Digiqole ad

Rwema na Remera baretse gukorera abandi bihangira inzu y’imideri

 Rwema na Remera baretse gukorera abandi bihangira inzu y’imideri

Umutoni Rwema Laurène na Mukahigiro Remera Nathalie baretse gukorera abandi biyemeza gushyira hamwe bagashinga inzu y’imideri bise ‘ Uzi Collections’. Akazi kabo ubu niko kababeshejeho, ibikorwa byabo ngo bigenda byaguka.

Rwema aganira n'Umuseke muri rimwe mu iduka ryabo ku Kicukiro mu kagari ka Gasharu
Rwema aganira n’Umuseke muri rimwe mu iduka ryabo ku Kicukiro mu kagari ka Gasharu

Rwema Laurène yabwiye Umuseke ko muri Nyakanga 2015 aribwo we na mugenzi we Remera Nathalie biyemeje gufungura inzu y’imideri.

Rwema ati “Ubundi twembi mbere twari dufite akazi kaduhemba buri kwezi nyuma ngira igitekerezo cyo gushinga inzu y’imideri negera mugenzi wanjye tubiganiraho aranyumva twiyemeza gutangira.”

Inzu yabo bayise ‘Uzi’ ijambo ry’igiswahili risobanuye ‘Urudodo’ kuko ngo urusobe  rw’indodo ari rwo ruvamo igitambaro nacyo kikavamo imyembaro ari nawho murimo bari bagiye gukora.

Umwihariko wa Uzi Collections ngo ni ugukora imyambaro ikoze mu buryo bwa ‘Batik’ bw’igitambaro gikomera kandi kigaragara neza. Umwenda nk’uyu ngo ntupfa gusaza no gucuya.

Bakora imyambaro y’abagore, abagabo ndetse n’abana. Bakora ibikapu n’imirimbo yo kwambara.

Rwema na Remera bamaze kumenyakana mu byo kumurika imideri kuko banambika abantu barimo abazwi nk’abanyamuzika itsinda rya ‘Active’ na Jules Sentore.

Bavuga ko bamaze kumurika imideri yabo mu bitarimo nka; Kigali fashion week,  Collective Rw Fashion Week n’ibindi.

Rwema Laurène avuga ko nta muntu ukwiye kwitinya ngo kuko nabo batangiriye hasi cyane.

Ati “dutangira twari dufite ubushobozi bucye cyane, amafaranga ya mbere twatangije yari ikiraka twari twakoze cyo kudodera umuryango umwe  nyuma tuza gufata no kumushara wacu aho twakoraga dutangira ubwo.”

Ubu iduka ryabo rifite amashami abiri rimwe ku Kicukiro mu murenge wa Kicukiro Akagari ka Gasharu mu mudugudu w’Umunyinya uvuye mu muhanda uzamuka Kicukiro Centre ukinjira mu muhanda werekeza kuri BRALIRWA muri 300m iburyo bw’umuhanda,  irindi mu nyubako ya Kigali Height ahazwi nka Bold Kigali.

Iri ni itsinda rya Active rijya ryambara imyambaro yabo ikoze mu bitambaro bya Batik
Iri ni itsinda rya Active rijya ryambara imyambaro yabo ikoze mu bitambaro bya Batik
Bakora n'ibikapu bijyanye n'imyambaro bakora
Bakora n’ibikapu bijyanye n’imyambaro bakora
Rwema mu iduka ryabo ari gucuruza
Rwema mu iduka ryabo ari gucuruza
Mukahigiro Remera Nathalie na Umutoni Rwema Laurène ni ba rwiyemezamirimo mu kumurika imideri
Mukahigiro Remera Nathalie na Umutoni Rwema Laurène ni ba rwiyemezamirimo mu kumurika imideri

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Bravo les filles. Courage

  • Rwemaaa, very nice and keep it up…

  • Keep it up Nathalie & Laurene, the sky is no longer the limit muzagera kure???????? God blesss the work of your hands!!

  • Nice1 ba sisters!keep it up!

  • wow mukomerezaho rwose kandi courage

  • Congratulations Nathalie and Laurène! God bless you so much!

  • ABA BA RWIYEMEZAMIRIMO BAKORERA HE KO NSHAKA KUBAGURIRA? UWABA AFITE ADDRESS YABO YAMBWIRA RWOSE YABA AKOZE……….. TKXS.

  • Ndabakunze cyane. Urubyiruko rubigireho. Courage bakobwa beza

Comments are closed.

en_USEnglish