Digiqole ad

Uko umunyamakuru wa TV yakwita ku myambarire ye

 Uko umunyamakuru wa TV yakwita ku myambarire ye

Kubera ko Televiziyo ari uburyo bwo gutara no gutangaza amakuru yerekeranye n’ibigezweho, kwidagadura no gutanga ubumenyi, abanyamakuru bagaragara kuri za screens zacu bagomba kwitwararika ku myambarire n’imisokoreze yabo.

Imyambarire ku munyamakuru wa TV bifite byinshi bifasha ku bayareba
Imyambarire ku munyamakuru wa TV bifite byinshi bifasha ku bayareba

Kwambara mu buryo bwiyubashye (imyenda igukwira, iteye ipasi kandi itakwambika ubusa) ni kimwe mu bintu bitumma umunyamakuru agaragara neza kandi akagera ku mutima abamureba.

Akenshi iyo ukora ikiganiro usa neza bifasha abagukurikiye kuguha umwanya ndetse no kwita k’ubyo ari kuvuga.

Bamwe mu banyamakuru ba Televiziyo baba bafite ababafasha mu guhitamo imyambarire n’insokozo ijyanye n’ibiganiro bakora kandi mu buryo bukurura abakunda ibyo biganiro.

Moses Turahirwa uhanga imideli  yabwiye Umuseke ko mbere yo gutangira ikiganiro umunyamakuru aba agomba kwitondera ibyo yambaye.

Ngo byagaragara nabi umunyamakuru ukora amakuru ya Politiki atanze ikiganiro yambaye ikoboyi n’umupira w’ingofero.

Ku rundi ruhande ariko kwambara ikoboyi n’umupira runaka bishobora kubera umunyamakuru ukora ibiganiro bya Siporo cyangwa imyidagaduro.

Umunyamakuru wa Politiki agomba kwambara ikote, karuvate  n’ishati nziza biteye ipasi kandi akaba afite isuku mu maso, afite ubwanwa bwogoshe neza ndetse n’umusatsi ukeye.

Bamwe bashobora guhitamo kugira umusatsi mwinshi abandi bakawogosha hagasigara gake cyanga se bakanawumaraho, byose biterwa n’icyo umuntu akunda ariko nanone bigomba kuba bihesha umunyamakuru agaciro.

Turahirwa avuga ko ubundi umunyamakuru wa Televiziyo aba agomba kugira umujyanama mu by’imyambarire (styliste).

Ibintu birangaza byose harimo n’amabara runaka.  Ubugufi bukabije bw’amajipo cyangwa amakanzu magufu nabyo abanyamakuru bagomba kubyirinda.

Rimwe mu mabara ananiza ubwonko bw’abareba za televiziyo ngo ni umutuku. Turahirwa avuga ko abantu bakora kuri za televiziyo bagomba kwirinda kwambara imyenda yiganjemo ibara ritukura.

Umwe mu banyamakuru bakora kuri Televiziyo y’u Rwanda witwa Christelle Kabagire ukora ikiganiro cy’imideli kitwa  ‘In Style’ yabwiye umuseke ko ari ngombwa cyane kwita ku myambarire.

Ati: “ Ubundi mbere yo kujya imbere ya camera ni ngombwa kwitegura bihagije ugashaka imyenda ihuye n’ikiganiro ugiye gukora.”

Christelle avuga ko umuntu wambaye neza ari uba yikwije. Yemeza ko ‘makeup’ ari ingenzi cyane haba k’umuhungu cyangwa umukobwa  ndetse ngo n’amatara y’aho bakorera ikiganiro agomba kuza yunganira za ‘makeup’ agafasha umuntu kugaragara neza.

Ku bakobwa ngo si byiza gushyiraho amabara ahindura umusatsi bita ‘teinture’.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish