Itorero ‘Assemblies of God’ muri gahunda nini yo kwigisha abashumba
Pasiteri Kabandana, umuyobozi akaba n’umuvugizi w’itorero ry’Assamblies of God mu Rwanda, yatangaje iri torero ryongeye imbaraga mu kwigisha abashumba (Pastors) n’abandi bakozi b’Imana binyuze mu ishuri ryaryo rwo kwigisha bibiriya ‘Bible Training Center’ ubu rimaze guha impamyabushobozi abatari bacye.
Pasiteri Kabandana unasanzwe ayobora ‘Assemblies of God’ Dieu’ ya Gatsata mu magambo ye yagize ati “Dushinga iri shuri k’ubufatanye n’abaterankunga bacu intego nta go yari ukugaruza amafaranga cyangwa ikindi kindi, ahubwo kwari ukongera ubumenyi bw’abakozi b’Imana yaba abasengera mu matorero yacu cyangwa n’abandi bose babyifuza”
Jean Marie Vianney Mulinda umuyobozi w’iri shuri yadutangarije ko ubu bari ku rwego rwiza ngo dore ko bafite ndetse bagerageza guca banyeshuri bahiuga mafarangamake ashoboka mu rwego rwo kubafasha.
‘Bible Training Center’ ni ikigo cy’ishuri rya Bibiliya giherereye i Nyandungu, Umurenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali. Ni ishuri ry’Itorero ‘Assemblies of God’ (Assemblees de Dieu)
Ishuri ryatangiye muri 1997, ryakira abanyeshuri bavuye mu matorero yose ya Gikristo. Abo banyeshuri bashobora kuba ari abapasiteri cyangwa atari bo. ryigisha ubumenyi bwa Tewolojiya ku byiciro bibiri: icyiciro cya ‘diploma’ hamwe n’icyiciro cya Licence (BA Degree).
kugeza ubu hamaze kwiga abanyeshuri baturuka mu matorero atandukanye arenga 10 yo mu Rwanda harimo ADEPR, Zion Temple, Evangelical Restoration Church n’andi menshi.
Patrick Kanyamibwa
ububiko.umusekehost.com