Digiqole ad

Charlotte Umunyarwandakazi umurika imideli mu birwa bya Cyprus

 Charlotte Umunyarwandakazi umurika imideli mu birwa bya Cyprus

*2013 yabaye uwa mbere mu kumurika imideri muri Cyprus

Charlotte Mufumbi, umunyarwandakazi umurika imideri mu birwa bya Cyprus yabwiye Umuseke ko ubumenyi yungukiye mu mahanga yiteguye kubusangiza abanyarwanda bakora umwuga nk’uwe.

Charlotte Mufumbi ukora Modeling muri Cyprus
Charlotte Mufumbi ukora Modeling muri Cyprus

Mufumbi yatangiye uyu mwuga mu 2011 ahereye muri Agence ya PMA (Premier Model Agency), imwe mu zatoje abanyamideri benshi mu Rwanda.

Ati “Igihe narangizaga amashuri yisumbuye kumurika imideri byari bitangiye gukura mu Rwanda nahise nisunga PMA bamfasha gutyaza impano yanjye.”

Muri PMA ngo yahamenyeye byinshi, bamuha umwanya agaragaza impano ye mu bitaramo byo kumurika imideri.

Ati “Ni ibihe byari bikomeye kuko hari uguhangana (competition) ikomeye icyo gihe.”

Charlotte yavuye mu Rwanda mu  2012 ajya mu birwa bya Cyprus mu mugi wa Larnaca akomerezayo impano ye.

Charlotte ati “Nahise mbona agence yitwa Madison Model Agency nayo ifasha abamurikamideli kwiyerekana ndetse no kwamamaza imyambaro n’ibindi bintu  bifite aho bihuriye na fashion.”

Mu 2013, yatoranyijwe nk’umurika imideli neza muri Cyprus, ibyo byamufashije kwerekeza i Beirut muri Liban mu 2014 kumurika imideli mu gikorwa cya Top Model International icyo gihe yari ahagarariye u Rwanda.

Ikanzu yari yambaye yahembwe igihembo cya Best National Costume  muri uwo mwaka kandi yitabiriye igikorwa cya Cyprus Fashion Model Award aza mu bakobwa 15 ba mbere muri 50 bari bitabiriye.

Mu bindi bikorwa Charlotte Mifumbi yitabiriye harimo n’amarushanwa ya Miss Larnaca (umujyi atuyemo)  yakoranye na kompanyi ya Maxmara yo mu Butariyani .

Charlotte avuga ko amaze no gukorana n’abahanzi b’imyambaro bazwi cyane Iburayi nka Michael na Romana Philip, yagaragaye no muri magazine yitwa Beautiful People Magazine mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Charlotte yabwiye Umuseke ko mu ubunararibonye n’ubumenyi amaze kugira muri uyu mwuga agiye kuzabugarukana iwabo  akabusangiza abandi baba muri Fashion kugira ngo itere imbere.

Avuga ko amaze kugira ubumenyi butari bucye muri aka kazi
Avuga ko amaze kugira ubumenyi butari bucye muri aka kazi
Kuva mu 2011 akorera muri Cyprus
Kuva mu 2011 akorera muri Cyprus
Kumurika imideri ni umwuga mushya mu Rwanda ushobora gutunga abantu
Kumurika imideri ni umwuga mushya mu Rwanda ushobora gutunga abantu
Mufumbi yabaye uwarushije abandi kumurika imideri muri Cyprus mu 2013
Mufumbi yabaye uwarushije abandi kumurika imideri muri Cyprus mu 2013
Ngo azagaruka mu Rwanda gusangiza abandi ubumenyi amaze kugira
Ngo azagaruka mu Rwanda gusangiza abandi ubumenyi amaze kugira

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nice

Comments are closed.

en_USEnglish