri SICCO yaba yaracunzwe nabi …

Muri 2009 nibwo abakristo ba ADEPR batangiye kugura imigabane nibura uhereye ku w’amafaranga ibihumbi 10 mu kigega cyiswe SICCO hagamijwe kwizigamira, no gutangiza imishinga y’iterambere n’imari.

Muri iyo baruwa yandikiwe Perezidansi ya Repubulika, abayanditse basobanura ko icyo kigega cyahombye bitewe n’ubuyobozi bubi. Batanga urugero ku kuba ngo ku matariki ya 14/10/2010 na 25/01/2011, rwiyemezamirimo Eric Nteziryayo yarahawe inguzanyo y’amafaranga miliyoni 160 ku nyungu y’arenga miliyoni 40, akabereka ingwate ifite agaciro ka miliyoni zirenga 246, ariko iyo ngwate ntiyigeze ifatirwa nyuma y’uko yanze kwishyura.

Bavuga kandi ko Pasteur Usabwimana wari umuyobozi w’itorero ndetse akaba no muri njyanama ya SICCO, hamwe na Pasteur Rwagasana (ubu ni umuvugizi mukuru wungirije) bakimara gutangira kuyobora ADEPR bahise bafungisha konti zose za SICCO.

Mbere y’umwaka w’1994; Pasteur Sibomana yari mu buyobozi bukuru ashinzwe uburezi. Nyuma y’1994 kugeza mu 1995, ashingwa kuyobora icyari Intara ya Kigali, kuva mu 1997 kugeza muri 2006 aba umuyobozi mukuru wa ADEPR, umwanya yavuyeho asimburwa na Pasteur Usabwimana ariko ahabwa kuyobora icyari Intara ya Byumba kugeza muri 2012 ubwo yagarutse kuri uwo mwanya mukuru muri ADEPR.

Pasiteri Rukundo Octave, umwe mu ba pasiteri bahagaritswe, yabwiye iki kinyamakuru ko  mu gihe Pasteur Sibomana yari umuyobozi mukuru, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyabaciye amande y’amafaranga asaga miliyoni 60 z’umusoro ku mushahara w’abakozi bari mu buyobozi bukuru ndetse isanga ko mu Rwanda hinjizwaga imodoka z’abandi bantu ariko akazitirira iza ADEPR kugira ngo zidasoreshwa. Pasteur Rukundo avuga kandi ko icyo gihe ADEPR yaciwe asaga miliyoni 40 na Caisse Sociale kuko itazigamiraga abo bakozi.

Pasiteri Rukundo avuga kandi ko bamaze kugera ku buyobozi, umuvugizi mukuru wungirije Pasiteri Tom Rwagasana, yakodeshejwe na Pasiteri Sibomana (umuvugizi mukuru) amakamyo y’itorero ariko konti ya ADEPR ikaba igaragaza ko atigeze yishyura.

Iyi baruwa yandikiwe umukuru w’igihugu, ngo yatanganywe n’izindi mpapuro zisaga 45 zigenda zihamya ndetse zigaragaza ibyo bayanditsemo. Kimwe mu birego abayanditse bavuga ko bikomeye bituma ubuyobozi bwa ADEPR buriho bukwiye kuvaho, ni ikijyanye n’ “imikoreshereze mibi y’umutungo w’Itorero ADEPR mu nyungu zabo bwite”.

Bati “ibi bigaragazwa n’amafaranga basohoye mu gusura amatorero mu ndembo zose kandi n’aho bageze hose mu matorero y’uturere bakaka abayobozi bayo ayandi y’impano (cash gifts), umwe muri bo akaba yarabagiriye inama yo kubireka kuko bigaragara nka ruswa barabyanga. Hiyongeraho kandi kuba barakoresheje imodoka z’Itorero ADEPR mu nyungu zabo bwite kandi ntibishyure uko bikwiye nk’uko byari bikubiye mu masezerano. Ibibabaje kandi bamaze gutorwa bahise biyongeza imishahara y’ikirenga batitaye ku bibazo Itorero rifite bigaragaza ko bagiyeho bagamije indonke mu Itorero ahubwo atari ukuriteza imbere.”

Ubuyobozi bwa ADEPR kandi, nk’uko bigaragara muri iyi baruwa, bushinjwa “kwica amategeko agenga Itorero no kuyahindura uburyo bishakiye bagamije inyungu zabo bwite bityo bikaba byarateje Itorero guhagarikirwa inkunga irenga miliyari eshatu y’u Rwanda (3 billion) buri mwaka yagenerwaga Abanyarwanda muri rusange aturutse mu gihugu cya Swede”.

Usibye Aimable Nkuranga, umujyanama mu by’imari n’ubutegetsi; abandi bayobozi 4 bari muri biro nyobozi ya ADEPR ngo bahabwa buri wese imodoka y’akazi, umushoferi uhembwa n’itorero, sheki y’amafaranga arenga ibihumbi 500 buri kwezi agenewe inzu yo kubamo kuri buri wese, byose byiyongera ku mushahara ahabwa utari munsi ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda kuko ngo biyongereye imishahara bakimara kugeraho.

Pasiteri Rukundo Octave umwe mu banditse iyi baruwa, avuga ko icyari kigamijwe kwari ukumenyesha umukuru w’igihugu ibyo bibazo biri muri ADEPR kugira ngo abikemure. Ati “nk’umuyobozi mukuru ushinzwe ubuzima bwose bw’igihugu kandi twizeyemo ubushobozi n’ubunararibonye n’ubujyanama mu guhangana n’ibibazo…….turabizi neza ko namenya ikibazo cya ADEPR azitanga, akakibonera umwanya, akagikemura.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru ko ibarwa yose yandikiwe Perezida ihabwa agaciro kandi ikitabwaho uko bikwiye n’urwego ruba rurebwa n’icyo kibazo.

Twagerageje kenshi kuvugana n’abayobozi bakuru ba ADEPR ariko ntibyadukundira kugeza ubwo twajyaga mu icapiro. Twashatse guhura nabo imbonankubone ngo tuganire kuri ibi bibazo byose bivugwa muri ADEPR ndetse no kuri bo nk’abayobozi batungwa agatoki, ariko birananirana. Gusa baduhaye inyandiko igaragaza ibyo bamaze gukora bateza imbere itorero n’ibyaha abahagaritswe baregwa, ariko ntibaduha umwanya ngo tugire ibyo tubabaza ku bibazo bigaragazwa n’abo bahagaritswe.

Depite Bamporiki nawe aratungwa agatoki …

Ku wa 23/01/2014 ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bwandikiye Perezida w’Inteko Ishinga amategeko umutwe w’abadepite bumusaba kugira inama Depite Edward Bamporiki kuko ngo agumura abayoboke ndetse akanajya imbere abagambiriye gusenya ADEPR.

Depite Bamporiki avuga ko ayo ari amagambo adafite ukuri, icyakora yemera ko ajya aganiriza abaturage kuri gahunda zitandukanye z’igihugu zirimo iya Ndi Umunyarwanda kandi ko atari ikosa.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu Nteko Ishinga Amategeko, Habimana Augustin, yabwiye iki kinyamakuru ko Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yamaze kuganira na Depite Bamporiki nk’uko byasabwaga muri iyo baruwa.

Itorero rya ADEPR ryatangijwe n’abamisiyoneri bo muri Sweden mu mwaka w’1940. Pasiteri Sibomana na Pasiteri Usabwimana nibo basimburanye ku buyobozi bukuru bwa ADEPR kuva mu 1997. Rifite ibikorwa birimo amashuri 255, ibigo nderabuzima 4 n’ibitaro by’Akarere ka Bugesera.

Ibibazo biri muri iri torero bigira ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ku bayoboke baryo babarirwa muri miliyoni utabariyemo abana kuko muri ADEPR abana badafatwa nk’abakristo.

Izuba Rirashe

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • SHA NI UKURI ABA BAKOZI B’IMANA BAKORA NKA YA GUVERINOMA YIYISE I’ABATABAZI KUKO IMIKORERE YABO ARI AMACAKUBIRI NO KWIGWIZAHO GUSA!!CYAKORA IMANA IRABIZI KANDI MUZABA MUREBA INGARUKA ZO GUTOBA UMURIMO WA YO!!

  • Aba bantu bose babeguze kuko nta miyoborere yabo nibisahiranda gusa.Bagarure wa muzehe ndabona we yarabishoboye

  • SHA NI UKURI ABA BAKOZI B’IMANA BAKORA NKA YA GUVERINOMA YIYISE I’AYABATABAZI KUKO IMIKORERE YABO ARI AMACAKUBIRI NO KWIGWIZAHO GUSA!!CYAKORA IMANA IRABIZI KANDI MUZABA MUREBA INGARUKA ZO GUTOBA UMURIMO WA YO!!

  • Uziko numiwe koko muri iki gihugu hari abantu bahembwa amafr angana gutya ?birababaje pe ndetse cyane Imana irihangana rwose murakabije kwikubira cyane abakristo baragowe rwose

  • ADEPR weee, urabeho ariko ugiye ukoze ishyano,ugiye usebeje Yesu n’imirimo ye..genda ADEPR urarutanze kubera abategetsi bawe b’inda nini babeshya ko bakorera Imana naho bakorera Leta iriho n’inda zabo!! Mbega isoni wee, SIBOMANA WEEE, genda ubaye ikigwari cy’umugambanyi, kande imbere y’ intebe y’Imana nutihana Imana izabikubaza utsindwe n’urubanza..kandi nutihana kimwe n’abandi uzajya iGEHINOMU!! Cyeretse rero nawe niba warageze mu rwego rwo kwemera ko itabaho!!!!!Yewe ga wee, Torero ry’umwuka we rihinditse iry’umwotsi!! Nimureke twere ko agakiza ari umuntu ku giti cye, ariko ibikorwa bigusha abana bato mu bwami bw’Imana birahanirwa….muri abagambanyi muri nka YUDA ,wagambaniye incuti ye ifeza 30, bivuga amadolari nka 300 y’amanyamerika!! ..Igaburo ry’ibiryo rirabahemuje koko!!!

  • MURAHO NSHUTI Z’IMANA! IKINTU CYAZANYE IBICE MU ITORERO CYARAHEMUTSE ARIKO NK’UKO INDIRIMBO YA 198 MU GUSHIMIHA IMANA IBIVUGA(IGITERO CYA 3) , ABERA BAGOMBA GUKOMEZA KUBA MASO BAGASENGA BABWIRA UMWAMI IBY’ITORERO KUGIRANGO AZE ARIRENGERE, KANDI NIMUHUMURE AZARIRENGERA. MWITONDE GATO UMUNTU WESE ABANZE YEREKANE URUHANDE AHEREREYEMO KUKO BURYA TWAGENDANAGA TUZI KO TWESE TUJYA MU IJURU KANDI DUHUJE ICYEREKEZO! AKA RERO NI AKAYUNGURUZO K’IMANA KUGIRANGO ABISHUSHANYAGA BOSE BAGARAGARE ABO ARIBO. ABO TWIBESHYAGAHO KO ARI ABAKOZI B’IMANA KANDI ATARIBO NABO BAMENYEKANE, HANYUMA IMANA IZE ITUNGANYE ITORERO RYAYO.NJYE IKINTU KIMBABAZA NI KIMWE, KUBONA UMUNTU YIGISHA IBYO ADAKORA!!!!!!!!!!!!!!!!!!KUBONA ABAYOBOZI BIRIRWA BASABA ABANTU KWIHANA KANDI BO BARANANIWE KWIHANA. !!!! UMUYOBOZI MWIZA NI UTANGA URUGERO NTABWO ARI UTANGA AMATEGEKO!ESE UBU BIBAYE, MAZE ABAKRISTO TUKAGERA MU BIHE BA SADURAKA, MISHAKE NA ABEDENEGO BACIYEMO, TWARAMYA IKIGIRWAMANA, CYANGWA TWAGERA IKIRENGE MU CYABO? BA PASITERI BENE DATA, MUGARUKIRE AHO, MWIBUKE UKO MWAHAMAGAWE KANDI MWIBUKE AMAGAMBO Y’IMANA AVUGA KO MUKWIRIYE KWIRINDA MUTAZAVA AHO MUGARAGARA NK’ABARWANYA IMANA KUKO AMAHEREZO BYAZABAGWA NABI CYANEEE!!!

  • amakoti n’amakaruvati y’aba bajura ko mbona asa!!!barahagurutse kabisa,ariko iminsi y’umujura irabaze!!!

Comments are closed.

en_USEnglish