Digiqole ad

Amakosa umu-model wese akwiye kwirinda mbere yo kwifotoza

 Amakosa umu-model wese akwiye kwirinda mbere yo kwifotoza

Kwerekana imideli ni umwe mu myuga igenda itera imbere buri munsi mu Rwanda. Ifoto nayo ikaba kimwe mu bifasha uwerekana imideli (model) kwiyerekana ndetse no kumenyekana cyane, dore ko hari aba model bamwe bazitirwa n’amafoto mabi bafashe bigatuma badatera imbere.

Hari byinshi umu-model agomba kwitondera mbere yo gufata amafoto.
Hari byinshi umu-model agomba kwitondera mbere yo gufata amafoto.

Hari bimwe mu bintu by’ingenzi umu-model wese agomba kwitaho mbere yo kwifotoza ifoto:

Guhitamo ubwoko bw’ifoto

Mbere yo gufata amafoto, ni ngombwa gutekereza ku bwoko bw’amafoto ugiye gufata, ndetse n’impavu ugiye kuyafata. Ifoto nziza yose mbere yo gufotorwa isaba kwitonderwa cyane.

Aakenshi aba model batamenyereye iby’amafoto hari igihe babeshywa n’ababafotora, bigatuma bafata amafoto ashobora kubicira izina.

Ni byiza kubanza kuganiriza abantu batandukanye, cyane cyane abafite ubumenyi mu bijyanye n’amafoto y’aba-model, bakakugira inama y’ibyo wakora.

Guhitamo ‘Make-u’

Ni byiza guhitamo uburyo ukora wirunga ‘make-up’ buhuye n’amafoto ushaka gukora. Ntacyo ifoto yawe yaba ivuze mu gihe abayireba batayishimiye bitewe n’uburyo ugaragara.

Make-up ni ingenzi cyane, kandi ni ngombwa guhitamo umuhanga mu gusiga cyangwa gukora make-up.

Gutoranya imyenda

Ifoto nziza yose ahanini igirwa n’ibintu bitatu by’ingenzi, aribyo nyiri ugufotorwa, aho umuntu yafotorewe (location) ndetse n’ibikoresho byifashishijwe. Mu bikoresho byifashishwa, imyambaro ni kimwe mu bisobanura neza ifoto.

Mbere yo kwifotoza ni ngombwa gushaka abakugira inama mu myambaro wahitamo ihuye n’igisobanuro washatse gutanga mu ifoto yawe.

Guhitamo aho gufotorerwa

Ahantu ho gufotorerwa – Location ni kimwe mu bifasha ifoto kugira igisobanuro nyakuri, aba model bamwe ntibita kuri location mbere yo gufata amafoto.

Ikosa rikomeye ni uguhitamo location idahuye n’igisobanuro ushaka gutanga mu ifoto. Ni byiza rero kwitondera location mbere y’ibindi byose.

Ibikoresho

Hari ibikoresho bitandukanye byagufasha kubona ifoto nziza, Camera, amatara, akagarura rumuri (reflector) n’ibindi.

Mbere yo kwifotoza ni byiza kuganira n’ugomba kugufotora kugira ngo umenye ibikoresho afite. Ifoto nziza yose igirwa n’ibikoresho bizima kandi bitanga umusaruro mwiza.

Robert Kayihura
UM– USEKE.RW

en_USEnglish