Digiqole ad

Amatariki Kigali Fashion Week 2017 izaberaho yamaze kumenyekana

 Amatariki Kigali Fashion Week 2017 izaberaho yamaze kumenyekana

Abategura Kigali Fashion Week bamaze gutangaza ko muri uyu mwaka izaba hagati y’itariki 28 – 30 Kamena, ngo nanone kandi ikazitabirwa n’abahanzi n’abamurika imideli bazaba baturutse ku migabane itandukanye.

Danny Papyson uri mu bari gutegura Kigali Fashion Week 2017.
Ndayishimiye Danny uri mu bari gutegura Kigali Fashion Week 2017.

Ibirori ngarukamwaka byo kumurika imideli “Kigali Fashion Week” bigiye kongera kuba ku nshuro ya karindwi kuko yatangiye mu 2011. Gusa, ngo uyu mwaka bikaba birimo gutegurwa ku buryo bukomeye kurusha imyaka yabanje.

Ndayishimiye Danny, umwe mu bari gutegura ‘Kigali Fashion Week 2017’ yabwiye Umuseke ko bari gushyiramo imbaraga nyinshi mu kuyitegura kuruta imyaka yabanje. Ikaba iteganyijwe kuba kuva ku wa 28 kugera ku wa 30 Kamena.

Yagize ati “Uyu mwaka navuga ko hari byinshi twahinduye mu mitegurire, turifuza ko ibirori bizaba bitandukanye cyane kuruta uko abantu bari basanzwe babizi. By’umwihariko uyu mwaka tuzakorana n’ibihugu byinshi nk’u Rwanda, America , UK, South Africa, Togo, Nigeria na DRC. “

Mu mwaka ushije wa 2016, Kigali fashion week yari yitabiriwe n’abahanzi b’imideli bamaze kubaka izina muri uyu mwuga barimo Sheena Frida C wo muri Kenya, Winnie Godi wo muri Sudani y’Epfo, Jamil Walji wo muri Kenya, An Buermans wo mu Bubiligi, Charity na Irene Businge bo muri Uganda n’abandi baturutse mu bihugu birenga 10.

Robert Kayihura
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Danny Turahabaye Ma Brather Kd Courage Kbsa.

Comments are closed.

en_USEnglish