Digiqole ad

Future Africa batoranyije abazamurika imideli mu gitaramo kizabera muri Convention Center

 Future Africa batoranyije abazamurika imideli mu gitaramo kizabera muri Convention Center

Ku nshuro ya mbere i Kompanyi “Future Africa” yateguye igitaramo yise ‘Women achievement Gala’, kigamije guhemba abagore b’indashyikirwa mu nzego zitandukanye.

Abakobwa bazamurika imyenda muri iki gitaramo.

Niragire Nina umwe mu bari gutegura iki gitaramo yabwiye Umuseke ko igitaramo giteganyijwe kuba ku itariki 04 Werurwe 2017. Kikazabera muri Kigali Convention Center, ku Kimihurura.

Nina kandi avugako intego za “Future africa” ari uguteza imbere muzika ndetse na fashion. Akaba ariyo mpamvu bahisemo gukorana n’abamurika mideli muri icyo gitaramo .

Franco Kabano uhagarariye agence ‘Gorden fashion Agency’ , ari nayo yatanze abamurika mideli 40 bazerekana imideli muri icyo gitaramo yabwiye Umuseke ko bishimiye cyane gukorana na “future Africa”  ndetse asanga hari umusanzu ukomeye  iyi kompanyi yatanze.

 

Nina ari kumwe na Franco bari mu bategura iki gitaramo.
Nina ari kumwe na Franco bari mu bategura iki gitaramo.

Iki gitaramo kandi kizitabirwa n’umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria, Tiwatope Savage-Balogun uzwi ku izina rya Tiwa savage.

Mu bahanzi b’abanyarwanda bivugwa ko bashobora kuzafasha Tiwa Savage muri icyo gitaramo harimo Jolis Peace, Patrick Nyamitali na Melissa Fenty, aba bose bakaba babarizwa muri Label ya Future Records.

Kwinjira muri icyo gitaramo bikazaba ari amafaranga 15.000 frw ku muntu umwe, naho bikaba 20.000 kuri couple (Abakundana).

Abahungu nabo bazamurika imideli muri iki gitaramo.
Abahungu nabo bazamurika imideli muri iki gitaramo.

Robert Kayihura
Umuseke.rw

en_USEnglish