Moses Turahirwa, umuhanzi w’imideli itandukanye ndetse ufite byinshi avuze mu ruganda rw’imideli ‘fashion industry ‘ mu Rwanda, ngo nubwo amaze imyaka irenga itandatu muri uru ruganda, ngo umwaka ushize wa 2016 wamubereye umugisha cyane. Turahirwa winjiye mu mwuga wo kwerekana imideli mu 2010, akorana na ‘agency’ itoza aberekana imideli izwi nka PMA (Premier Model Agency). […]Irambuye
Gabrielle Bonheur (Coco Chanel) Coco Chanel ni umuhanzi w’imideli ndetse akaba yarafunguye na brand ayitirira izina rye chanel, yavutse ku wa 19 kanama 1883 mu Bufaransa yitaba Imana ku wa 10 mutarama 1971. Coco Chanel azwi cyane nko kuba yarahimbye imideli itandukanye nk’ingofero, imibavu n’ibindi… Giorgio Armani Giorgio Armani ni umuhanzi w’imideli itandukanye yavutse ku […]Irambuye
Mu gice cya mbere cy’urutonde rw’abantu bagize uruhare mu iterambere rya Fashion, twagarutse ku urugendo rw’uruganda rw’imideli ‘ Fashion industry ‘ mu Rwanda ndetse n’amateka y’abagize uruhare mu guteza imbere urwo ruganda. Mu gice cya kabiri cy’iyi turagaruka ku bantu bagize uruhare mu kuzamura uru ruganda. IRAGUHA Francis Iraguha Francis ni umuyobozi w’inzu itunganya imyambaro […]Irambuye
Hakizimana Abdallah ukunze gukoresha amazina ya ‘Shiny Abdallah (Mr endowed)’ ni umu fotozi (photographer) wabigize umwuga, mu myaka itanu amaze afotora, Shiny asanga photography yaramufashije kugera ku nzozi ze. Shiny watangiye gufotora mu 2012 yemeza ko mu Rwanda hari umubare munini w’abafotora ndetse ngo asanga photography imaze gutera imbere cyane. Ati ” mu myaka nk’icumi […]Irambuye
Nishimwe Anais umuhimbyi w’imyambaro itandukanye “fashion designer” akaba ahimba n’ibiherekeza imyambaro byose bigaruka ku mico itandukanye y’abanyafurika. yatangije inzu itunganya imideli n’imirimbo itandukanye yitwa Rimba Design. Rimba Design ikora kandi igacuruza imyambaro n’imirimbo itandukanye igaragaza imico y’abanyafurika. Nishimwe Anais avuga ko impano ye yari imaze igihe kinini yaratsikamiwe n’imyambaro ya caguwa, ngo kuva Leta itangiye […]Irambuye
*Yatangiriye ku mafaranga 300 gusa, ubu afite Sallon ifite agaciro ka miliyoni zirenga eshanu *Afite intego yo gukomeza kwagura impano ye. Nakure Celine, ukunda gukoresha iziza rya ‘Celine D’or’ ni rwiyemezamirimo ukiri muto, wahisemo guhaguruka akabyaza umusaruro impano yifitemo yo gutunganya ubwiza bw’abantu ‘makeup artist’, no gutunganya imisatsi. Aho ageze, ngo ni inzozi yakabije. Celine […]Irambuye
Uruganda rw’imideli “Fashion industry” mu Rwanda ni uruganda rukura buri mwaka, usubije amaso inyuma usanga hari hari abantu bakoze akazi kenshi kugira ngo rube rugeze aho rugeze ubu. Mu mateka y’Abanyarwanda usanga hari imyambaro Abanyarwanda basa n’abari bahuriyeho ikoze mu mpu n’ibikmoka ku biti, gusa ntibyoroshye kumenya ngo ni nde wayihimbye. Nyuma, umwaduko w’abazungu waje […]Irambuye
Imyenda y’imbere yambarwa n’abagore, ni imwe mu myambaro iba igomba kugirirwa isuku ihagije mu gihe ugiye kuyimesa ndetse n’igihe uyanuye ugiye kuyibika, ibi byose hari uburyo wabikora ukaba wizeye ko wirinze umwanda cyangwa izindi ngaruka zose zaturuka muri iriya myambaro. Erega burya no kuyambara biba bisaba kwitwararika cyane. Urubuga ehow.com ruvuga ko ari byiza ko […]Irambuye
Uruganda rw’imideli “Fashion Industry” mu Rwanda ni urwego rukomeje gutera imbere cyane. Buri gihe uko umwaka urangiye abahanzi b’imideli barushaho kwikuba inshuro nyinshi ugereranyije n’abari basanzwe bakora uwo mwuga. Fashion ni inzira yoroshye yo kwerekana ibyiyumviro byawe ubicishije mu myambarire. Dusubije amaso inyuma mu mwaka wa 2016, uruganda rw’imideli mu Rwanda rwaragutse cyane. Inzu zimwe […]Irambuye
Mu mpera z’iki cyumweru dusoje, urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye rwitegura gusubira mu masomo bakoze imyiyerekano bamabye imyenda ikorerwa mu Rwanda izwi nka Made in Rwanda. Ni mu bikorwa byo kwigisha uru rubyiruko kugaragaza ibijyanye n’imideri, aho urubyiruko rwateraniye mu kigo cy’urubyiruko cya Gicumbi rwigaragaza muri iyi myambaro. Uretse kuba uru rubyiruko rwanerekanaga ibikorerwa mu […]Irambuye