Digiqole ad

Patient agiye gushyira ahagaragara album yise “Impumuro yo guhembuka”

Umuhanzi Patient Bizimana aratangaza ko tariki 30 Werurwe2014  azashyira ahagaragara album ye ya kabiri yise “Impumuro yo guhembuka”. Igitaramo cyo kumurika iyi album kizabera I Kigali muri Serena Hotel.

Patient Bizimana arimo aritegura igiteramo
Patient Bizimana arimo aritegura igiteramo

Muri iki gitaramo cyo kumurika album umuhanzi Patient azafatanya n’abandi bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana barimo   Gaby, Uwimana  Aime ndetse  ndetse na   Dudu,  Fortran Bigirimana b’I Burundi.

Bizimana  avuga ko  iki gitaramo kizaba kirimo abahanzi batandukanye bakomeye ariko ngo hari n’abandi batari kuri ‘Affiche’ bazagaragara mu buryo butunguranye.

Agira ati:“Harimo indirimbo nziza twafatanyije n’abahanzi bakomeye nka Gaby, Dudu w’I Burundi, Aime Uwimana (Umwanditsi ukomeye w’indirimbo),Fortran Bigirimana  ndetse n’abandi b’inararibonye bazaririmba injyana y’umwimerere”

Akomeza avuga ko hazagaragaramo n’abahanzi bandi batandukanye gusa ngo ikimurangaje imbere bizaba ari ukuramya Imana mu buryo bugaragara ndetse mu njyana y’umwimerere kuko bose bazaririmbira ku byuma.

Uyu muhanzi asaba abakirisitu bo mu Rwanda kuzaza kumushyigikira ndetse no ku musengera kugira igitaramo cye kizagende neza.

Bizimana avuga ko umuziki waririmbiwe Imana ugenda utera imbere gusa ngo abahanzi baracyahura n’imbogamizi  zitandukanye  zirimo kuba uyu muziki  udashorwamo amafaranga

Uyu muzingo wa Bizimana ugizwe n’indirimbo zitandukanye zirimo “Amagambo yanjye”, “Kings of Kings” uzagera  ku isoko muri iyi minsi,ugura amafaranga ibihumbi bitanu.

Uyu muhanzi  yamenyekanye mu ndirimbo “Menye neza” ,“andyohera cyane “ n’izindi akaba agiye gushyira ahagagaragara uyu muzingo  wa kabiri nyuma yo gutwara ibihembo byinshi muri “Groove Awards “ .

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish