Imyambarire: Ujya gusaba akazi akwiye kwita ku byo yambara
Imyambarire ni kimwe mu bigaragaza umuntu uwo ari we, Abanyarwanda bo hambere babizi cyane kuko iyo batahaga ubukwe hari abimwaga ibyicaro abandi bakajyanwa ikambere no mu myanya y’ibyubahiro kubera uko bambaye. Ujya gusaba akazi na we aba akwiye kugira uko yambara kugira ngo hatagira umucishamo ijisho akaba yabura akazi kubera uko yigaragaje.
Abahanga mu by’imyambarire bavuga ko na none biba byiza iyo wambaye imyenda ijyanye n’akazi ugiye gusaba, gusa bakavuga ko imyambarire igaragaza uko mu mutwe hawe hameze bityo rero ko akazi kose waba ugiye gusaba uba ukwiye kugaragara neza.
Benshi mu bazi igisobanuro cyo kwambara bemeza ko umwambaro mwiza uha ijambo uwambaye, bikaba akarusho ku bagabo, bon go hari umwihariko w’imyambarire baba bakwiye kugaragaramo igihe bagiye gusaba akazi ku munsi wa mbere.
Zimwe mu ngingo nkuru wakwibandaho
- Mbere yo kwerekeza aho ujya gusaba akazi ni ngombwa guhitamo inkweto nziza ndetse n’umukandara wambaye byaba byiza uramutse usa n’inkweto wambaye,
- ni byiza guhitamo ishati y’ibara rimwe,
- isaha ni kimwe mu bintu udakwiye kwibagirwa, cyane ko niyo uyambaye bishobora kwerekana ko uzi guha agaciro ndetse no gukoresha neza igihe,
- Ni ngombwa kwambara amasogisi ndetse byaba akarusho akaba afite ibara rimwe,
- Ni ngombwa kwibuka guhitamo igikapu cyiza cyo gutwaramo ibyangombwa byawe.
Umugabo nyawe ni uwimenya ndetse agaha agaciro buri kintu cyose, gutera imbere nabyo biva mu mbaraga wakoresheje. Hitamo neza witondere imyambaro wambara ku munsi wa mbere wo gusaba akazi utazisama wasandaye ukaba wabura akazi kubera kutamenya imyambarire.
Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ni sawa kabisa nanjye rwose ngomba kubi kurikiza peuuuu
Comments are closed.