Nirere Gentille arasobanura umwambaro we w’umunsi
*Umuseke ugiye kujya ubahitiramo umwambaro w’umunsi.
Kuri uyu wa gatatu, twahisemo uko Nirere Gentille ni umunyeshuri muri kaminuza yu Rwanda ishami ry’ubushabitsi n’icungamutungo “University of Rwanda College of Business and Economics (CBE)” yari yambaye.
Nirere wanabaye igisonga cya kabiri cya miss CBE 2016, aganira n’Umuseke yagarutse ku cyamuteye kwambara ipantalo ya jeans y’ubururu, umupira n’inkweto bya chocolat.
Ngo yahisemo kwambara gutya kuko akunda jeans. Ati “Ni umwenda ugaragara neza, kandi ushobora kuwujyana ahantu hatandukanye haba ku ishuli, ku kazi ndetse no muri gahunda zitandukanye z’umunsi.”
Nirere avuga ko yahisemo kwambara inkweto ndende kuko azikunda kandi zikaba zijyanye n’uburyo yari yambaye, akavuga ko inkweto ndende wazambara ugiye ahantu hatandukanye ndetse ukaba wanazambarira ku myenda itandukanye, yaba ipantalo, ikanzu , ndetse n’indi yose yajyana n’izo nkweto.
Nirere ngo kwambara ntabwo ari ibintu ahubukira, kuko ngo bimufata umwanya abitekerezaho, yibaza icyo aribwwambare bitewe n’aho agiye.
Ati “Ubundi akenshi mu ijoro, mbere yo kuryama ndabanza ngahitamo imyambaro ijyanye na gahunda nzakora ku munsi ukurikiyeho.”
Nirere Gentille avuga kwambara neza bidasaba kwambara ibihenze gusa, ahubwo ngo kudahubuka, kumenya imyenda ijyanye n’imiterere y’umuntu ndetse no kwambara neza bihuye n’aho ugiye niryo banga ryo kwambara neza.
Photo© Evode Mugunga
Robert Kayihura/Umuseke
5 Comments
Uyumwari Ndabona acanye kumaso sinokwambara neza gusa ahubwo Ninamwiza Kabisaa, Ahubwose kuki atagiye muri banyampinga buriya ra? reba nawe kuba Yiga Heza, akaba mwiza, akagenda neza, Akab aziko gutanga Amakuru neza,… sha Amamara kabisa urumunyarwanda kazi tsuu
Iyi nkuru imaze iki? Nonsense!
hahahahah Kalisa we iyi nkuru ni nziza cyane ku bakunda ibyi mideli niba utarimo rero wikwibaza icyo imaze…uyu mukobwa yambaye na neza daa muzazane nabandi tujye twiga kuba smart mu myambarire
Sha Ni neza KBS.courage
wtf kwandika ngo ibyo atekereza byo kwambara mbere yo kuryama? come on. Robert wanditse ibikoko wabuze ibindi wandika?
Comments are closed.