Igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 Korali Maranatha imaze ibayeho kizaba ku cyumweru tariki 03 Kanama kiregereje, ubuyobozi bw’iyi korali burakangurira abantu kuzakitabira ari benshi kuko bwabateganyirije ibyiza byinshi. Korali Maranatha yavuztse mu mwaka w’1984, ivukira mu kigo cy’amashuri yisumbuye ya “APACE”. Kubera ko imaze imyaka myinshi ibayeho, ifite umuryango munini w’abayinyuzemo barimo n’abakomeje umwuga […]Irambuye
Iyamureye Serge wamenyekanye mu ndirimbo “Uwiteka agarutse” ndetse “Uwiteka arampagije” ku cyumweru tariki 27 Nyakanga yamuritse umuzingo (album) we wa mbere uriho indirimbo umunani zicurangitse mu njyana zitandukanye. Muri iki gitaramo cyaratangiye ahagana saa kumi n’ebyiri nubwo byari biteganyijwe ko gitangira saa kumi z’amanywa, byagaragaye koSerge atangiye gukundwa cyane kuko kitabiriwe ku buryo bugaragara, . Muri […]Irambuye
Urubyiruko mugihe cy’ububyutse, igiterane gitegurwa n’urubyiruko rwa ‘Healing Center’ i Remera, kigiye kongera kuba ku nshuro ya gatandatu mu mpera z’uku kwezi. Iki giterane kizwiho kwitabirwa rw’urubyiruko rwinshi, kizatangira tariki 27 Nyakanga, kimare icyumweru. Igiterane cy’uyu mwaka kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti “Guhitamo uwo tugomba gukorera (Choosing whom to serve).” Aya magambo akaba aboneka muri […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki 19 Kamena, Abaturage 289 bo mu Karere ka Kicukiro bahawe impamyabumenyi zigaragaza ko barangije amasomo yo gusoma, kubara no kwandika bigishijwe n’Itorero rya ADEPR, ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bukaba bwemeye gufatanya n’itorero muri iki gikorwa giteza imbere abaturage. Ubwo yashyikirizaga impamyabumenyi abaturage be 289 basoje kwiga gusoma, kwandika no kubara, […]Irambuye
Kigali – Kuri uyu wa gatanu tariki 13 Kamena, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) n’Inama nkuru y’igihugu y’Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bagiranye ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye hagamijwe kunoza umubano n’imikoranire hagati ya Leta n’iri dini rifite abayoboke benshi mu gihugu. Kiliziya Gatolika ifatanya na Leta muri gahunda nyinshi zizamura imibereho y’Abanyarwanda binyuze mu […]Irambuye
Mu cyumweru gishize itorero rya ‘ADEPR’ ryizihizaga umunsi umwuka wera yamanukiye intumwa uzwi nka ‘Pentekote’. Ku cyumweru tariki 8 Kamena, mu nsengero za ADEPR hirya no hino mu gihugu hatanzwe inyigisho zijyanye no gusobanura umwuka wera, uko ukora, uko abantu bawubona n’ibindi, Abakristu ba ADEPR bakaba barakanguriwe kurushaho gukiranukira Imana no guha ikaze umwuka wera […]Irambuye
Mu rwego rwo gukomeza guha umwanya umwuka wera mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR, Ururembo rw’Umujyi wa Kigali ryateguye igiterane ngarukamwaka cyo guha ikaze umwuka wera, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Pentekote. Iki giterane kizaba mu mpera z’iki cyumweru, kuwa gatandatu tariki ya 7 Kamena 2014, ku Nyubako ya ADEPR zo ku Gisozi, […]Irambuye
Ntukagire izindi Mana mu maso yanjye Ntukiremere igishushanyo kibajwe cyangwa igisa n’ishusho yose iri hejuru mwijuru cyangwa hasi ku butaka cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka. Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha {Kuva 20.3-5}. Iyo turebye hano ku isi dutuye tubona byinshi bituzengurutse birimo: ibinyabuzima bitandukanye, amazi, ubutaka n’ibindi. Abenshi muri […]Irambuye
Chorale Christus Regnat ya Kiliziya Gatolika, ibarizwa muri kiliziya ya Regina Pacis mu Murenge wa Remera ho mu Karere ka Gasabo, yateguye igitaramo cyo kwifatanya n’Abanyarwanda muri aya mezi atatu yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku nsanganyamatsiko igira iti “Pasika inkingi yo kwibuka twiyubaka.’’ Icyo gitaramo kizibanda cyane ku ndirimbo zikubiye kuri Album […]Irambuye
Urubyiruko rwo mu rurembo rw’umujyi wa Kigali mu itorero rya ADERP guhera kuwa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi ruri gukora ibitaramo bitandukanye bijyana n’bikorwa by’ingirakamaro birimo gukangurira abantu kwipimisha agakoko gatera SIDA no kurwanya ibiyobyabwenge, mu nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu kwiyubaka, kubaka igihugu n’itorero.” Ibi biterane biri gukorwa bishingiye ku ntego y’ijambo ryo […]Irambuye