Digiqole ad

Aflewo-Rwanda ku nshuro ya gatatu izabamo n’igikorwa cyo gusengera i gihugu

Ijoro ngaruka mwaka ryo kuramya no guhimbaza Imana rizwi nka “Aflewo (Africa Lets Worship)” rigiye kongera kugaruka, kuri iyi ncuro rizaba kuwa gatanu tariki ya 28 Werurwe 2014, rikazabera i Nyarutarama ku rusengero rwa Christian Life Assembly.

AFLEWO RWANDA 2014

Umuhuzabikorwa wa Aflewo mu Rwanda, Buntu Luc yadutangarije ko iki gikorwa gitegurwa n’abashinzwe kuramya no guhimbaza Imana mu matorero atandukanye mu Rwanda, aho bishyira hamwe bagasengera igihugu.

Ni ku ncuro ya gatatu iki gitaramo giteguwe kuko yatangiye mu mwaka wa 2011, muri uyu mwaka kikaba cyarahawe insanganyamatsiko igira iti “Mana amaso yacu tuyahanze wowe”.

Buntu  ati “Ubundi dufite intego yo kuzahuriza hamwe Abanyafurika ku buryo ijoro rimwe bazajya bafata umwanya bagasenga.”

Muri iki gikorwa hazahurizwa hamwe amatorero 25, ndetse hazaba hanatumiwe abahanzi batandukanye bazwi mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Aflewo yatangiye mu mwaka wa 2004, itangijwe n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza mu gihugu cya Kenya biza kugenda bikwira mu bihugu bitandukanye, gusa ubu aho bitegurwa hose no mu Rwanda harimo nta ruhare Abanyakenya babigiramo.

Uko byari byifashe mu gitaramo cy'umwaka ushize.
Uko byari byifashe mu gitaramo cy’umwaka ushize.

Kanyamibwa Patrick

0 Comment

  • mugusengera igihugu bajye bibuka no gusenyera umugozi umwe kuko nicyo cyambere kizakura iki gihugu bimwe mubibazo tukibona,, aho usanga abitwa ngo nabakristu bicamo uduco ugasanga nngo ntibafasha bariya ngo nabapagani kandi ari abantu babaye, ubwose byaba ari ukubana gute muri societe? fahsa uwubabaye njye numva ariryo sengesho ryuzuye kurusha amagambo.

Comments are closed.

en_USEnglish