Digiqole ad

Abayobozi muri ADEPR basabwe guhagarika kwinjiza Abakristu mu bibazo byabo

Mu mwiherero w’abayobozi kuva barimu, Abapasiteri, Abashumba, abayobozi b’amatorero y’Uturere n’abayobozi b’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali barenga 300 waberaga Kicukiro ku matariki ya 25 na 26, ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bwasabye abo bayobozi kureka kuyobya Abakirisitu babinjiza mu matiku n’amakimbirane ari mu bayobozi.

Bamwe mu bakozi b'Imana bitabiriye uyu mwiherero.
Bamwe mu bakozi b’Imana bitabiriye uyu mwiherero.

Abari bateraniye muri uyu mwiherero babonye umwanya uhagije wo kuganira kuri Ndi Umunyarwanda ndetse habaho n’umwanya urambuye wo kungurana ibitekerezo, hanengwa byinshi byakozwe nabi mu itorero rya ADEPR nk’ivangura moko, ariko hanafatwa ingamba z’uko byarushaho kurwanywa.

Umuvugizi wa ADEPR, Rev Pastor Jean Sibomana asanga abari muri uyu mwiherero bose hari icyo bawungukiyemo.

Agira n’ubutumwa atanga, yagize ati “Mureke twubakire hamwe umurimo w’Imana, nimuze mwese duhurire hamwe twubake inkike zasenyutse, twubakire hamwe iri torero ry’Imana.”

Sibomana kandi yasabye abayobozi batandukanye kuva ku rwego rw’ururembo kugera ku rwego rw’umudugudu bari muri uyu mwiherero kuhava bafashe ingamba zo guhindura imikorere kugira ngo n’abo bayobora bishimire uburyo bayobowe.

Yagize ati “ADEPR ihera hariya ku mudugudu, iyo ADEPR ivuzwe nabi bihera hariya hasi ku Mudugudu kuko Ibibazo hariya hasi nibimara gukemuka, amacakubiri agakemuka, n’ahandi hose azakemuka.”

Arongera agira ati “Murebere hamwe icyica umurimo w’Imana, kandi nshimangiye ko uyu mwiherero ari ingirakamaro.”

Sibomana y’ibutsa abakozi b’Imana ko ibibazo ADEPR irimo kunyuramo ubu atari ikintu gishya ku bakozi b’Imana kuko urebye no amateka yagiye aranga umurimo, harimo ameza n’amabi.

Ati “Dukwiye gufata ingamba tukarebera hamwe uko ejo hacu hazaba hameze. ibyiza byose twifuza kuri ADFEPR, bizabaho ari uko tubigizemo uruhare. Amakiriro y’Itorero ari kuri twe.”

Sibomana kandi yihanangirije abayobozi muri iri torero bajya koshya abakirisitu bo hasi bakabinjiza mu matika n’amakosa baba barimo kandi ngo bo nta kibazo bafite.

Ati “Abakristo bacu tuyoboye hariya hasi bose ni bazima, ahubwo twebwe bayobozi ni twe tujya kubanduza bibererye mu mahoro.”

Aba bayobozi mu itorero rya ADEPR basabwe n’ubuyobozi bwabo kuyobora abaturage bashingiye kuri Bibiliya aho kugira ikindi icyo aricyo cyose bagenderaho.

0 Comment

  • Iyo leta itabyivangamo ikibazo kibacyarakemutse kera.Niba mbeshya murebe ibibera mubayisilamu.

  • Ubuyobozi buriho ubu bwa ADEPR bukuwiye gufata igihe cyo gusenga ndetse no gufashwa bagirwa inama kugira ngo basobanukirwe neza inshingano zikomeye bahawe zo kuyobora umukumbi w’Imana, kuko abenshi muri bo bashaka gukira vuba kuruta ko bafashije abantu kuva mu bayaha. Ubu bamwe batangiye guhambwa amazina agayitse adakwiye umukozi w’Imana. Umushumba w’akrere ka Karongi we ubu we izina rye “NGAMIJE” ntirikivugwa yiswe “GAFARANGA”n’abandi benshi!! Birababaje!!!!!

  • Bareke kwanza inda nini bakore umurimo w’Imana

    • Muri ADEPR hari abashumba bashishikajwe no kunyunyuza itorero wagirango icyatumye bajyaho ni ugushaka indonke. Uvuga wese ni amafaranga, hari abayagaya ni ba Mpemukendamuke nibahere ku ndangagaciro z’ubukristo. Mu karere ka Gakenke ho Umushumba waho nta bukristo na mba bumurangwaho akwiye icyuhagiro

  • Mbere ya NDUMUNYARWANDA babanze bagire bati NDI UMUNTU hateho NDUMUNYARWANDA baherukire kuri ndi NDUMUKRISTO, izo za ndumunyarwanda zanyu ni izo guhembera ubujura no guhigikana mw’itorero.

    • ADEPR yamunzwe n’ivangura rikomeye sinzi n’aho bahera bavuga ngo barajyana abantu mu ijuru

    • Birababaje kubona abitwa abakozi b’Imana aribo basabitswe n’amacakubiri

  • ADEPR nyapolitiki oya, ADEPR ya Kirisitu ok.

  • Leta ikwiriye gukora Sondage mubayoboke ba ADEPR bakumva uko biyumvamo ubuyobozi bwabo bubayoboye muri iki gihe nonehe igategura amatora akozwe n’abakristu muri rusange nzi ko n’igihugu kizabyungukiramo kuko ababayoboye ubu babateyemo iimitima mibi rwose!!!

Comments are closed.

en_USEnglish