Digiqole ad

Abahanzi b’imideli barasingiza ‘Made in Rwanda’, Abaguzi bati “Leta yarihuse”

 Abahanzi b’imideli barasingiza ‘Made in Rwanda’, Abaguzi bati “Leta yarihuse”

Abasore baberewe n’imyambaro ikoze muri boubou n’amapantaro asanzwe, muri Made in Rwanda Expo.

Abahanzi b’imideli, n’Abanyarwanda banyuranye bagura ibikorerwa mu Rwanda, barashima cyane gahunda ya Guverinoma ya ‘Made in Rwanda’ ngo yaje ije kubahesha agaciro.

Abasore baberewe n'imyambaro ikoze muri boubou n'amapantaro asanzwe
Abasore baberewe n’imyambaro ikoze muri boubou n’amapantaro asanzwe, muri Made in Rwanda Expo.

Kuva muri Nyakanga 2016, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa Politiki zo guca no kugabanya ingano y’ibikoresho n’imyambaro byakoze biza mu Rwanda, by’umwihariko imyenda, inkweto, ibikapu by’abagore n’ibindi bizwi nka ‘Caguwa’.

Izi Politiki zanazanye no kwongerera imbaraga hagunda ya ‘Made in Rwanda’, igamije kugabanya ibitumizwa mu mahanga, no kongera umusaruro w’imbere mu gihugu mu rwego rwo kugabanya ikinyuranyo cy’ibitumizwa mu mahanga n’ibyoherezwayo ubu kiri hejuru ya Miliyari y’amadolari ya America. Dore ko bifite ingaruka nyinshi ku bukungu.

Uyu munsi gahunda ya ‘made in Rwanda’ isa n’igenda ifata inzira ihamye, by’umwihariko abakora imyambaro bavuga ko bari baratsikamiwe na Caguwa barashima, abaguzi baracyafite ibyo banenga ariko barishimye.

Mu kiganiro n’Umuseke, umuhanzi w’imideli Anais Nishimwe yavuze ko gahunda ya ‘made in Rwanda’ izafasha abahanga imideli kurushaho kugurisha ibyo bakora, ndetse na Leta yunguke abasora benshi kandi basora menshi.

Anais Nishimwe
Anais Nishimwe

Yagize ati “Aba-designer bazajya bagurisha imyambaro yabo, bityo bibafashe no gusora imisoro izafasha igihugu gutera imbere.

Undi muhanzi w’imdeli witwa Niyitanga Oliver we yabwiye Umuseke abahanzi b’imideli bamaze kuba benshi, bityo ngo kuba barabonye uburyo bwo kugaragaza ibyo bakora, bizatuma bakora ibintu bifite ireme (quality) kubera competition.

Yagize ati “kuri twe abakora imyambaro itandukanye, iyi gahunda ya made in Rwanda izadufasha byinshi cyane. Tuzacuruza cyane kandi aba designer bazamenyekana.”

Olivier Niyitanga
Olivier Niyitanga

Mu myaka nk’itandatu (6) ishize, mu Rwanda hamaze kuvuka inzu nyinshi zikora imyambaro Rwanda Clothing, Francis Zahabu, Rupari Design, Sonia Mugabo, abimbumbiye muri Collective RW, n’abandi banyuranye.

Gusa ku rundi ruhande, abacuruza imyambaro isanzwe ndetse n’abaguzi bo babibona ukundi.

Mwenedata Paul, umucuruzi mu isoko rya Nyabugogo ugitsimbaraye kuri Caguwa avuga ko byari kuba byiza iyo Leta itihutira guca Caguwa, ahubwo ikabanza gushyira imbaraga nyinshi mu kubaka ubushobozi bw’inganda ndetse n’ubwabakora imyambaro.

Umuguzi w’imyambaro witwa Alexis Nshmiyimana ashima cyane Leta yaciye Caguwa. Yagize ati “Imyambaro ya Caguwa yoherezwaga mu Rwanda ntabwo yabaga ifite ubuziranenge ndetse kuba barayiciye bizatuma twe abaguzi dukunda iby’iwacu.”

Alexis Nshmiyimana
Alexis Nshmiyimana

Ku rundi ruhande ariko uwitwa Uwera chantal we avuga ko Leta yihuse ica imyambaro ya Caguwa.

Yagize ati “Njye nsanga Leta yarihuse. Bari kubanza kubaka ubushobozi bw’inganda zikora imyambaro kugira ngo ibikorerwa mu Rwanda bibashe guhaza isoko ry’u Rwanda. Iyo ugereranyije ibituruka hanze n’ibikorerwa mu Rwanda usanga hakiri ikibazo gikomeye cyane, ibikorerwa mu Rwanda ni bicye kandi birahenda ugereranyije n’ibiva hanze.”

Minisitiri y’ubucuruzi n’inganda n’imirimo ya Africa y’Iburasirazuba yatangaje ko inyigo yakozwe na MINICOM mu 2015, yerekanye ko ‘Made in Rwanda’ izatuma igihugu kizigama 18% by’Amadevize cyatangaga kigura ibintu bitandukanye mu mahanga. Ni miliyoni zirenga 450 z’amadolari ya America.

Robert Kayihura
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Caguwa igaruke kbsa ibi nabyo

Comments are closed.

en_USEnglish