Digiqole ad

Umuhanzi Bright yasohoye indirimbo ID yakoranye na Gaby

Nyuma y’igihe kirerekire umuhanzi Bright atari mu muziki k’uburyo buhamye, ahanini kubera amasomo yagiye amuhuza mu gihe cyashize, ubu aratangaza ko noneho agarutse mu muziki k’uburyo buhamye akaba azanye n’indirimbo nshyashya ari na yo ya mbere muri uyu mwaka yitwa ID (Identity).

Bright Mugabo
Bright Mugabo

Indirimbo ID umuhanzi Bright  yayikoranye n’umwe mu bahanzikazi bakomeye hano mu Rwanda nu njyana zihimbaza Imana  Irene Kamanzi.

Uyu musore wakundaga kugaragara mu ndirimbo asa n’urimo gufasha abandi kuri ubu aratangaza ko ashimishijwe no  kuba Gaby ari we ubaye uwa mbere mu gukorana na we mu ndirimbo ze bwite (Featuring).

Umuraperi ubarizwa mw’itsinda rya The Chrap ari we Bright Mugabo Patrick umenyerewe mu njyana ya Gospel Hip Hop, akanafatwa  nk’uwayitangije ku nshuro ya mbere hano mu Rwanda ahagana mu mwaka wa 2010.

Uyu musore ndetse bivugwa ko ari umwe mu bahanzi bamaze kwifashishwa cyane n’abandi bahanzi benshi mu kuririmba mu ndirimbo za bo (Collaborations) muri gospel, bikaba binishimirwa na benshi mu bahanzi bagiye bakorana kuko hari igihe usanga umuntu akenewe mui rubwo buryo bwo gufasha  abandi ariko ntaboneke cyangwa akagorana.

Bright Mugabo Patrick twakomeje tumubaza impamvu yahisemo gukorana na Gaby adutangariza ko cyari icyifuzo cye kuva cyera kuzakorana n’uyu muhanzikazi  indirimbo gusa ngo icyaje kumunezeza no kumutangaza ngo n’uko  baje guhura maze baganira akumva Gaby Kamanzi na we yarafite icyo gitekerezo muri we.

Ibi rero ngo byahise  bimworohera kuko bose byari ibintu bibarimo, maze bajya  muri studio indirimbo itangira gutunganwa. Iyi ndirimbo ID (Identity) yakozwe  na Producer Gatsinda Jean Paul uzwi nka JP muri Hope Street Studio.

Bright Patrick akomeza avuga koiyi ndirimbo  izahesha abantu benshi umugisha ndetse ikagira ni cyo ibasigira mu buryo bw’ubutumwa bwiza dore ko ngo ikubiyemo ibyagakwiye kuranga indangagaciro z’abizera.

Icyakora ariko iyi si yo ndirimbo yonyine afite muri iyi minsi kuko yadutangarije ko  muri ino week end ari bushyire hanze amashusho y’indirimbo ye yitwa “Ndiho”.

Patrick Kanyamibwa
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish