‘Fashion industry’ iri gukura mu Rwanda abayirimo bagerageza gushaka icyakorwa ngo abanyarwanda barusheho kwambara neza kandi bambara ibyakorewe iwabo. Buri mwaka umubare w’abakora imyambaro uriyongera ndetse usanga abagore n’abakobwa aribo bakunze kugaragaza ubushake n’imbaraga muri aka kazi. Nta myaka myinshi ishije abanyarwanda batangije uburyo bushya bwo gushinga inzu z’imideri, ni uburyo kandi bwafashije ba rwiyemezamirimo […]Irambuye
Umutoni Rwema Laurène na Mukahigiro Remera Nathalie baretse gukorera abandi biyemeza gushyira hamwe bagashinga inzu y’imideri bise ‘ Uzi Collections’. Akazi kabo ubu niko kababeshejeho, ibikorwa byabo ngo bigenda byaguka. Rwema Laurène yabwiye Umuseke ko muri Nyakanga 2015 aribwo we na mugenzi we Remera Nathalie biyemeje gufungura inzu y’imideri. Rwema ati “Ubundi twembi mbere twari […]Irambuye
Myugariro wa Rayon Sports FC Abdul Rwatubyaye uretse gukina umupira w’amaguru, anagaragaza ko ashobora no kuba afite impano yo guhitamo imyambaro myiza ihuye n’imiterere ye. Akenshi ngo arebera imyenda ku bakinnyi ba ‘Basketball’ muri Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za America ‘NBA’. Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, Abdul Rwatubyaye umwe mu bakinnyi bamaze iminsi bavugwa cyane, […]Irambuye
*Ababyeyi be bamufasha kugera ku nzozi ze Ababyeyi be nibo bamutera imbaraga zo gukomeza kandi bakamufasha. Ubugeni, ubuhanzi, imikino n’izindi mpano ubu zitunga benshi ababyeyi muri Africa ntibakunze gufasha abana babo ngo bazizamure cyane, Kirezi we yagize ayo mahirwe. Muri Denmark igihugu anafitiye ubwenegihugu aherekanira impano ye yo kumurika imideri. Hellevik Roxanne Kirezi yavukiye ku […]Irambuye
N’ubwo kumurika imideli bisa nk’ibikiri bishya mu Rwanda, hari bamwe mu banyarwanda bamaze igihe babyinjiyemo babigize umwuga bikaba bibatunze ndetse ubu bamaze kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga. Daddy De Maximo ni umwe mu bamenyekanye cyane ufatwa nk’uwuguruye amarembo muri uru ruganda mu Rwanda ubwo muri 2005 yafunguraga kompanyi yitwa Dadmax Agence, akanagenda akoresha ibitaramo byamurikirwagamo imideli. […]Irambuye
Bimwe mu byo abahanzi bakunze kwitaho ni imyambarire kuko ari na kimwe mu bikurura abakunzi babo dore ko hari na benshi babera urugero ku buryo bakwifuza kwambara umwenda babonanye umuhanzi bakunda, Umuhanzi Peace Jolis umaze kumenyekana mu Rwanda mu njyana ya R&B avuga ko akenshi abahanzi bahitamo ibyo bambara muri concert bitewe n’uko icyo gitaramo […]Irambuye
Abantu bamwe bakunze gukoresha amafaranga menshi bahaha imyambaro, hari abemeza ko kwambara neza ari uguhahira mu maduka azwi cyangwa acuruza imyenda ku giciro gihanitse. N’ubwo kwambara neza ari ingenzi hari igihe bamwe basesagura iyo bahaha imyenda. Umucuruzi w’imyambaro muri Kigali atanga inama ku bifuza guca ukubiri no guhendwa n’ibyo bambara. Niwemwungeri Alice ucuruza imyambaro mu […]Irambuye
Umuraperi Pacifique Uzamberumwana uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka ‘ Oda Paccy’ avuga ko kwambara neza bitandukanye no kwambara imyenda y’ibiciro bihanitse, akavuga ko kwambara ukaberwa bisaba gushaka umwambaro wihariye kandi ufite amabara anogeye ijisho. Paccy umaze kubaka izina mu bakobwa bakora injyana ya Rap mu Rwanda yabwiye Umuseke ko yakuze akunda ibijyanye no kumurika imideli […]Irambuye
Kubera ko Televiziyo ari uburyo bwo gutara no gutangaza amakuru yerekeranye n’ibigezweho, kwidagadura no gutanga ubumenyi, abanyamakuru bagaragara kuri za screens zacu bagomba kwitwararika ku myambarire n’imisokoreze yabo. Kwambara mu buryo bwiyubashye (imyenda igukwira, iteye ipasi kandi itakwambika ubusa) ni kimwe mu bintu bitumma umunyamakuru agaragara neza kandi akagera ku mutima abamureba. Akenshi iyo ukora […]Irambuye
Kumurika imideli bisa nk’aho ari imihini mishya ku banyarwanda, amabavu y’iyi mihini ari kumenyera mu biganza by’abinjiye mu rugamba rwo kwagura iyi myidagaduro yo kumurika imideli. Abadozi n’abahimbyi b’imyambarire barakora ibishoboka kugira ngo bashyikire abo mu bihugu byateye imbere. Abitabira ibirori bimurikirwamo imideli bavuga ko hari byinshi batahana birimo kumenya imyambaro igezweho no kwidagadura. Hashize […]Irambuye