Digiqole ad

Atanga ubujyanama mu by’imyambarire kandi ngo biramutunze

 Atanga ubujyanama mu by’imyambarire kandi ngo biramutunze

Guhitamo ibyo kwambara kuri bamwe bijya biba ihurizo bibaza imyenda bakwambara ijyanye n’ibyo bagiyemo cyangwa aho bagiye. Ganza Gabey ni Umunyarwanda utanga ubujyanama mu bijyanye n’imyambarire, avuga ko hari benshi bamugana ndetse ko aka kazi kamutunze.

Ganza Gabey agira inama abifuz kwambara neza kandi yabigize umwuga ndetse ngo biranamutunze
Ganza Gabey agira inama abifuz kwambara neza kandi yabigize umwuga ndetse ngo biranamutunze

Uko umuntu agira ikibazo mu mubiri akihutira kujya kwa muganga cyangwa ku bandi bajyanama bagufasha gukemura icyo kibazo, ni na ko mu myambarire bigenda. Ubu hari abagishwanama mu myambarire bazwi nka ‘Image Consultant’.

Umusore w’Umunyarwanda Ganza Gabey usanzwe akurikiranira hafi ibijyanye n’imideli, avuga ko hari benshi bitorohera guhitamo imyambaro baba bagomba kwambara umunsi ku munsi, akavuga ko ibi byatumye ahitamo kujya atanga inama mu myambarire.

Ngo ni ibintu akunda. Ati ” Nahisemo aka kazi kuko kuva cyera kwambara nabikundaga cyane ndetse n’ubu ndacyabikunda , gusa nkimara kubona ko mu Rwanda hari abantu kwambara neza bigora nahisemo kubyaza umusaruro ako kazi.

Uyu mujyanama w’imyambarire wabigize umwuga, avuga ko abantu bamuyoboka ari benshi ndetse ko aka kazi kamutunze.

Uyu mujyanama mu myambarire (bazwi ku isina rya Image Consultant) avuga ko amahitamo meza y’imyambaro ajyana n’aho umuntu agiye, ibyo agiye gukora cyangwa uko ikirere giteye.

Avuga kandi ko kugira ngo umuntu yambare aberwe aba akwiye kumenya uko umubiri we uteye kuko ari wo ufasha umuntu guhitamo niba ashobora kwambara imyenda imwegereye cyangwa imurekuye.

Iyi mpuguke ngishwanama mu myambarire ivuga ko abantu baba bifuza kwambara bakaberwa bakwiye kujya bagana abajyana mu myambarire nkawe bakabagira inama uko bajya bambara bakaberwa.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Muduhe contacts ze muraba mukoze

  • No imyambarire gusa cg n’inyogosho. Ndabona na mukorogo atarayibagiwe ubwo na chimie arayigisha.

  • Muri sure ko ari umunyarwanda cg aba congolais baraza kubakurikirana mu nkiko ngo muri kwitwerera umuturage wabo?????????

Comments are closed.

en_USEnglish