Digiqole ad

Igitabo “Imana y’i Murenge” kigiye gushyirwa hanze

Ku cyumweru tariki ya 30/03/2014 ku rusengero rwa Nazereni ruri i Remera ni bwo umwanditsi Mumararungu Innocent bakunze kwita Rugoyera Zaburi azashyira hanze igitabo cye cya kabiri yanditse yise “Imana y’i Murenge”.

Innocent Mumararungu
Innocent Mumararungu

Iki gikorwa nk’uko Mumararungu  yabidutangarije ngo kizatangira saa munani kandi hazaba hari n’abahanzi batandukanye barimo Alarme Ministries, kandi hazabaho umwanaya wo gusobanura iki gitabo, impamvu yanditse iki gitabo ndetse kinagurishwe bwa mbere.

Dore incamake y’iki gitabo

Imana yagiye yiyereka abantu mu buryo butandukanye, abagiriwe amahirwe yo kumenya gusoma no kwandika bakabyandika bikagera kuri benshi. Mu gihugu cy’imisozi miremire aho bita i Murenge n’aho Imana yiyeretse abantu benshi ihakorera n’ibitangaza byinshi ariko kubera abantu baho benshi batari barize kwandika muri icyo gihe, ibyo bitangaza nta bwo byabashije kwandikwa ngo bishyirwe ahagaragara binabe urwibutso ruhoraho, ndetse no mu gihe abantu bamenye kwandika si benshi bagize umwete wo kwandika imirimo ikomeye Imana yakoreye i Murenge.

Iki gitabo kirimo uburyo ubutumwa bwiza bwageze i Murenge, impinduka bwateye, Impano zahamanutse nyuma yo kwakira ubutumwa harimo kandi ubuhanuzi n’ubuhamya bw’abantu batandukanye Imana yakoreye ibitangaza.

Ngo icyateye Zaburi kwandika iki gitabo yagira ngo abwire abantu imirimo ikomeye Imana yakoreye muri kiriya gihugu kandi ibyo bavuga bishobora gutuma ubyumva yizera nawe Imana ikamukorera ibitangaza.

Ikindi ngo Zaburi yagira ngo ibyo Imana yavuze cyangwa yakoze bibikwe mu buryo burambye bive mu magambo bije munyandiko. Hari byinshi Imana yagiye ikora bitangaje bishobora guhindura ubyumvise wese ariko ababibwiwe cyangwa ababikorewe benshi bari kugenda basaza, rero yasanze ari ngombwa ko abaza abakiriho, kugira ngo abazaza nyuma ye na bo bazamenye Imirimo ikomeye y’Imana. Icya nyuma cyateye Zaburi kwandika kino gitabo ni ugusobanurira benshi impamvu abantu bo muri kiriya gihugu aho bita i Murenge bomatanye n’Imana.

Mumararungu bakunze kwita Rugoyera Zaburi yavukiye muri Congo Kinshasa aho bita   i Minembwe/Rutigita(village) mu mwaka w’ 1982. Yashakanye na NYIRANEZA Esperance muri 2012 bafitanye umwana umwe w’umukobwa witwa  Rugoyera Doxa.

Amashuri abanza n’ayisumbuye yayigiye muri Congo. Yize ishuri rya Bibiliya kuri Christian Outreach international Bible College Eldoret Kenya, nyuma yaje kwiga kaminuza muri kaminuza nkuru y’u Rwanda aho yakuye impamyabushobozi mu ishyami ry’Ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe.

Zaburi ubu ari gukora icyiciro cya gatatu ca Kaminuza  kuri Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology muri Project Management.

Yakuriye mu muryango wa gikristu aho se umubyara Rugoyera Telesphore yari pasitori mu itorero rya assemble de Dieu.  iki gitabo akaba yaragituye uwo mubyeyi we umaze imyaka 20 atabarutse kubera uruhare yagize kugira ngo Zaburi abashe kumenya inzira y’agakiza.

Umushakashatsi mu kigo cy’ubushakashatsi RCID [Region research center for Integrated Development], zaburi  ni umuvugizi GPI [Global peace Initiatives] akaba ari na we wawutangije.

Indi mirimo isanzwe harimo kuba yarakoze muri Banki  [Operations Manager at Equity Bank Rwanda 2012] ubu akaba akora mu muryango witwa FCYF (Fair Children Youth Foundation] k’ubufatanye n’undi muryango w’Abongereza witwa Jubilee Action. Rugoyera ni umwanditsi w’igitabo  “Ukuri Kubanyamulenge” meaning the “Truth About Banyamulenge” cyasohotse muri 2011 i Nariobi .
Patrick Kanyamibwa
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ndagushigikiye ariko cizajye ku website.

  • zaburi weeeee ndakunze peee Iman ikongerere imbaranga wandike nibindi byiza bituranga abanyamurenge. Mana wee uzakomeze utubere Imana kandi uzatube hafi. we support you and we are proud of you all of us BANYAMURENGE. Lol!!!!!!

  • we are proud of yu zaburi and your wife. banyamurenge oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

    • Thx dear Zaburi for this initiative nanjye ndimo ndandika kuri party of this muri Masters in Public International Law ku bwicanyi bwo mu Gatumba so, Information turazikeneye kandi tugume en contact ,kandi courage my dear

      • alpha.

  • komerezaho muvandimwe, wakozigikorwa cizacane icambere ku Mana uhamiliza ibyizayabakoreye, nibyiza kuyiramya nokubimenyeshabandi batabizi nabobamenye urukundo, ubutware n’ubushobozi byayo bitagirimipaka, d’autant plus que wavuzeko abenshibabyiboneye batazikuandika cangwa balikuisazira nawe iyoniyo contribution yawe mukubaka ubwami bwayo, IMANA IGUHEZAGIRE. Icyakabili ukoreyeneza ubwokobwawe nkunda bwabanyamurenge, kuko utaziyava ntamenyiyajya. nanjyenemera komuli ubwoko bw’IMANA nkabisrayeli kandi nkanabubahirako mwatuzaniye ubutumwa bw’IMANA ino mu RWANDA, uhereye kuliba Gitwaza, Aaron, … nabandi benshi, harimbutonziza mwatubibyemo Uwiteka Azabibahembere

  • Niba yaracyanditse mu kinyarwanda byaba byiza akosoye ikosa mbona kuri cover y’igitabo, aho yanditse “Imana y’imurenge”, akandika ” Imana y’i Murenge”. imana imuhe umugisha!

Comments are closed.

en_USEnglish