Patient agiye gushyira ahagaragara album yise “Impumuro yo guhembuka”
Umuhanzi Patient Bizimana aratangaza ko tariki 30 Werurwe2014 azashyira ahagaragara album ye ya kabiri yise “Impumuro yo guhembuka”. Igitaramo cyo kumurika iyi album kizabera I Kigali muri Serena Hotel.
Muri iki gitaramo cyo kumurika album umuhanzi Patient azafatanya n’abandi bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana barimo Gaby, Uwimana Aime ndetse ndetse na Dudu, Fortran Bigirimana b’I Burundi.
Bizimana avuga ko iki gitaramo kizaba kirimo abahanzi batandukanye bakomeye ariko ngo hari n’abandi batari kuri ‘Affiche’ bazagaragara mu buryo butunguranye.
Agira ati:“Harimo indirimbo nziza twafatanyije n’abahanzi bakomeye nka Gaby, Dudu w’I Burundi, Aime Uwimana (Umwanditsi ukomeye w’indirimbo),Fortran Bigirimana ndetse n’abandi b’inararibonye bazaririmba injyana y’umwimerere”
Akomeza avuga ko hazagaragaramo n’abahanzi bandi batandukanye gusa ngo ikimurangaje imbere bizaba ari ukuramya Imana mu buryo bugaragara ndetse mu njyana y’umwimerere kuko bose bazaririmbira ku byuma.
Uyu muhanzi asaba abakirisitu bo mu Rwanda kuzaza kumushyigikira ndetse no ku musengera kugira igitaramo cye kizagende neza.
Bizimana avuga ko umuziki waririmbiwe Imana ugenda utera imbere gusa ngo abahanzi baracyahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo kuba uyu muziki udashorwamo amafaranga
Uyu muzingo wa Bizimana ugizwe n’indirimbo zitandukanye zirimo “Amagambo yanjye”, “Kings of Kings” uzagera ku isoko muri iyi minsi,ugura amafaranga ibihumbi bitanu.
Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo “Menye neza” ,“andyohera cyane “ n’izindi akaba agiye gushyira ahagagaragara uyu muzingo wa kabiri nyuma yo gutwara ibihembo byinshi muri “Groove Awards “ .
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com