*Umuseke ugiye kujya ubahitiramo umwambaro w’umunsi. Kuri uyu wa gatatu, twahisemo uko Nirere Gentille ni umunyeshuri muri kaminuza yu Rwanda ishami ry’ubushabitsi n’icungamutungo “University of Rwanda College of Business and Economics (CBE)” yari yambaye. Nirere wanabaye igisonga cya kabiri cya miss CBE 2016, aganira n’Umuseke yagarutse ku cyamuteye kwambara ipantalo ya jeans y’ubururu, umupira n’inkweto […]Irambuye
Ku nshuro ya mbere i Kompanyi “Future Africa” yateguye igitaramo yise ‘Women achievement Gala’, kigamije guhemba abagore b’indashyikirwa mu nzego zitandukanye. Niragire Nina umwe mu bari gutegura iki gitaramo yabwiye Umuseke ko igitaramo giteganyijwe kuba ku itariki 04 Werurwe 2017. Kikazabera muri Kigali Convention Center, ku Kimihurura. Nina kandi avugako intego za “Future africa” ari […]Irambuye
*2013 yabaye uwa mbere mu kumurika imideri muri Cyprus Charlotte Mufumbi, umunyarwandakazi umurika imideri mu birwa bya Cyprus yabwiye Umuseke ko ubumenyi yungukiye mu mahanga yiteguye kubusangiza abanyarwanda bakora umwuga nk’uwe. Mufumbi yatangiye uyu mwuga mu 2011 ahereye muri Agence ya PMA (Premier Model Agency), imwe mu zatoje abanyamideri benshi mu Rwanda. Ati “Igihe narangizaga […]Irambuye
Imyambarire ni kimwe mu bigaragaza umuntu uwo ari we, Abanyarwanda bo hambere babizi cyane kuko iyo batahaga ubukwe hari abimwaga ibyicaro abandi bakajyanwa ikambere no mu myanya y’ibyubahiro kubera uko bambaye. Ujya gusaba akazi na we aba akwiye kugira uko yambara kugira ngo hatagira umucishamo ijisho akaba yabura akazi kubera uko yigaragaje. Abahanga mu by’imyambarire […]Irambuye
Abahanzi b’imideli, n’Abanyarwanda banyuranye bagura ibikorerwa mu Rwanda, barashima cyane gahunda ya Guverinoma ya ‘Made in Rwanda’ ngo yaje ije kubahesha agaciro. Kuva muri Nyakanga 2016, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa Politiki zo guca no kugabanya ingano y’ibikoresho n’imyambaro byakoze biza mu Rwanda, by’umwihariko imyenda, inkweto, ibikapu by’abagore n’ibindi bizwi nka ‘Caguwa’. Izi […]Irambuye
Byiringiro Jean Aimé usanzwe yerekana imideli ku buryo bw’umwuga, ubu yemeza ko yamaze kwinjira mu buhanzi bwo gushushanya, ndetse ngo ni impano yibonyeho kuva akiri umwana muto. Byiringiro Jean Aimé asanzwe azwi mu bijyanye no kumurika imideli, dore ko yanabikoze mu bitaramo bikomeye bibera mu Rwanda nka Kigali Fashion Week, Rwanda Cultural Fashion Show, n’ibindi […]Irambuye
Guhitamo ibyo kwambara kuri bamwe bijya biba ihurizo bibaza imyenda bakwambara ijyanye n’ibyo bagiyemo cyangwa aho bagiye. Ganza Gabey ni Umunyarwanda utanga ubujyanama mu bijyanye n’imyambarire, avuga ko hari benshi bamugana ndetse ko aka kazi kamutunze. Uko umuntu agira ikibazo mu mubiri akihutira kujya kwa muganga cyangwa ku bandi bajyanama bagufasha gukemura icyo kibazo, ni […]Irambuye
Kwerekana imideli ni umwe mu myuga igenda itera imbere buri munsi mu Rwanda. Ifoto nayo ikaba kimwe mu bifasha uwerekana imideli (model) kwiyerekana ndetse no kumenyekana cyane, dore ko hari aba model bamwe bazitirwa n’amafoto mabi bafashe bigatuma badatera imbere. Hari bimwe mu bintu by’ingenzi umu-model wese agomba kwitaho mbere yo kwifotoza ifoto: Guhitamo ubwoko […]Irambuye
Niyitanga Olivier ni umuhanzi w’imideli isanzwe ndetse n’iyubugeni, ubu ngo ahugiye ku gushaka ubwoko bw’imyenda mishya, izaza ikurikira imyambaro yakoze mu mwaka wa 2015 agendeye ku miterere y’Agacurama. Niyitanga Olivier uvuga ko yakunze fashion kuva ikiri umwana, ubu afite n’inzu itunganya imideli izwi nka ‘Tanga Designs’. Ubuhanga bwa Olivier Niyitanga bugaragaza ko hari intambwe abahanzi […]Irambuye
Abategura Kigali Fashion Week bamaze gutangaza ko muri uyu mwaka izaba hagati y’itariki 28 – 30 Kamena, ngo nanone kandi ikazitabirwa n’abahanzi n’abamurika imideli bazaba baturutse ku migabane itandukanye. Ibirori ngarukamwaka byo kumurika imideli “Kigali Fashion Week” bigiye kongera kuba ku nshuro ya karindwi kuko yatangiye mu 2011. Gusa, ngo uyu mwaka bikaba birimo gutegurwa […]Irambuye