Digiqole ad

Byiringiro umurika imideli yinjiye no mu mwuga wo gushushanya

 Byiringiro umurika imideli yinjiye no mu mwuga wo gushushanya

Imwe mu mafoto agaragaza ubuhanga bwe mu gushushanya.

Byiringiro Jean Aimé usanzwe yerekana imideli ku buryo bw’umwuga, ubu yemeza ko yamaze kwinjira mu buhanzi bwo gushushanya, ndetse ngo ni impano yibonyeho kuva akiri umwana muto.

Imwe mu mafoto agaragaza ubuhanga bwe mu gushushanya.
Imwe mu mafoto agaragaza ubuhanga bwe mu gushushanya.

Byiringiro Jean Aimé asanzwe azwi mu bijyanye no kumurika imideli, dore ko yanabikoze mu bitaramo bikomeye bibera mu Rwanda nka Kigali Fashion Week, Rwanda Cultural Fashion Show, n’ibindi binyuranye.

Aganira n’Umuseke, Byiringiro yawubwiye ko nyuma yo gusanga hari impano afite yo gushushanya, yifuje kubifatanya no kumurika imideli mu rwego rwo kwiteza imbere.

Yagize ati “Benshi mu bakurikiranira hafi ibijyanye no kumurika imideli, banzi nk’umwe mu batanga umusanzu muri byo, 2012 ubwo natangiraga kwigaragaza benshi bansabaga ko ntahagarika uyu mwuga.”

Yonderaho ati “Nyuma gato ahagana mu 2014 ubwo natangiraga gushyira ibishushanyo byanjye kuri Social Media nkoresha, abakunzi banjye barabikunze ndetse bimpa imbaraga zo kubifatanya na kazi ko kumurika imideli.

Byiringiro Jean Aimé
Byiringiro Jean Aimé

Byiringiro ushushanyisha ‘crayon’ avuga ko ubu ibihango bye abikorera muri studio yashinze mu rugo iwabo, gusa akemeza ko muri uyu mwaka wa 2017 yifuza gufungura inzu igurisha ibihangano bye (Gallery).

Ati “Gushushanya birantunze, mu kwezi mbasha kugurisha ibihangano 10, kandi mbona abantu benshi bishimira ibyo nkora.

Byiringiro avuga ko gushushanya bisaba kwitonda cyane kugira ngo utange ibintu bizima, ku buryo ngo igihangano kimwe gishobora kumutwara hagati y’iminsi itatu ndetse n’icyumweru kimwe.

Nubwo mu bisanzwe akoresha ‘crayon’, ngo ubwo azaba afunguye ‘Gallery’ ye azajya ashyiramo n’ibihango bisize amarangi.

Robert Kayihura
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Uyu mwana numuhanga Bravooo Aime turagushyigikiye ewane

  • ubwose kuki mudashyiraho contact ze umuntu yamubona ate?

  • iyi ni one of effects za adobe Photoshop!!! then agakora printing akabeshya abaturage.

    • None se ko mbona Morgan free man ataramurangiza urashak kuvuga ko impression yamunaniye akaba agiye gukomereza aho adobe Photoshop yananiriwe!!!!!,guys mujye mwemera sha abana bafite ubumenyi barahari,ubu se niwe uyizi wenyine ra?

      • uzansure aho nkorera

    • Nibyo koko. Ntabwo ashushanya ahubwo afata ifoto agashyiramo “effects” za photoshop. Reba na proportion hagati y,ibyo yitwa ko yashushanyije na crayon biraguha igitekerezo ku ngano ” y’igihimbano” cye!

    • ntago uri serieux mon grand uzansure

  • Ko Umusaza ABIKORA MUAVUGA IKI RA? NTA PHOTOSHOP AKORESHA TURABIZI.

  • KWELI KUKI MUBESHYA ABANTU AHUBWO URIMO GU CHALLENGINGA UBWONKO BW’ABASANZWE BAZI GUSHUSHANYA WE PETIT

  • Hhhh, bati adobe Ps guys niba mutemera mumusure aho akorera aime art Ni mumaraso Mein

Comments are closed.

en_USEnglish