Ubuyobozi bwa ADEPR busanga 'Ndi Umunyarwanda' izakemura amacakubiri yasaritse iri torero
Mu giterane gisoza umwiherero w’iminsi itatu abashumba bakuru bo mu itorero rya ADEPR bakoreye mu Karere ka Rwamagana, umuvugizi w’iri torero, Pasitori Sibomana Jean yavuze ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” baganiriyeho izatuma amacakubiri yakomeje kubarangwamo avugutirwa umuti.
Muri uyu mwiherero wasojwe ku cyumweru tariki 23 Werurwe, abashumba bakuru muri ADEPR barimo abayobozi baryo mu Turere twose, abakuriye Intara ndetse na Komite nyobozi ku rwego rw’Igihugu, baganiraga ku buzima bw’itorero bushingiye ku myitwarire y’Abakristo, ari na yo igomba kubakirwaho Ubunyarwanda.
By’umwihariko, aba bayobozi bibanze kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, nka gahunda yubaka isano y’Abanyarwanda kuruta ikindi cyose, bityo bakaba bizeye ko izashyira iherezo ku macakubiri yakomeje kugaragara mu itorero rya ADEPR.
Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, Pasitori Sibomana Jean, yavuze ko kwicara hamwe kw’abayobozi bakuru b’itorero, bakareba icyagiye gitera amacakubiri mu itorero ryabo ngo bituma begerana bakarebera hamwe aho bavuye, bityo bagafata ingamba zo kumenya icyo bakora kugira ngo birinde icyakongera kubasubiza inyuma.
Sibomana yavuze kandi ko kuba aba bayobozi baricaranye hamwe bakegerana, nabyo ari intambwe ikomeye yo gutsinda amacakubiri yaranze iri torero.
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette nawe wari witabiriye umuhango wo gusoza uyu mwiherero yasabye Abakirisito ba ADEPR guhindura uburyo bw’imyigishirize kandi bakarangwa n’inyigisho zikiza imitima, zigisha abantu gukunda Imana no gukunda abayo, kwanga ikibi ndetse no gushyira imbere icyiza mu rwego rwo kubaka u Rwanda rushya.
Guverineri Uwamariya yongeye gushimira itorero ADEPR ku ruhare rigira mu guteza imbere uburezi bw’u Rwanda, by’umwihariko muri gahunda y’iri torero yo kwigisha abantu gusoma no kwandika.
Uretse gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, uyu mwiherero w’abashumba bakuru ba ADEPR wagarutse ku bijyanye n’ubuzima bw’itorero muri rusange, gahunda yo kunoza ireme ry’uburezi mu mashuri ya ADEPER ndetse na gahunda yo kurwanya ubujiji binyuze mu kwigisha gusoma no kwandika.
Mu minsi itambutse, Itorero rya ADEPR mu Rwanda ryagaragayemo ibibazo by’amacakubiri n’iby’ivangura bihereye mu buyobozi bukuru bwaryo ku buryo byageze n’aho bamwe mubari abayobozi bakuru b’itorero bweguzwa n’inzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta.
Source: Kigalitoday
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Mbega kwivuguruza kw’abayobozi idini rifite,weeeee.Bibacikiyeho none ngo ngo Ndi umunyarwanda barabanje kurwanya abazanye iki gitekerezo.Guseba.com
Mu Rwanda ibintu byose byarivanze, leta n’amadini, ubucamanza abasilikari n’abapolisi.Abarimu ba za universités babibona bakicecekera nabo kera bagomba kuzajya babisobanura.Rimwe nkibaza iyo bigisha ibijyanye n’ubuyobozi bw’igihugu uko babigenza nako ibyo basobanurira abo banyeshuli.
Yooo mbega SIBOMANA mbega ADEPR!!!! Ubu se leta iyo idapanga ndi umunyarwanda muba mubaye abande!! Ubu se muri ndi umunyarwanda ni iki gishya muyumvamo kiruta inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge mwahawe nyuma ya genocide! Harya ubwo ikitavuye muri leta ntimuzakiyoboka! Genda leta y’ubumwe waragowe aho ukora ibyo ushinzwe ukajya no gukorera Itorero/amadini ibyo bagombye gukora! KUMVA LETA IKANGURIRA ABATURAGE KWIHANA NO GUSABANA IMBABAZI BIMEZE NK’UWAKUMVA ITORERO/IDINI RIRIMO GUHA IMYITOZO IGISIRIKARE N’IGIPOLISI….!!!
Comments are closed.