Ipantalo akensh ifatwa nk’umwenda udasanzwe ku bagore dore ko hari n’abadatinya kuvuga ko ari umwenda wagenewe abagabo ndetse sosiyete zimwe na zimwe nk’amadini agafata umukobwa wambaye uyu mwambaro nk’uwakoze amahano. Ubu sosiyete nyinshi zahaye rugari abagore kwambara amapantalo. Ni gute waberwa wambaye ipantalo uri umukobwa/umugore… Abantu bamwe bumva ko kugira ngo umukobwa abe yambaye neza, […]Irambuye
Kubera ko u Rwanda ruri guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu, abatuye mu Karere ka Nyamasheke nabo batangije gahunda yo guteza imbere ibikorerwa iwabo, gusango bari guhura n’imbogamizi y’ibikoresho n’abakozi bihenze. Ikibazo cyugarije urwego rw’inganda mu Rwanda. Mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ibikorerwa i Nyamasheke, ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije n’abikorera bateguye imurikagurisha riri mu rwego rwo […]Irambuye
Sonia Mugabo, yashinze inzu ishushanya, igakora ndetse igacuruza imyambaro yise “SM (Sonia Mugabo)”, mu myaka itatu imaze, SM imaze kubaka izina mu bakunda kurimba. SM ikora kandi igacuruza imyambaro ivanzemo umwimerere munyafurika n’imyambaro igezwe. Sonia Mugabo ni imwe mu mpano zari zaratsikamiwe na Caguwa, ariko aho Leta itangiriye guca imyambaro ya Caguwa ubu zikaba ziri […]Irambuye
Umunsi wo kuwa gatanu, ni umunsi wa nyuma wo gukora mu cyumweru gisanzwe mu bigo byinshi mu Rwanda. Abakorera Leta bo, kuwa gatanu ni umunsi udasanzwe kuko bakora igice cy’umunsi, andi masaha bakajya gukora Siporo, n’ubwo abenshi batayikora bahita bigira mubyabo. Kuwa gatanu, mu gihe nta nama yiyubashye ufite ubundi uba ugomba koroshya ubuzima kugira […]Irambuye
Muri week end ishize habaye imurika ry’imyambaro ikorerwa mu Rwanda mu imurikagurisha ry’ibintu binyuranye bikorerwa mu Rwanda riri kubera i Gikondo mu mujyi wa Kigali. Abamuritse imideri berekanye ko ushobora kwambara iyi myambaro ikorerwa mu Rwanda ukaberwa. Abayigura ariko bo bagaragaza ko imyambaro myinshi ikorerwa mu Rwanda ikiri ku giciro cyo hejuru ugereranyije n’imwe mu […]Irambuye
Iri niryo murika gurisha rya mbere rigiye kuba mu Rwanda ryerekana imirimbo yagenewe abageni n’ababambarira mu bukwe. Rizaba guhera taliki ya 09-10, Ukuboza 2016 mu nzu yo hejuru ya Kigali City Tower guhera sa kumi n’imwe z’umugoroba. Kwijira ni ubuntu. Abakora imideli itandukanye harimo iy’ubu n’iya gakondo bazaba bahari ndetse n’abahanzi bamamaye mu Rwanda bazaza […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, Abanyamideli baturutse mu bihugu 11 bamuritse imideli mu myambaro itandukanye, mu gikorwa cyiswe “Kigali Fashion Week 2016” cyabaga ku nshuro ya gatandatu. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abanyamideli barenga 60 baturutse mu bihugu 12 bitandukanye aribyo u Rwanda rwanacyakiriye, Burundi, Uganda, DR Congo, Kenya, Sudani y’Epfo, Afurika y’Epfo, Ubuhinde, Ububiligi, […]Irambuye
Kigali Fashion Week ni icyumweru kiba ngaruka mwaka cyo kwerekana imwe mu myambarire y’ibihugu bitandukanye bikitabira byo hirya no hino. Kuri ubu, mu Rwanda hagiye guhurira ibihugu 12 bizaba bihagarariwe n’abanyamideli 22 bo muri ibyo bihugu. Ni ku nshuro ya gatandatu icyo gikorwa cyo guteza imbere imideli kigiye kubera mu Rwanda guhera muri 2010. John […]Irambuye
Mu rwego rwo gusabana n’Abanyafrica ndetse n’Abahinde muri rusange, itsinda ryerekana imideri Models Empire ndetse n’umwe mu ba nyarwanda bamaze kwerekana ubuhanga mu kuvanga imiziki Dj Danny bateguye igitaramo cyo kwerekana imideri ndetse n’ubusabane ku munsi witiriwe abakundana “Valentine’s Day” uzaba ku itariki ya 14 Gashyantare 2015. Iryo tsinda ry’abanyeshuri biga mu Buhinde muri Kaminuza […]Irambuye