Digiqole ad

Dukunde Yesu akaramata, ni cyo azadukiriza !

Zaburi 91:14-16 (Wahasoma muri Bibiliya yawe). Abakristo benshi ntibakunda Yesu nk’uko adukunda. Ibi bigaragazwa n’uko duhora duhora tumusaba, ariko ni bake bamushima kandi ibyo akora byiza kuri twe ni byinshi, kandi ubuzima bwa muntu bugizwe n’ibyifuzo. 

Njya mbona abantu bafata amasengesho y’iminsi myinshi basaba, ariko bake ni bo bafata amasengesho y’igihe kinini bajyanywe no gushimira Imana ibyo yabakoreye. Ariko rero Yesu ashaka ko tumukunda akaramata.

Yesu bamubajije itegeko riruta ayandi, arabasubiza ati « Ukundishe Uwiteka umutima wawe wose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose. Ikintu cyose umuntu akunda kuruta uko akunda Imana (ikintu cyose wumva ko kitariho utabaho), kiba kibaye ikigirwamana.

Abantu bose bakunze Imana akaramata, Imana yagiye ibakiza ibintu bikomeye. Daniyeli na bagenzi be bakundaga Imana ku buryo bemeye no kubizira. Ariko Imana imaze kubona ko bayikundisha umutima wose, na yo yabashyize hejuru baba abayobozi b’igihugu cy’i Babuloni.

Hari ubwo Imana ireka tugaca mu bibazo, kugira ngo irebe ko urukundo tuyikunda ari ukuri cyangwa ari urumamo. Ariko iyo tubiciyemo neza, Yesu ashyirwa hejuru tukimana na we. Indogobe yahetse Yesu yakandagiye ku mashami y’imikindo, bazi yuko babisasiye Yesu n’indogobe na yo ibyungukiramo. Kandi n’ubu turacyayisoma mu byanditswe byera, ariko indogobe yahekaga Herode nta we uyizi.

Urukundo rw’ubu rurimo imibare ikomeye. Bamwe bubaha Imana kuko bafite inyungu bayishakaho. Igihe Yesu yatangaga imigati, n’abari basigaye mu ngo baraje. Ariko atayibahaye, n’abari baje baragenda kuko yababwiye ko ari we mutsima w’ubugingo. Abakunda Yesu batamuciye ikindi kintu cyose, ubuzima bwose baciyemo bakomeza gukunda Imana. Baba ari Abakristo mu bintu byose kugeza gupfa.

Yesu yaravuze ati « Ni mwe mwagumanye nanjye, twihanganana mu byo nageragejwe. Nanjye mbabikiye ubwami nk’uko Data abumbikiye » Luka 22 :28. Kandi turi no mu isi, abakunzi be ntazabura uko abagenza kuko nta cyiza yakwima abakunzi be.

Ingororano zo kwicisha bugufi ukubaha Uwiteka ni UBUKIRE, ICYUBAHIRO, N’UBUGINGO BUHORAHO (Imigani 22:4). Iyo usomye igitabo cya Rusi, uhita ubona uko Rusi yihambiriye kuri Nawomi kandi byaje kumuviramo ibyiza kandi aba mu gisekuru cya Yesu kuko yakoze neza.

Ariko mugenzi wa Rusi witwaga Orupa we yanze kuza i Betelehemu, asubira iwabo i Mowabu. N’uyu munsi dufite abantu bakunda Yesu akanya gato, ariko hashira iminsi ibyo bashakaga bamaze kubibona cyangwa babibuze bagasubira iyo bahoze. Ariko mbifurije gukunda Yesu akaramata, ni cyo azabakiriza. Mu Baheburayo 11 tuhasanga intwari zakunze Yesu akaramata, kugeza ubwo zemera no gutanga amaraso yazo. Abo rero biswe intwari zo kwizera. Natwe nidukunda Yesu akaramata, azadukiza ibiduhiga kuko muzi ko turwana n’isi na Satani n’umubiri. Imana izabana natwe muri byose.

Ukomeje ugasoma Abaheburayo 12 : 1-2, ijambo ry’Imana riratubwira ngo « Ni uko natwe ubwo tugoswe n’igicucu cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye. » Twiyambure ibitubuza gukunda Yesu, Imana iduhe gukunda Yesu kuko yadukunze urukundo rukomeye, akadukura mu byaha. Natwe tumwiture kumukunda.

Pastor  Désiré HABYARIMANA

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • YESU AGUHE UMUGISHA KUBWO IJAMBO RY”IMANA UTUBWIYE,KUKO RYONGEYE KUTWIBUTSA AHO DUHAGAZE NUBURYO DUKUNDAMO YESU!

  • pastor! ndagushima cyane kuko utuma dusubirana imbaraga mu gihe tuba twatentebutse.IMANA ikwongerere.

Comments are closed.

en_USEnglish